ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • g19 No. 2 pp. 4-5
  • Kumenya kwifata

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kumenya kwifata
  • Nimukanguke!—2019
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • KUMENYA KWIFATA BISOBANURA IKI?
  • KUKI KUMENYA KWIFATA ARI NGOMBWA?
  • UKO WATOZA UMWANA WAWE UWO MUCO
  • Uko watoza abana bawe umuco wo kwifata
    Nimukanguke!—2015
  • Mugire umuco wo kumenya kwifata
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Itoze kwirinda kugira ngo uzabone ingororano!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Kumenya mukongereho kwirinda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Nimukanguke!—2019
g19 No. 2 pp. 4-5
Umubyeyi ubuza umwana we gufata bombo mu iduka

IKINTU CYA 1

Kumenya kwifata

KUMENYA KWIFATA BISOBANURA IKI?

Kumenya kwifata bikubiyemo

  • kumenya gutegereza

  • kwirinda gukora ibintu utabanje gutekereza

  • kurangiza akazi wahawe niyo kaba katagushimishije

  • kutishyira imbere

KUKI KUMENYA KWIFATA ARI NGOMBWA?

Abana bazi kwifata, bakunze kunanira ibishuko, kabone niyo baba bumva ko gukora ibyo bintu byabashimisha. Icyakora abana batazi kwifata usanga bakunze . . .

  • kuba abanyarugomo

  • kurwara indwara yo kwiheba

  • kunywa itabi n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge

  • kurya ibyokurya bitabafitiye akamaro

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abana batojwe umuco wo kumenya kwifata, iyo bamaze gukura badakunze kurwaragurika no kugira ibibazo by’amafaranga kandi ko bubahiriza amategeko. Ubwo bushakashatsi ni bwo bwatumye umwarimu witwa Angela Duckworth wo muri kaminuza yo muri leta ya Penisilivaniya avuga ati: “Umuco wo kumenya kwifata buri gihe ugira akamaro.”

UKO WATOZA UMWANA WAWE UWO MUCO

Niba umuhakaniye ikintu ntukisubireho.

IHAME RYA BIBILIYA: “Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya.”​—Matayo 5:37.

Hari igihe abana biriza, wenda hari n’abandi bantu, kugira ngo barebe ko ababyeyi babo babaha ibyo bifuza. Iyo ababyeyi babo babibemereye, abana babona ko kwiriza bishobora gutuma ababyeyi bahindura imyanzuro bari bafashe.

Icyakora iyo ababyeyi bativuguruje, bifasha abana babo kumenya ko atari ko buri gihe umuntu abona icyo yifuza. Umuhanga mu by’imitekerereze y’abantu witwa David Walsh yaranditse ati: “Igitangaje ni uko abantu batojwe umuco wo kumenya kwifata, usanga ari bo bafite ibyishimo. Ubwo rero iyo twumvisha abana bacu ko bashobora kubona ikintu cyose bifuza, tuba tubagirira nabi.”a

Iyo utagiye uha umwana wawe ikintu cyose yifuza, iyo amaze gukura amenya kwifata, urugero nko mu gihe bamushukishije ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’ibindi bikorwa bibi.

Jya ufasha umwana wawe kumenya ko ibyo akora bigira ingaruka.

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Ibyo umuntu abiba ni na byo azasarura.’​—Abagalatiya 6:7.

Umwana wawe akwiriye kumenya ko ibyo akora bishobora kumugiraho ingaruka kandi ko iyo atitoje umuco wo kwifata ahura n’ibibazo. Urugero, niba umwana wawe arakazwa n’ubusa, abandi baramwihunza. Icyakora iyo ari umwana uzi kwifata no mu gihe abandi bamwiyenjejeho, cyangwa akaba yihangana aho kubangamira abandi, abantu baramukunda. Jya ufasha umwana wawe kumva ko niyitoza umuco wo kumenya kwifata, bizamugirira akamaro mu buzima bwe.

Jya ufasha umwana wawe kumenya iby’ingenzi kurusha ibindi.

IHAME RYA BIBILIYA: ‘Umenye neza ibintu by’ingenzi kurusha ibindi.’​—Abafilipi 1:10.

Kumenya kwifata si ukwirinda gukora ibintu bibi gusa, ahubwo binakubiyemo gukora iby’ingenzi, kabone niyo kubikora byaba bitagushimishije. Ukwiriye gutoza umwana wawe kumenya ibintu by’ingenzi kurusha ibindi kandi akaba ari byo ashyira mu mwanya wa mbere. Urugero, ashobora kujya abanza gukora umukoro mbere yo gukina.

Jya ubera umwana wawe urugero rwiza.

IHAME RYA BIBILIYA: “Mbahaye icyitegererezo kugira ngo ibyo mbakoreye namwe muzajye mubikora.”—Yohana 13:15.

Umwana wawe abona uko witwara iyo hari ikintu cyakurakaje. Ubwo rero, uge umubera urugero rwiza, umwereke ko kumenya kwifata bigirira umuntu akamaro. Urugero, ese iyo umwana wawe akoze ikintu kibi, uhita umurakarira cyangwa ukomeza gutuza?

a Byavuye mu gitabo No: Why Kids—of All Ages—Need to Hear It and Ways Parents Can Say It.

Umubyeyi ubuza umwana we gufata bombo mu iduka

MUTOZE UHEREYE UBU

Iyo utagiye uha umwana wawe ikintu cyose yifuza, iyo amaze gukura amenya kwifata, urugero nko mu gihe bamushukishije ibiyobyabwenge cyangwa ibindi bikorwa bibi

Jya utanga urugero rwiza

  • Ese abana bange babona ko iyo hagize ikintu kindakaza nkomeza gutuza?

  • Ese nsobanurira abana bange impamvu ngerageza gukemura ibibazo ntuje?

  • Ese uwabaza abana bange uko nteye, bavuga ko ndi umuntu urakazwa n’ubusa kandi ugira umujinya cyangwa bavuga ko mfite umuco wo kwifata no gutuza?

Icyo ababyeyi bamwe bakoze

“Twabwiye umukobwa wacu ko mu gihe yarakaye atagomba kubangamira abandi. Iyo yarakaraga akananirwa kwifata, twamubuzaga kujya mu bandi, kugira ngo abanze atuze.”​—Theresa.

“Iyo abana bacu bitwaye neza tubabwira ko byadushimishije. Iyo bahuye n’ikibazo gikomeye bagakomeza gutuza no kwifata, turabashimira.”​—Wayne.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze