ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g17 No. 1 pp. 8-9
  • Ese waba uzi ibyiza byo guseka?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese waba uzi ibyiza byo guseka?
  • Nimukanguke!—2017
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • “GUSEKA BYANYONGEREYE IMBARAGA”
  • Isomo rya 5
    Ibyo niga muri Bibiliya
  • Ibimenyetso by’umubiri n’icyo mu maso hagaragaza
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Byatewe n’uko yabasekeye!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Ushobora kugira ibyishimo muri iki gihe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
Reba ibindi
Nimukanguke!—2017
g17 No. 1 pp. 8-9
Abantu b’ingeri zose baseka cyane

Ese waba uzi ibyiza byo guseka?

WUMVA umeze ute iyo umuntu agusekeye inseko nziza? Akenshi nawe uhita useka kandi ukumva wishimye. Iyo usekewe n’incuti yawe cyangwa undi muntu mutaziranye, nawe uhita useka kandi ukumva uguwe neza. Umugore witwa Magdalena yaravuze ati “iyo nahuzaga amaso n’umugabo wanjye maze akansekera inseko isusurutse, numvaga ngize ibinezaneza ku mutima kandi nkumva ntuje.”

Inseko ivuye ku mutima, igaragaza ko umuntu yishimye kandi ko anezerewe. Hari ikinyamakuru cyavuze kiti “guseka ni ibyiyumvo twaremanywe” (Observer). Icyo kinyamakuru cyagaragaje ko n’abana b’’impinja “bashobora kwitegereza umuntu bakamenya ko abasekera.” Cyongeyeho ko “iyo umuntu asetse, abandi basobanukirwa ibyo atekereza, bakamenya uko babyitwaramo.”a

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Harvard muri Amerika, bakoze ubushakashatsi ku barwayi bageze mu za bukuru, babona ukuntu bitwara iyo abashinzwe kubitaho babasekeye. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko iyo babasekeraga, bakabitaho kandi bakishyira mu mwanya wabo, abo barwayi boroherwaga kandi bakumva baguwe neza. Ariko iyo batabasekeraga, abo barwayi basubiraga inyuma.

Iyo umuntu asetse na we bimugirira akamaro. Abashakashatsi bavuga ko guseka bituma wigirira icyizere, ukumva wishimye kandi bikagabanya imihangayiko, mu gihe kudaseka biteza ibibazo.

“GUSEKA BYANYONGEREYE IMBARAGA”

Magdalena twigeze kuvuga yari Umuhamya wa Yehova mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Icyo gihe we n’abagize umuryango we bajyanywe mu kigo cyakoranyirizwagamo imfungwa cy’ahitwa Ravensbrück mu Budage, bazira ko banze kugendera ku bitekerezo by’ishyaka rya Nazi. Yaravuze ati “nubwo abacungagereza batubuzaga kuvugana n’izindi mfungwa, ntibashoboraga kutubuza guseka. Iyo nabonaga mama na murumuna wanjye baseka, byanyongereraga imbaraga kandi bigatuma nihangana.”

Hari igihe uba uhangayitse ukumva udashaka guseka. Icyakora jya uzirikana ko akuzuye umutima gasesekara ku munwa (Imigani 15:15; Abafilipi 4:8, 9). Nubwo kwikuramo ibitekerezo bibi bitoroshye, twagombye guhoza ibitekerezo ku bintu byiza uko bishoboka kose.b Gusoma Bibiliya no gusenga byafashije benshi kubigeraho (Matayo 5:3; Abafilipi 4:6, 7). Ibyishimo bivugwa incuro nyinshi muri Bibiliya. Gusoma ipaji imwe cyangwa abiri buri munsi, bishobora kuzatuma uba umuntu ukunda guseka.

Nanone ntugategereze ko abandi babanza kugusekera. Nubasekera bizatuma biriranwa ibyishimo. Zirikana ko guseka ari impano y’Imana, kandi ko bigushimisha, bigashimisha n’abandi.

a Bibiliya ikoresha imvugo y’ikigereranyo yerekana ko Imana iseka. Muri Zaburi 119:135 hagira hati “utume mu maso hawe harabagiranira umugaragu wawe,” cyangwa usekere umugaragu wawe.

b Reba ingingo igira iti “Ese ‘uhora mu birori’?”, yasohotse muri Nimukanguke! yo mu kwezi k’Ugushyingo 2013.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze