Abahamya ba Yehova bafata bate abantu bahoze mu idini ryabo?
Dukora uko dushoboye tukubaha abantu bose kandi tukabagaragariza urukundo n’ubugwaneza. Iyo umwe mu Bahamya ba Yehova acitse intege cyangwa akareka kwifatanya natwe mu bikorwa byo gusenga, dukora uko dushoboye tukamwegera, tukamwereka ko tumukunda kandi tukagerageza kumufasha kongera kwegera Imana.—Luka 15:4-7.
Hari n’igihe imyitwarire y’umuntu ishobora gutuma avanwa mu itorero (1 Abakorinto 5:13). Ariko kubera ko dukunda cyane bagenzi bacu duhuje ukwizera, dukora uko dushoboye kugira ngo tumufashe, na mbere y’uko bigera aho avanwa mu itorero. Kandi n’iyo yarivamo, dukomeza kumugaragariza urukundo kandi tukamwubaha, nk’uko Bibiliya ibidusaba.—Mariko 12:31; 1 Petero 2:17.
Ni iki gituma umuntu avanwa mu itorero?
Bibiliya isobanura neza ko niba Umukristo akoze icyaha gikomeye kandi akanga kwihana, agomba kuvanwa mu itoreroa (1 Abakorinto 5:11-13). Bibiliya igaragaza ibyaha bikomeye bishobora gutuma umuntu avanwa mu itorero. Urugero nk’ubusambanyi, gusinda, kwica, guhohotera abagize umuryango no kwiba. — 1 Abakorinto 6:9, 10; Abagalatiya 5:19-21; 1 Timoteyo 1:9, 10.
Icyakora umuntu wakoze icyaha gikomeye ntahita avanwa mu itorero ako kanya. Abasaza b’itorerob babanza kugerageza kumufasha guhindura imyitwarire ye (Abaroma 2:4). Bagerageza kumugera ku mutima bamuganiriza mu bugwaneza, bamugaragariza urugwiro kandi batamuhutaza (Abagalatiya 6:1). Ibyo bishobora kumufasha kwitekerezaho, akamenya amakosa ye kandi akihana (2 Timoteyo 2:24-26). Icyakora iyo agiriwe inama kenshi, ariko agakomeza kurenga ku mahame ya Bibiliya agenga imyifatire kandi ntiyihane, icyo gihe avanwa mu itorero. Abasaza batangariza itorero gusa ko uwo muntu atakiri umwe mu Bahamya ba Yehova.
Abasaza b’itorero bagerageza gufasha uwakoze icyaha guhinduka kandi bakabikora bagaragaza umuco wo kwitonda no kugwa neza.
Kuvana mu itorero umuntu wanze kwihana bigira akahe kamaro? Icya mbere, itorero rikomeza kubahiriza amahame y’Imana arebana n’iby’umuco kandi bikarinda abarigize ingaruka uwo muntu yabagiraho (1 Abakorinto 5:6; 15:33; 1 Petero 1:16). Ikindi kandi, uwakoze icyaha bishobora gutuma yihana, akareka imyifatire ye mibi maze agatangira gukora ibikorwa byiza.—Abaheburayo 12:11.
Abahamya ba Yehova bafata bate abavanywe mu itorero?
Bibiliya ivuga ko Abakristo bagomba ‘kureka kwifatanya’ n’umuntu wavanywe mu itorero, ‘ntibanasangire n’umuntu umeze atyo’ (1 Abakorinto 5:11). Ni yo mpamvu tudasabana n’uwavanywe mu itorero. Icyakora, ntitumwirengagiza burundu. Dukomeza kumwubaha. Aba yemerewe kuza mu materaniro yacu kandi tuba dushobora kumusuhuza.c Ashobora no gusaba abasaza ubufasha kugira ngo agaruke mu itorero.
Uwavanywe mu itorero aba ahawe ikaze mu materaniro yacu.
Bigenda bite iyo umuntu avanywe mu itorero ariko uwo bashakanye n’abana be bagakomeza kuba Abahamya ba Yehova? Nubwo aba atagisenga Yehova ari kumwe n’umuryango we, isano ry’umubiri bafitanye ryo ntabwo rihinduka. Kubera ko baba bakibana, abashakanye bakomeza kwitanaho, bakita ku bana babo kandi bagakomeza kugaragarizanya urukundo.
Umuntu wavanywe mu itorero ashabora gusaba abasaza kumusura, bakamuha inama zuje urukundo zishingiye ku Byanditswe kandi bakamutera inkunga yo kwihana maze akagarukira Imana (Zekariya 1:3). Niba aretse ibikorwa bibi kandi akagaragaza ko yifuza by’ukuri kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Bibiliya, ashobora kongera kuba umwe mu bagize itorero. Abagize itorero ‘baramubabarira, bakanamuhumuriza’ nk’uko Abakristo b’i Korinto babigenje igihe uwahoze ari umunyabyaha yahinduraga imyifatire ye.—2 Abakorinto 2:6-8.
Abigeze kuvanwa mu itorero biyumva bate?
Reba ibyavuzwe na bamwe mu Bahamya ba Yehova bigeze kuvanwa mu itorero nyuma bakaza kwiyemeza kugarukira Imana.
“Igihe nafataga icyemezo cyo kugaruka mu itorero, numvaga abasaza bazifuza kumenya ibyo nakoze byose mu myaka namaze naravanywe mu itorero. Ariko barambwiye bati: ‘Turashaka ko wibanda ku byo ushoboye gukora ubu.’ Nahise numva nduhutse.” —Maria, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika .
“Abagize itorero barishimye cyane igihe nagarukiraga Yehova. Numvise mfite agaciro. Abavandimwe na bashiki bacu bamfashije kumva ko nababariwe kandi ko ntagomba gukomeza kwibanda ku byahise. Abasaza bahoraga biteguye kumfasha kongera kugirana na Yehova ubucuti bukomeye. Barampumurije kandi bamfasha kubona ko Yehova akibona ko ndi uw’agaciro kandi ko akinkunda.” —Malcom, wo muri Siyera Lewone.
“Nshimishwa n’uko Yehova akunda abagaragu be cyane ku buryo aharanira ko umuryango we ukomeza kwera. Nubwo abantu bashobora gutekereza ko kuvana umuntu mu itorero ari ubugome, ariko uwo mwanzuro uba ukwiriye kandi ugaragaza urukundo. Nishimira ko Data wo mu ijuru ari Imana yuje urukundo kandi ibabarira.” —Sandi, wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
a Mbere twavugaga ko iyo umunyabyaha yanze kwihana acibwa mu itorero. Ariko ubu tuvuga ko yavanywe mu itorero nk’uko Bibiliya ibivuga.
b Abasaza b’itorero ni abagabo b’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka, bigisha abagaragu ba Yehova Ibyanditswe kandi bakabafasha gukomeza kumukorera. Ntibabihemberwa.—1 Petero 5:1-3.
c Nubwo dusuhuza umuntu wavanywe mu itorero waje mu materaniro, hari igihe bamwe bashaka gukora ibintu byaharabika itorero kandi bigaca intege abagize itorero cyangwa bagashaka kubashishikariza gukora ibikorwa bibi, nubwo bidakunze kubaho. Iyo ibyo bibaye, dukurikiza itegeko ryo muri Bibiliya ridusaba ‘kutaramutsa’ umuntu nk’uwo.—2 Yohana 9-11.