Gukoresha Agatabo Gashya mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza.
1 Mu ikoraniro ryacu ry’intara, twishimiye cyane guhabwa agatabo gashya kitwa Quand la mort frappe un être aimé (Mu gihe uwo Wakundaga Apfuye). Kagomba kuzashishikaza abantu b’ingeri zose, bitewe n’uko hari benshi batewe agahinda no gupfusha uwo bakundaga. Amafoto hamwe n’amashusho yako anogeye amaso. Yagombye gutuma kugatanga byoroha. Ku ipaji ya 29, ishusho ishamaje ya Lazaro arimo azurwa mu bapfuye, igaragaza ‘icyifuzo cya Yesu cyimbitse cyo kuvanaho ingaruka mgi z’urupfu’. Ishusho okurukiraho yuzuye ipaji yose, igaragaza ishosho irangwamo ibyishimo by’umuzuko mu isi nshya. Mbega ukuntu ibyo byagombye gutuma imitima y’abarimu cyunamo isusuruka!
2 Ako gatabo gashobora kuba ubufasha butangaje mu guhumuriza abapfushije. Kagenewe kuganirwaho mu buryo bwo kungurana ibitekerezo. Ibibazo byo gutsindagiriza ingingo z’ingenzi, bigaragara mu gasanduku kari mu mpera ya buri gice, aho kuba ahagana hasi ya buri paji. Ushobora gukoersha ibyo ‘bibazo byo gutekerezaho’ mu buryo ubwo ari bwo bwose wumva ko bwarushaho guha ubufasha umwigishwa wawe.
3 Mu gihe usuye abantu, ujye umenya guhitamo ingingo zaganirwaho ziboneka muri ako gatabo. Ushobora kumva ko byaba bikwiriye kwerekana imbonerahamwe y’ibikubiyemo iboneka ku ipaji ya 2, maze ukaba wasabi nyir’inzu kwerekana ibimushimishije. Ujye ubangukirwa no gutahura ibyo buri muntu akeneye ku giti cye. Reka agaragaze ibyiyumvo bye, hanyuma umwereke ukuntu ako gataaaabo gatanga ihumure. Buri gice gikoresha mu buryo buhagije imirongo ya Bibiliya itanga urufatiro rw’ibyiringiro byacu.
4 Umutwe muto wo ku ipaji ya 5 uvuga ngo “Hari ibyiringiro nyakuri” utsindndgiriza ibyiringiro bihumuriza bishingiye kuri Bbibiliya bihereranye n’abapfuye. Ibyo byagombye kumutera kugirira ipfa ikiganiro gihereranye n’”Ibyiringiro Nyakuri ku Bantu Bapfuye,” kiboneka ku ipaji ya 26-31. Agasanduku ko ku ipaji ya 27, gatanga “Imirongo Ihumuriza” y’inyongera. Nyir’inzu ufite agahinda, azahita abona ko rwose Yehova ari “Imana nyir’ihumure ryose.”—2 Kor 1:3-7.
5 Mu buryo bugera ku byiyumvo, ibice byo hagati bisobanura mu buryo butandukanye , uko abantu bifata iyo bapfushije uwo bakundaga. Byerekana uburyo bwo guhangana n’agahinda, n’ukuntu abandi bashobora gufasha muri bene ibyo bihe by’ibyago. Ku ipaji ya 25, hari agasandu gafite umutwe uvuga ngo “Uko Twafasha Abantu Kwihanganira Ibihereranye no Gupfusha.” Ibyo byagombye kuba ubufasha nyakuri ku babyeyi bagomba guhangana n’icyo kibazo.
6 Ujye uhora witwaje agatabo k’inyongera kandi ugakoreshe mu gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Mu turere tubamo ibigo byita ku by’ihamba, wenda wakwifuza kujya gusura ibiri mu ifasi yanyu, kugira ngo urebe niba byakwishimira gusigarana umubare runaka w’utwo dutabo two guhumuriza imiryango yapfushije. Cyangwa se, ushobora, mu bw’amakenga kwegera abapfushije bari ku marimbi mu bihe byo kugaruka gusura imva y’uwo bakundaga.
7 Twishimira ko Yehova ari Imana “ihumuriza abicisha bugufi” (2 kor 7:6) Tubona ko kwifatanya mu byo ‘guhoza abarira’ ari igikundiro.—Yes 61:2.