Uhawe Byinshi—Abazwa Byinshi
1 Mbega ukuntu dufite igikundiro cyo kuba tuzi ukuri! Kubera ko twiyeguriye Yehova, ‘twabaye abo guhabwa ubutumwa bwiza’ (1 Tes 2:4). Ibyo biduha inshingano zikomeye kurushaho. Yesu yaravuze ati “uwahawe byinshi wese, azabazwa byinshi.”—Luka 12:48b.
2 Mbega ukuntu ayo magambo ari ay’ukuri! Kubera ko buri wese muri twe yahawe imigisha yo kugira ubumenyi bw’Ijambo ry’Imana, yo kugira igikundiro cyo kwifatanya n’abavandimwe ndetse no kugira ibyiringiro bihebuje, ni iby’ukuri kuvuga ko twahawe byinshi. Mu buryo buhuje n’ubwenge, hari byinshi natwe dusabwa.
3 Komeza Kugira Igitekerezo Gikwiriye Ku Bihereranye n’Inshingano: Hari bamwe basanga tubazwa ibintu birenze urugero. Kuba Yesu Kristo ari Umutwe w’itorero rya Gikristo, ni we umenya ‘ibikenewe’ kugira ngo ribashe gukora mu buryo bukwiriye (Ef 4:15, 16, MN). Atwizeza ko ‘kumukorera kutaruhije n’umutwaro we utaremereye’ (Mat 11:28-30). Mu buryo bwuje urukundo, yita ku bafite intege nke (Luka 21:1-4). Nidukora ibyiza byose dushoboye, tutitaye ku bwinshi bwabyo, tuzagororerwa.—Kolo 3:23, 24.
4 Ibaze uti ‘mbese, inyungu z’Ubwami ni zo nshyira mu mwanya wa mbere mu mibereho yanjye? Mbese, nkoresha igihe mfite n’umutungo wanjye mu buryo buhesha izina ry’Imana ikuzo kandi bukanungura abandi? Mbese, mbona ko ibyishimo byinshi mfite mbibonera mu gukorera Yehova aho kubona ko mbibonera mu kwishimira ubutunzi bushingiye ku bwikunde?’ Gusubiza ibyo bibazo nta buryarya, bihishura ibyiyumvo bidushishikaza biri mu mitima yacu.—Luka 6:45.
5 Irinde Koshywa ngo Ukore Ibibi: Ntihigeze na rimwe habaho igihe cy’ibishuko n’ibiduhatira gukurikirana inyungu zirangwamo ubwikunde, irari no gukunda ibinezeza umubiri nk’ubu. Buri munsi tuba duhanganye n’ibigeragezo bitwoshyoshya gutandukira mu bihereranye n’umuco. Kugira ngo tubashe kubitsinda, tugomba gusaba Yehova ubufasha (Mat 26:41). Binyuriye ku mwuka we, ashobora kuduha imbaraga (Yes 40:29). Gusoma Ijambo ry’Imana buri munsi, ni ubufasha bukomeye (Zab 1:2, 3). Kwicyaha no kwirinda na byo bibigiramo uruhare rukomeye.—1 Kor 9:27.
6 Ntibihagije gukunda ibyiza—tugomba nanone kwanga ibibi (Zab 97:10). Ibyo bivuga ko tugomba kwirinda kuba twakwikuzamo kwifuza ibibi. Mu Migani 6:16-19 havuga urutonde rw’ibintu birindwi Yehova yanga. Birumvikana ko ushaka gushimisha Yehova na we agomba kwanga bene ibyo bintu. Kuba twaragize igikundiro cyo kugira ubumenyi nyakuri bw’ukuri, twagombye gushaka kwitwara mu buryo buhuje n’ubwo bumenyi, tugakomeza kwerekeza ubwenge bwacu ku byiza.
7 Birakwiriye ko dusenga dusaba imimerere yatubashisha ‘kurushaho iteka gukora imirimo y’Umwami’ (1 Kor 15:58). Benshi babonye ko kugira imirimo myinshi mu murimo wa Yehova ari uburinzi, kubera ko bidusigira igihe gito cyane cyo gukurikirana ibintu bitagira umumaro.
8 Tubisesenguye neza, twasanga ibyo Yehova adusaba bihuje n’ubwenge rwose (Mika 6:8). Dufite impamvu nyazo zo kwishimira inshingano y’umurimo iyo ari yo yose (Ef 5:20). Ku bw’ibyo rero, dukomeza ‘kugoka tukarwana,’ twiringiye ko ingororano yacu izasumba mu buryo budasubirwaho icyo twasabwa gukora icyo ari cyo cyose.—1 Tim 4:10.