IHUMURE KU BANTU BAHANGAYITSE
Imihangayiko ikabije iterwa n’iki?
Hari ibitaro bikomeye byo muri Amerika byavuze ko abenshi mu bantu bakuru bagenda barushaho guhangayika cyane. Kubera ko iby’isi ari gatebe gatoki, ibintu bishobora guhinduka mu buryo butunguranye bigatuma duhangayika. Dore bimwe mu bishobora kubitera:
gutana n’uwo mwashakanye
gupfusha uwo wakundaga
kurwara indwara ikomeye
gukora impanuka ikomeye
kugirirwa nabi
kugira inshingano nyinshi
kugerwaho n’ibiza
kugira amasomo menshi cyangwa akazi kenshi
kubura akazi n’ubukene