Ibirimo
15 Ukwakira 2014
© 2014 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
IGAZETI YO KWIGWA
1-7 UKUBOZA 2014
IPAJI YA 7 • INDIRIMBO: 108, 129
8-14 UKUBOZA 2014
IPAJI YA 13 • INDIRIMBO: 98, 102
15-21 UKUBOZA 2014
Jya uha agaciro inshingano ihebuje ufite yo gukorana na Yehova
IPAJI YA 23 • INDIRIMBO: 120, 44
22-28 UKUBOZA 2014
“Mukomeze kwerekeza ubwenge bwanyu ku byo mu ijuru”
IPAJI YA 28 • INDIRIMBO: 70, 57
IBICE BYO KWIGWA
▪ Izere Ubwami mu buryo bwuzuye
▪ Muzaba “ubwami bw’abatambyi”
Ubwami bwa Mesiya ni bwo Yehova akoresha kugira ngo asohoze umugambi afitiye isi n’abantu. Mu gihe turi bube dusuzuma uko amwe mu masezerano avugwa muri Bibiliya afitanye isano n’ubutegetsi bwo mu ijuru, utahure impamvu ishobora gutuma twiringira ubwo Bwami mu buryo bwuzuye.
▪ Jya uha agaciro inshingano ihebuje ufite yo gukorana na Yehova
Muri iki gice turi busuzume ingero z’abantu bakoreye Yehova, baba abo mu gihe cya kera n’abo muri iki gihe. Biri butume turushaho kwishimira inshingano ihebuje dufite yo gukorana n’Imana yacu, ibyo akaba ari ibintu twagombye guha agaciro kenshi.
▪ “Mukomeze kwerekeza ubwenge bwanyu ku byo mu ijuru”
Muri iyi minsi y’imperuka, duhura n’ibibazo byinshi bishobora gutuma tudakomeza kugira ukwizera. Ni irihe somo twavana ku bantu b’indahemuka bo mu gihe cya kera bahanganye n’ibibazo nk’ibyacu, urugero nka Aburahamu na Mose? Iki gice kiri budufashe kwihangana kuko kiri budutere inkunga yo gukomeza kwerekeza ubwenge bwacu kuri Yehova Imana no ku Bwami bwe.
IBINDI
3 Bitanze babikunze—Muri Tayiwani
18 Ibintu bikomeye nagezeho mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami
KU GIFUBIKO: Bashiki bacu babiri bari hafi y’imisozi ya Mbololo mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Kenya, babwiriza abagenzi banyura mu muhanda munini uca mu mugi wa Tausa, mu Ntara ya Taita
KENYA
ABATURAGE
44,250,000
ABABWIRIZA
26,060
ABIGA BIBILIYA
43,034
ABATERANYE KU RWIBUTSO MU MWAKA WA 2013
60,166