Porogaramu y’Icyumweru gitangira ku itariki ya 25 Mutarama
ICYUMWERU GITANGIRA KU ITARIKI YA 25 MUTARAMA
□ Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
□ Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi:
Gusoma Bibiliya: Abacamanza 5-7
No. 1: Abacamanza 7:1-11
No. 2: Ni gute twamenya “maraya ukomeye” uvugwa mu Byahishuwe 17:1?
No. 3: Mbese haba hari umuntu uwo ari we wese ushobora kuva ikuzimu havugwa muri Bibiliya? (rs-F p. 124 ¶4–p. 125 ¶2)
□ Iteraniro ry’Umurimo:
Imin 5: Amatangazo.
Imin 10: Igitabo kizatangwa muri Gashyantare. Suzuma muri make ibintu by’ingirakamaro bikubiye mu gitabo kizatangwa muri uko kwezi. Hatangwe icyerekanwa kigaragaza uko umubwiriza ashobora kwifashisha icyo gitabo mu buryo bufatiweho maze agatangiza icyigisho cya Bibiliya.
Imin 20: “Mbese uratindiganya?” Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo. Gitangwe n’umusaza. Hatangwe icyerekanwa kigaragaza umubwiriza usobanurira muganga intego y’ikarita y’amaraso, kandi amusabe kuyishyira mu idosiye ye. Muganga amusezeranye ko ari bubikore. Soza iki kiganiro usoma paragarafu ya nyuma. (Amatorero adafite ubushobozi bwo kureba iyo videwo, azakore ibishoboka byose asuzume ibi bibazo)