Amateraniro y’Umurimo yo Muri Nyakanga
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 4 Nyakanga
Indirimbo ya 131
Imin. 15: Amatangazo y’iwanyu hamwe n’Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami. Suzuma ibitekerezo by’ingenzi biri mu Gasanduku k’Ibibazo.
Imin. 18: “Tera Inkunga yo Kurushaho Gushishikarira Ubwami bw’Imana bw’Amahoro.” Girana ikiganiro n’abaguteze amatwi kuri iyo ngingo. Ibyerekanwa bibiri. Nyuma yo gusuzuma paragarafu ya 2, erekana uburyo bwo guha inkuru y’Ubwami nyir’inzu usanze ahuze. Mu kinyabupfura, hagire umubwiriza [werekana uburyo bwo] kubaza ikibazo kizaba urufatiro rwo gusubira gusura. Mu gihe usuzuma paragarafu ya 3, tanga icyerekanwa mu gihe nyir’inzu agaragaza ugushimishwa, kandi umubwiriza akoreshe igitabo Kubaho Iteka. Nanone kandi, hashyirweho urufatiro rwo gusubira gusura.
Imin. 12: Ibikenewe iwanyu.
Indirimbo ya 137 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 11 Nyakanga
Indirimbo ya 126
Imin. 10: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa. Vuga amagambo ya Sosayiti yo gushimira ku bw’impano yohererejwe, hamwe no gushimira itorero ku bw’inkunga idahwema y’iby’itorero ry’iwanyu rikeneye. Tera inkunga yo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu mpera z’icyumweru.
Imin. 20: “Shishikariza [Abantu Kugaragaza] Amajyambere Binyuriye mu Gusubira Gusura mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza.” Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Tanga icyerekanwa cyo gusubira gusura gishingiye ku buryo bwo gutangiza ibiganiro bwo muri paragarafu ya 2. Garagaza ko bikwiriye kugira amakenga yo kudasuzuma ingingo nyinshi cyane mu gihe wasubiye gusura, kandi utsindagirize akamaro ko gutuma [nyir’inzu] yishimira ko wazagaruka kumusura.
Imin. 15: “Mbega Uburyo Kwibuka Ibyo Yehova Yakoze Bigira Umumaro!” Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo ku maparagrafu ya 1-11 y’iyo ngingo yo mu mugereka. Hatangwe ibitekerezo bibiri byateguwe n’abavandimwe bafite porogaramu yabo bwite cyangwa y’umuryango yo gusoma icyo gitabo. Basabe kuvuga ikintu runaka bishimiye kumenya.
Indirimbo ya 122 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 18 Nyakanga
Indirimbo ya 198
Imin. 5: Amatangazo y’iwanyu.
Imin. 15: Disikuru ku mapaji ya 81-87 mu gitabo Umurimo Wacu, “Abakozi b’Ubutumwa bwiza.”
Imin. 10: Bibiliya—Isoko Yacu Ihebuje y’Inkunga. Igitabo Kutoa Sababu, ku mapaji ya 106-10. Disikuru itangwe n’umusaza. Hari benshi bari mu itorero n’abari hanze yaryo bakeneye guterwa inkunga. Erekana uburyo buri mubwiriza mu itorero ashobora gukoresha Ijambo ry’Imana kugira ngo atere abandi inkunga.
Imin. 15: “Muzangwa n’Amahanga Yose.” Disikuru itangwe n’umusaza umenyereye.
Indirimbo ya 208 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 25 Nyakanga
Indirimbo ya 219
Imin. 8: Amatangazo y’iwanyu. Amakuru ya Gitewokarasi. Erekana uburyo bwo gutanga amagazeti ukoresheje amagazeti yasohotse vuba aha
Imin. 12: “Mbega Uburyo Kwibuka Ibyo Yehova Yakoze Bigira Umumaro!” Gusuzuma amaparagarafu ya 12-20 y’umugereka mu bibazo n’ibisubizo. Hatangwe ibitekerezo bibiri byateguwe n’ababwiriza bagiriwe umumaro no gusoma icyo gitabo.
Imin. 15: “Shyigikira mu Buryo Bwuzuye Porogaramu y’Iteraniro ry’Abantu Bose y’Itorero Ryawe.” Disikuru, ariko ishobora no kuba ikubiyemo ikibazo kimwe cyangwa bibiri byabazwa abaguteze amatwi. Sobanura uburyo abantu bashimishijwe bateranye ku Iteraniro ry’Abantu Bose ubwa mbere bashobora gufatwa kugira ngo bumve ko bahawe ikaze. Hatangwe igitekerezo kimwe cyateguwe n’umubwiriza agaragaza ukuntu yagiriwe umumaro no guterana buri gihe ku Iteraniro ry’Abantu Bose.
Imin. 10: “Irinde Kugira Neza mu Buryo Bufuditse.” Disikuru.
Indirimbo ya 197 n’isengesho ryo kurangiza.