Ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mwaka wa 1999 rifite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi”
1 Igihe Abisirayeli bari bari mu butayu, Yehova yategetse Mose gukora amakondera abiri mu ifeza. Iyo ikondera rimwe gusa ryabaga rivugijwe, abakuru b’imiryango bateraniraga ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Mu gihe ayo makondera yombi yabaga avugijwe mu ijwi rirenga, yabaga ari ikimenyetso cy’uko iteraniro ryose ry’Abisirayeli ryagombaga kuza guteranira aho (Kub 10:1-4). Mbese muri iki gihe, ntitwishima iyo twumvise itangazo ritumenyesha ko tuzateranira hamwe mu makoraniro y’intara y’umwaka, kimwe na ya makondera yabaga avugijwe mu ijwi rirenga? Mu makoraniro yacu, duhabwa inyigisho za Yehova n’ubuyobozi bwe binyuriye mu Ijambo rye no ku bantu yashyizeho bamuhagarariye. Ibyo bidufasha gukomeza gushikama mu murimo dukorera Imana. Mbese, ntidushimishwa no kubona bagenzi bacu twifatanya mu gusenga b’abizerwa babarirwa mu bihumbi—ndetse wenda ibihumbi bibarirwa muri za mirongo—bateraniye hamwe mu rukundo no mu mahoro? Biradushimisha rwose!—Zab 122:1, 7, 8.
2 Guhera mu kwezi k’Ugushyingo 1998 kugeza muri Mutarama 1999, Amakoraniro y’Intara n’Amakoraniro Mpuzamahanga agera kuri 16 afite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana,” yabereye mu mijyi 15 yo muri Afurika y’i Burasirazuba. Abavandimwe na bashiki bacu batuye mu mujyi wa Nairobi, bacumbikiye intumwa zibarirwa mu bihumbi zari ziturutse mu bihugu byo hirya no hino ku isi, zari ziteranye ikoraniro mpuzamahanga ryabereye muri Kenya. Indimi zinyuranye zavugwaga mu makoraniro, ntizabereye inkomyi abari bateranye ngo zibabuze kugaragarizanya urukundo rurangwa n’igishyuhirane. Abavandimwe bakinguye ingo zabo kugira ngo bakire izo ntumwa zari ziturutse mu mahanga, babonye ikindi gikundiro gihebuje cyo kwifatanya n’abavandimwe. Abamisiyonari bateranye ikoraniro mu bihugu bakomokamo, bagarutse mu gihe gikwiriye, ku buryo bari bari mu ikoraniro mpuzamahanga ry’i Nairobi. Kuba bari bahari, byateye abantu bose inkunga mu buryo bw’umwuka. Mu gihe tuzaba duteraniye hamwe mu ikoraniro ryacu ry’intara ryo mu mwaka wa 1999, tuzaba dufite ubundi buryo bwo kwibonera neza umuryango wa kivandimwe uhebuje, no gushimira Yehova ku bwo kuba yaratumye twunga ubumwe.
3 Teganya Ibihereranye n’Icumbi Ryawe: Ita cyane ku bihereranye n’aho uzacumbika mbere y’igihe. Niba wifuza kuzacumbika mu ihoteli iri mu mujyi ikoraniro rizaberamo kandi ukaba wifuza kuzabifashwamo n’Urwego Rushinzwe Ibyerekeye Amacumbi, andikira Urwego Rushinzwe Ibyerekeye Amacumbi rw’ikoraniro, ugaragaza amafaranga wifuza kuzajya wishyura kuri buri muntu ku munsi. Niba ukoze gahunda yo kuzacumbika mu ihoteli binyuriye ku Rwego Rushinzwe Ibyerekeye Amacumbi, yubahirize.
4 Kwita ku Bafite Ibyo Bakeneye mu Buryo Bwihariye: Murasabwa kuzirikana abantu bageze mu za bukuru, ibimuga, abakora umurimo w’igihe cyose, cyangwa abandi bo mu itorero ryanyu bashobora kuba bakeneye ubufasha kugira ngo bazaterane ikoraniro, mukita ku byo bakeneye mu buryo bwihariye. Abo bafitanye isano, abasaza hamwe n’abandi bagize itorero bazi imimerere yihariye abo bafite ibyo bakeneye mu buryo bwihariye barimo, bashobora kubafasha gukora imyiteguro ya ngombwa babigiranye urukundo.—Gereranya na 1 Timoteyo 5:4.
5 Fomu Itangwa na Sosayiti Isabirwaho Ibyerekeye Abakeneye Gucumbikirwa mu Buryo Bwihariye, igaragaza ibyo umuntu agomba kuba yujuje kugira ngo yuzuze iyo fomu. Ubwo buryo bwateganyirijwe ababwiriza bafite igihagararo cyiza bonyine, hakubiyemo n’abafite abana bitwara neza, bemejwe na Komite y’Umurimo y’Itorero. Izo fomu zagombye kohererezwa Urwego Rushinzwe Ibyerekeye Amacumbi vuba uko bishoboka kose, hakoreshejwe aderesi y’ikoraniro igaragazwa ku ruhande rw’inyuma kuri iyo fomu.
6 Tugaragaze ko Dushimira: Umuryango umwe w’Abahamya wandikiye umuyobozi w’ihoteli y’aho wari ucumbitse ugira uti “ihoteli yanyu yari nziza cyane kurusha izindi zose umuryango wacu wigeze gucumbikamo. Ibyumba byari bisukuye mu buryo bunonosoye, kandi bifite buri kintu cyose twashoboraga rwose gukenera. Izo mpera z’icyumweru zaradushimishije bitewe n’uko buri wese mu ihoteli yanyu yari afite umutima w’ubufatanye. Turifuza kubashimira ku bwo kuba mwarifatanyije muri gahunda z’Ikoraniro rya Watchtower, mudushyiriraho ibiciro twashoboraga kwishyura.” Mbese nawe, ugaragaza ko ushimira ku bw’ibyo uteganyirizwa? Mu gihe cy’ikoraniro, Sosayiti yishimira gushaka amacumbi abavandimwe bashobora kwishyura bitabahenze, ibyo bikaba bituma twerekeza ibitekerezo byacu ku nyungu zo mu buryo bw’umwuka dukesha ikoraniro na porogaramu.
7 Biteye inkunga kumva ukuntu izina rya Yehova risingizwa bitewe n’imyifatire myiza y’abavandimwe bacu na bashiki bacu mu gihe cy’ikoraniro. Umukozi umwe ukora mu ihoteli yagize ati “intumwa zanyu zoherejwe ni bo bantu beza cyane kurusha abandi bose dufite hano.” Undi mukozi w’umugore yagize icyo avuga agira ati “twishimira gusabwa amacumbi n’abantu banyu. Bose bafite ikinyabupfura kandi baba bazi ibya ngombwa byose. Nanone kandi, bagize itsinda umuntu akorana na ryo bitagoranye.” Umugore ugenzura ibikorerwa muri resitora yaravuze ati “mu mujyi, twishimira kubona itsinda ry’abantu dushobora kuratira abandi.” Iyo resitora yagabanyirije 10 ku ijana intumwa izo ari zo zose zari zambaye agakarita kambarwa mu gihe cy’ikoraniro! Hari n’umuyobozi ugenzura ibikorerwa mu ihoteli wagize ati “twashimishijwe no kwakira abantu banyu mu ihoteli yacu.” Ayo magambo ni ubuhamya bwiza butangwa n’abo hanze. Izina ryiza twihesheje, rihesha Yehova ikuzo kandi rikamutera kutwishimira.—1 Tes 4:12; 1 Pet 2:12.
8 Turagutera inkunga yo gukora imyiteguro yawe uhereye ubu kugira ngo uzaterane iminsi itatu yose y’Ikoraniro ry’Intara ryo mu mwaka wa 1999 rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Ijambo ry’Imana ry’Ubuhanuzi.” Zirikana ko amakoraniro yacu y’intara azaba muri Kanama/Nzeri 1999. Dutegerereje hamwe namwe kuzumva “ijwi ry’ibyishimo n’ishimwe” ryo mu buryo bw’umwuka rizarangururwa n’abasenga Imana bagize imbaga y’abantu bunze ubumwe. (Zab 42:5, umurongo wa 4 muri Biblia Yera.) Turifuza ko Yehova yaha imigisha imyiteguro yose irimo ikorwa kugira ngo dukomeze gukungahara mu buryo bw’umwuka!
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
Ibihe bya Porogaramu
Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu
Saa 3:30 za mu gitondo kugeza saa 11:00 za nimugoroba
Ku Cyumweru
Saa 3:30 za mu gitondo kugeza saa 10:00 za nimugoroba