Ibirimo
15 Kanama 2014
© 2014 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
IGAZETI YO KWIGWA
29 NZERI 2014–UKWAKIRA 5, 2014
Ni uruhe ruhare abagore bafite mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova?
IPAJI YA 6 • INDIRIMBO: 86, 104
6-12 UKWAKIRA 2014
Jya ukoresha Ijambo ry’Imana—Ni rizima!
IPAJI YA 11 • INDIRIMBO: 114, 101
13-19 UKWAKIRA 2014
IPAJI YA 16 • INDIRIMBO: 51, 91
20-26 UKWAKIRA 2014
Jya wumva ijwi rya Yehova aho waba uri hose
IPAJI YA 21 • INDIRIMBO: 26, 89
IBICE BYO KWIGWA
▪ Ni uruhe ruhare abagore bafite mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova?
Menya ingaruka kwigomeka ku Mana muri Edeni byazaniye abagabo n’abagore. Reba ingero za bamwe mu bagore bubahaga Imana bo mu bihe bya kera. Nanone kandi, uri bumenye uruhare Abakristokazi bafite mu isohozwa ry’umugambi w’Imana muri iki gihe.
▪ Jya ukoresha Ijambo ry’Imana—Ni rizima!
Buri mubwiriza w’Ubwami wese aba yifuza kugira icyo ageraho mu murimo. Suzuma zimwe mu nama zigaragaza ukuntu twakoresha Bibiliya n’inkuru z’Ubwami zacu kugira ngo tuganire n’abantu kandi tubagere ku mutima dukoresheje Ijambo rya Yehova.
▪ Uko Yehova atwegera
Buri wese muri twe agomba kugirana imishyikirano n’Umuremyi wacu. Menya ukuntu kuba Yehova yaratanze incungu n’Ijambo rye bigaragaza ko yafashe iya mbere kugira ngo atwireherezeho.
▪ Jya wumva ijwi rya Yehova aho waba uri hose
Kugira ngo tugendere mu nzira y’ukuri, tugomba kumva ibyo Yehova avuga. Menya uko dushobora kumva ijwi rya Yehova nubwo tuba duhanganye na Satani na kamere yacu ibogamira ku cyaha. Iki gice kizadufasha kumenya akamaro ko gushyikirana n’Imana y’ukuri.
KU GIFUBIKO: Bashiki bacu babwiriza mu kirusiya iruhande rw’inyanja, mu mugi wa Tel Aviv. Ifoto iri inyuma igaragaza imisozi y’ibitare y’ahitwa Jaffa, kera cyari icyambu cy’i Yopa
ISIRAYELI
ABATURAGE
8.050.000
UMUBARE W’ABABWIRIZA MU MWAKA WA 2013
1.459
ABATERANYE KU RWIBUTSO MU MWAKA WA 2013
2.671