Amateraniro y’Umurimo yo muri Kanama
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 31 Nyakanga
Indirimbo ya 25
Imin. 13: Amatangazo y’iwanyu n’Amatangazo yatoranyijwe mu Murimo Wacu w’Ubwami.
Imin. 15: “Uhawe Byinshi—Abazwa Byinshi.” Mu bibazo n’ibisubizo. Tera inkunga abujuje ibisabwa kugira ngo batekereze ku bihereranye no gukora ubupayiniya bw’ubufasha muri Nzeri.
Imin. 17: “Kubwiriza ‘Amagambo y’Ubuhanuzi.’” Ongera usuzume ingingo z’ingenzi. Saba abaguteze amatwi kuvuga inkuru z’ibyabaye bishimiye mu gukoresha cyangwa gutanga igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe. Bose bagire inama yo guhorana icyizere mu gutanga icyo gitabo, ubwo gisuzuma ibihereranye n’ibiba muri iki gihe bireba buri wese. Teganya kwerekana urugero rumwe cyangwa ebyiri z’uburyo bwo kugitanga.
Indirimbo ya 31 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 7 Kanama
Indirimbo ya 24
Imin. 15: Amatangazo y’iwanyu. Raporo y’imibare y’ibibarurwa.
Imin. 15: “Iki Ni Cyo Gihe.” Mu bibazo n’ibisubizo. Shyiramo n’ibitekerezo bikubiye mu mutwe muto uvuga ngo “Kurikirana Intego z’Iby’Umwuka” ku ipaji ya 5 y’Umurimo Wacu w’Ubwami wa Mata 1994.
Imin. 15: “Garagaza ko Uzirikana Abandi—Igice cya 2.” Disikuru n’ikiganiro bitangwe n’umusaza. Sobanura ibibazo ibyo ari byo byose byagaragaye iwanyu, maze utange inama ikwiriye.
Indirimbo ya 36 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 14 Kanama
Indirimbo ya 40
Imin. 15: Amatangazo y’iwanyu. Teganya kwerekana urugero rw’umuryango ukoresha igitabo Annuaire 1995. Itsinda ry’umuryango rigaragaze ko ryishimira icyo gitabo; umutware w’urugo asuzume mu magambo ahinnye ibitekerezo by’ingenzi bikubiye mu ijambo ry’ibanze ku mapaji ya 3-11. Basuzume uburyo bazajya bagerageza gusomera hamwe amapaji make y’igitabo Annuaire buri cyumweru, kandi bakore ku buryo buri munsi bazajya basuzuma umurongo wo muri Bibiliya wagenwe wo mu gatabo Dusuzume Ibyanditswe Buri Munsi.
Imin. 15: Ibikenewe iwanyu. Cyangwa disikuru ishingiye ku ngingo ivuga ngo “Abasoresha Mubasorere” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo 1994, ku mapaji ya 26-8 (mu Gifaransa no mu Giswayire).
Imin. 15: “Fasha Abandi ‘Kwitondera Ibyanditswe.’” Suzuma ingingo z’ingenzi, hanyuma werekane urugero rumwe cyangwa ebyiri zo gusubira gusura.
Indirimbo ya 52 n’isengesho ryo kurangiza.
Icyumweru Gitangira ku Itariki ya 21 Kanama
Indirimbo ya 205
Imin. 8: Amatangazo y’iwanyu.
Imin. 15: Disikuru itangwe n’umusaza ishingiye ku mapaji ya 89-94 y’igitabo om-YW hamwe no kugirana ibiganiro n’abaguteze amatwi no gusubiramo mu gihe cyo gusoza.
Imin. 12: Suzuma Agasanduku k’Ibibazo.
Imin. 10: Gukoresha abonema y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! muri Nzeri. Ongera usobanure mu magambo ahinnye amabwiriza ahereranye no kuzuza impapuro zo gukoresha abonema. Tera inkunga ihereranye no kugira ibitekerezo birangwamo icyizere. Aho batemeye gukoresha abonema, ntiwibagirwe gutanga amagazeti yasohotse vuba aha. Ujye ugira urupapuro rwanditsweho abashimishijwe bose, hamwe n’ibyo watanze.
Indirimbo ya 176 n’isengesho ryo kurangiza.