ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/95 p. 1
  • Iki Ni Cyo Gihe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Iki Ni Cyo Gihe
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • ‘Turusheho Gukora Imirimo y’Umwami’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Tube Abantu ‘Bagira Ishyaka ry’Imirimo Myiza’ Muri Mata
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Tanga Inkuru y’Ubwami No. 35 mu Rugero Rwagutse
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Mata—Igihe cyo ‘Gukorana Umwete no Kwihata’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 8/95 p. 1

Iki Ni Cyo Gihe

1 Ubwo intumwa Pawulo yandikiraga Abakorinto urwandiko rwa kabiri, yabibukije ko bari bariyemeje gukora umurimo mwiza wo kugoboka bagenzi babo bahuje ukwizera b’I Yerusalemu. Icyakora, umwaka wari ushize, kandi ntabwo bari bakarangiza umurimo wari waratangijwe. Ni bwo rero abateye inkunga agira ati” mubirangize, kugira ngo, nk’uko mwakunze kubyemera, abe ari ko mubisohoza mukurikije ibyo mufite.”​—2 Kor 8:11.

2 Igihe kimwe, twese twigeze kwishyiriraho intego. Wenda twiyemeje kongera uruhare rwacu mu murimo wo kubwiriza, kumenya neza kurushaho abavandimwe bacu, kuzuza ibisabwa kugira ngo duhabwe inshingano y’umurimo, cyangwa gutsinda integer nke runaka. N’ubwo imigambi twatangiranye yaba yari myiza, wenda dushobora kuba tutarayikomeje kugira ngo dusohoze intego yacu. Mbere y’uko tubimenya, wenda ibyumweru, amezi, cyangwa se n’imyaka, bishobora kuba byarahise nta majyambere na busa tugize. Mbese, twaba dukeneye gushyira mu bikorwa inama yo ‘gusohoza’ ibyo twatangiye?

3 Gusohoza Intego Zacu: Biroroshye kugira icyo wiyemeza ku giti cyawe, ariko kukigeraho ugasanga ari intambara. Kurazika ibintu bishobora kubangamira amajyambere ayo ari yo yose. Tugomba gufata umwanzuro, hanyuma tukiyemeza kujya mbere nta kuzuyaza. Gukora gahunda ya bwite ni ngombwa. Ni iby’ingenzi guteganya igihe gikenewe kugira ngo ako kazi gakorwe, kandi ugakora ku buryo icyo gihe gikoreshwa ibyo cyateganirijwe. Ni byiza gushyiraho itariki ntarengwa, hanyuma tukikubita agashyi twe ubwacu dukora ku buryo iyo tariki yubahirizwa.

4 Mu gihe tunaniwe kugera ku ntego zacu, twihutira kwibwira tuti’ nzaba nyigeraho.’ Nyamara, ntituzi ibizaba mu gihe kiri imbere. Mu Migani 27:1 hagira hati “ntukiratane iby’ejo, kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana.” Umwigishwa Yakobo yatanze umuburo wo kwirinda kwiyiringira cyane ku bihereranye n’iby’igihe kizaza, kuko “mutazi ibizaba ejo. Nuko uzi gukora neza ntabokore, bimubereye icyaha.”​—Yak 4:13-17.

5 Intego zacu zishobora gupfukiranwa mu buryo bworoshye n’ibirangaza byinshi cyane hamwe n’ibintu abandi badusaba gukora. Imihati ivuye ku mutima ukunze, irakenewe kugira ngo zidasibangana mu bwenge. Gukomeza gushyira ibyo bintu mu masengesho yacu, byagira akamaro. Gusaba abandi tubana kugira ngo bajye batwibutsa kandi badutere inkunga, bishobora kugira icyo bihindura. Gushyira ikimenyetso kuri kalendari bizajya bitwibutsa kugira ngo tugenzure amajyambere yacu. Umuntu agomba gufata umwanzuro wo’gukora nk’uko abigambiriye mu mutima we’.​—2 kor 9:7.

6 Uku kwezi gutanga umwanya mwiza wo kwita ku ntego zacu nta guhuga. Tuzaba dutanga igitabo Ibyahishuwe. Mbese, dushobora kwishyiriraho intego runaka tugomba gusohoza zirangwamo gushyira mu gaciro? Bite se ku bihereranye no kugereageza kongera amagazeti dutanga? Kwiyemeza kurushaho gusubira gusura no gutangiza ibyigisho bishya bya Bibiliya, bishobora kubera benshi intego zirangwamo gushyira mu gaciro.

7 Ntabwo ari iby’ubwenge kurazika ibintu by’ingenzi, ubwo iyi si ishira. (1 Yoh 2:17). Uhereye ubu, tubonera mu murimo wa Yehova igikundiro n’imigisha byihariye. Kugira ngo ibyo bigire icyo bitwungura, nit we ubwacu bishingiyeho.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze