Indirimbo ya 178
“Amahoro y’Imana” ahebuje
1. Amahoro yayo.
Ni yo ahashya cyane
Imihangayiko yose,
Tukagira ituze.
Arinda ubwenge,
Arinda n’umutima,
Tugahora dushikamye
Ku ruhande rw’Ubwami.
2. Abantu b’iyi si,
Bo barahangayitse;
Barushaho gushoberwa,
Bityo bakababara.
Twe ntituzinukwa,
Dufite amahoro.
Duhabwa n’Imana yacu;
Ntitugahangayike.
3. Imana Yehova
Iduha ibya ngombwa.
Nta bwo yigera ibeshya,
Ntizadutererana.
Amahoro yayo
Ahesha ibyishimo.
Dukore ibyo ishaka
Tubone imigisha.