Fasha Abandi kugira ngo Babone Ihumure
1 Abantu benshi, barambiwe kumva ibihereranye n’impanuka kamere, intambara, ubugizi bwa nabi hamwe n’imibabaro. N’ubwo bigaragara ko ihumure ritajya rivugwa mu makuru atangazwa yo muri iki gihe, mu by’ukuri ni cyo kintu abantu bakeneye. Guhumuriza, bisobanura “guha imbaraga n’ibyiringiro” undi muntu, no “kumumara agahinda, cyangwa imihangayiko.” Twebwe Abahamya ba Yehova, dufite ibikenewe byose kugira ngo dufashe abantu muri ubwo buryo (2 Kor 1:3, 4). Udutabo twacu dushingiye kuri Bibiliya tuzatanga muri Nyakanga na Kanama, turimo ubutumwa bw’ukuri buhumuriza (Rom 15:4). Dore ibitekerezo bimwe na bimwe byakoreshwa mu kudutanga, mu mimerere itandukanye:
2 Inkuru ibabaje ishobora gutuma haboneka uburyo bwo gutanga ubuhamya no kuzanira abandi ihumure, wenda uvuze nk’ibi bikurikira:
◼ “Iyo ibintu nk’ibyo bibaye, bamwe bibaza niba mu by’ukuri Imana ibaho, kandi niba inabaho, bakibaza niba itwitaho. Ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Uburyo bumwe bwo kumenya niba hariho Imana, ni ukwifashisha ihame ridakuka.” Soma mu Baheburayo 3:4. Vuga ibindi bintu bidukikije, kandi bigaragaza ko bigomba kuba bifite uwabiremye. Hanyuma, ukomeze uvuga uti “mfite agatabo, kandi nzi ko uri busange gatanga ihumure. Gafite umutwe uvuga ngo Mbese Imana Itwitaho Koko? [Soma ibibazo biri ku gifubiko.] Karimo igihamya kidashidikanywaho, cy’uko usibye no kuba Imana iriho, ahubwo ko vuba hano izanavanaho akarengane kose duhura na ko muri iki gihe. Mbese, wakwishimira kugasoma?” Tugasigira umuntu ku mafaranga 70. Kora gahunda yo kuzasubira kumusura.
3 Igihe usubiye gusura, ushobora kuvuga utya
◼ “Igihe nagusigiraga agatabo Mbese Imana Itwitaho Koko?, twarimo tuganira ku bihereranye n’igihamya kigaragaza ko Imana ibaho. Wenda wabonye iyo ngingo ku ipaji ya 7. [Erekana ishusho kandi uvuge mu magambo ahinnye ibiri muri paragarafu ya 15.] Urwo ni urugero rumwe gusa rugaragaza ko hagomba rwose kuba hariho Imana yita ku bantu. [Soma paragarafu ya 27, ku ipaji ya 9.] Icyigisho cya Bibiliya cya bwite, cyamfashije guhangana n’ingorane mpura na zo mu mibereho ya buri munsi, kubera ko kigaragaza icyo Imana itekereza kuri ibyo bintu.” Musabe ko wamwereka uko icyigisho kiyoborwa.
4 Gutanga ubuhamya hakoreshejwe telefoni aho bishoboka, bishobora gukorwa wifashishije agatabo gafite umutwe uvuga ngo “Quel est le but de la vie? Comment le découvrir?” Ushobora gutangiza ikiganiro ubwawe, maze ukavuga ibi bikurikira:
◼ “Ngutelefonnye kugira ngo nkugezeho ubutumwa bw’ingenzi, kubera ko ntashobora kuza ngo twibonanire.” Soma paragarafu ya mbere ku ipaji ya 4 y’ako gatabo, ubikore mu buryo busanzwe, nk’aho uwo muntu muganira yaba ahibereye. Mubaze icyo abitekerezaho, kandi ureke asubize. “Bibiliya yanjye irambuye muri Yesaya 45:18. Uwo murongo ugaragaza ko ari twebwe isi yaremewe. Mbese, nshobora kuwugusomera?” Hanyuma, usobanure intego y’ako gatabo, kandi umubaze ukuntu wakamuha.
5 Mu gihe uterefonnye ugamije gukomereza ku byo mwaganiriye ubushize, ushobora kugerageza ubu buryo kugira ngo utangize icyigisho:
◼ “Nishimiye gukomereza ku kiganiro twagiranye ubushize, nkwereka uwashobora kutubwira icyo ubuzima bugamije. [Vuga mu magambo yawe, ibikubiye muri paragarafu ya 1 n’iya 2 ku ipaji ya 6 mu gatabo But de la vie.] Mu Byahishuwe 4:11, hasobanura ko Yehova Imana ari we Muremyi wacu. [Hasome.] Nta gushidikanya, agomba kuba yari afite impamvu yo kuturema. Abantu bifuje gutahura iyo ari yo, bize Ijambo ry’Imana ryanditswe, ari ryo Bibiliya. Nishimiye kubigufashamo.” Sobanura ukuntu icyigisho cyacu cya Bibiliya cyo mu rugo gikorwa ku buntu cyiyoborwa, kandi ushyireho gahunda yo kugitangiza.
6 Ubu buryo bwiza bwo gutangiza ibiganiro, bushobora guhumuriza abantu bapfushije uwo bakundaga:
◼ “Ndimo ndakora umurimo wa rusange, ngamije gufasha abantu bose bapfushije uwo bakundaga. Kubera ko icyo gishobora kuba ari kimwe mu bintu bikomeye kurusha ibindi, buri wese muri twe azahangana na byo, ni yo mpamvu hateguwe aka gatabo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye. Kafashije abantu babarirwa muri za miriyoni. Nishimiye kukwereka icyo kavuga ku bihereranye n’isezerano rishishikaje ryavuzwe na Yesu Kristo. [Soma paragarafu ya 5 ku ipaji ya 26, hakubiyemo na Yohana 5:21, 28, 29.] Reba iyi shusho iri ku ipaji ya 29, igaragaza inkuru yo mu Ivanjiri, ivuga ibyabaye, ubwo Yesu yazuraga Lazaro mu bapfuye. Niba wishimiye gusoma aka gatabo gahumuriza, ndashimishwa no kukagusigira ku mpano nkeya y’amafaranga 70.”
7 Mu gihe usubiye gusura, ushobora kongera kwerekana ishusho iri ku ipaji ya 29 y’agatabo “Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye,” maze ukavuga uti
◼ “Ibuka ikiganiro twagiranye ku bihereranye n’ukuntu Kristo yazuye Lazaro. [Soma amagambo asobanura ishusho ari ku ipaji ya 28, maze usuzume ibivugwa ku gatwe gato kavuga ngo “Mbese Ibyo Byabayeho Koko?”] Niba umutima wawe wifuza cyane kugira ibyiringiro by’uko ushobora kuzongera kubona umuntu wakundaga wapfuye, reka ngufashe kwiringira ko hazabaho umuzuko.” Musabe ko wamuyoborera icyigisho cya Bibiliya cyo mu rugo.
8 Nimucyo dukore uko dushoboye kose mu mezi ari imbere, kugira ngo twigane Yesu, ‘duhoza [‘duhumuriza,’ NW ] abarira bose.’—Yes 61:2.