Indirimbo ya 69
Kubaha Imana no kunyurwa
1. Jya wumvira Ijambo,
Jya wubaha Imana,
Ngo ubone imigisha,
Kandi ujye unyurwa.
Kubaha Imana cyane
Bihesha inyungu nyinshi.
Tugira ishyaka ryinshi
Mu nzira ya Yehova.
2. Kubera ko tunyuzwe,
Bituma twiyemeza
Gukorera Umuremyi,
Tukamwiyegurira.
Dukurikira Umwami
Mu nzira ye y’agakiza.
Tubwiriza iby’Ubwami
Bwo byiringiro byacu.
3.Dushimira Imana,
N’ubwo isi itwanga,
Yo iduha umugisha
Ku bw’imihati yacu.
Ukuri tukwitondere,
Gutinya tubyivanemo.
Ngo turangwe no kunyurwa,
Twe ’Bakristo b’ukuri.