Indirimbo ya 177
Tugomba kuba abantu bwoko ki?
1. Jya uzirikana umunsi wa Yehova.
Twerekeze imitima yacu kuri we.
Ijoro rirakuze, bwenda gucya;
Iyi si ya Satani izarimbuka.
Tujye tuba maso kugira ngo dusenge.
Dukeneye cyane gusengana umwete.
Nidusenga tubivanye ku mutima,
Tuzabona amahoro atangwa n’Imana.
2. Amahoro n’ibyo byishimo nta ho bijya.
Bose bazi ko twabaye ibishungero.
Tugomba kuba abantu bwoko ki?
Ni n’iyihe myifatire twagira?
Vuga iby’Ubwami ufite icyizere,
N’isezerano ry’ijuru rishya n’isi nshya,
No gukiranuka kuzaba guhari.
Nimucyo dutangaze ubwo butumwa bwiza.
3. Ibikorwa byacu n’imyifatire yacu
Nibihuze n’amahame akiranuka.
Kristo Yesu atwezaho ibyaha;
Twifitiye amahoro y’Imana.
Twese twifuza kutabaho ikizinga;
Abagaragu b’Imana barabatuwe.
Nidukomeza kuba incuti zayo,
Na yo izadufasha kugeza ku mperuka.