ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 35 p. 206-p. 208 par. 4
  • Gusubiramo utsindagiriza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Gusubiramo utsindagiriza
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Kugaragaza ingingo z’ingenzi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kugaragaza neza ingingo z’ingenzi
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Umusozo ugira ingaruka nziza
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Uko wategura ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 35 p. 206-p. 208 par. 4

ISOMO RYA 35

Gusubiramo utsindagiriza

Ni iki ugomba gukora?

Subiramo incuro zirenze imwe cyane cyane ingingo ushaka ko abaguteze amatwi bazirikana.

Kuki ari iby’ingenzi?

Uretse kuba gusubiramo bifasha abantu kwibuka, bishobora no kugufasha kwereka abo ubwira ibitekerezo by’ingenzi ibyo ari byo kandi bikabafasha kubisobanukirwa neza.

KWIGISHA neza bikubiyemo gusubiramo. Iyo usubiyemo ingingo y’ingenzi incuro zirenze imwe, abaguteze amatwi barushaho kuyizirikana. Naho iyo usubiyemo igitekerezo cy’ingenzi mu yandi magambo, barushaho kugisobanukirwa neza.

Iyo abateze amatwi batibutse ibyo wavuze, ibyo ubabwiye ntibigira ingaruka ku myizerere yabo cyangwa ku mibereho yabo. Nta gushidikanya ko ingingo bazakomeza gutekerezaho ari izo uzaba watsindagirije mu buryo bwihariye.

Yehova, we Mwigisha wacu Mukuru, aduha urugero rw’ukuntu dushobora gukoresha isubiramo. Reka dufate urugero rw’Amategeko Cumi Yehova yahaye ishyanga rya Isirayeli. Binyuriye ku muvugizi w’umumarayika, Abisirayeli biyumviye ubwabo ayo mategeko ku Musozi Sinayi. Hanyuma, yaje kuyandikira Mose (Kuva 20:1-17; 31:18; Guteg 5:22). Mbere y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yayabasubiriyemo abitegetswe na Yehova, kandi abifashijwemo n’umwuka wera, ayandika uko aboneka mu Gutegeka 5:6-21. Mu mategeko Isirayeli yahawe, harimo n’iryabasabaga gukunda Yehova no kumukorera n’umutima wabo wose, n’ubugingo bwabo bwose n’imbaraga zabo zose. Iryo tegeko na ryo ryagiye risubirwamo kenshi cyane (Guteg 6:5; 10:12; 11:13; 30:6). Kubera iki? Kubera ko dukurikije uko Yesu yabivuze, iryo ari ryo “tegeko rikomeye ry’imbere” (Mat 22:34-38). Binyuriye ku muhanuzi Yeremiya, Yehova yibukije abaturage b’i Buyuda incuro zisaga 20 zose uburemere bwo kumwumvira mu bintu byose yari yarabategetse (Yer 7:23; 11:4; 12:17; 19:15). Nanone binyuriye kuri Ezekiyeli, Imana yabwiye amahanga incuro zisaga 60 zose iti “bazamenya yuko ari jye Uwiteka [“Yehova,” NW].”—Ezek 6:10; 38:23.

Mu nkuru ivuga iby’umurimo wa Yesu, tubona ko hari ibintu byagiye bisubirwamo kenshi. Urugero, hariho Amavanjiri ane. Ibintu by’ingenzi buri Vanjiri ivugaho, bigenda bisubirwamo no mu yandi Mavanjiri ariko mu buryo butandukanye ho gato. Yesu na we igihe yabaga yigisha, hari inyigisho z’ibanze yagendaga agarukaho kenshi, ariko mu buryo butandukanye (Mar 9:34-37; 10:35-45; Yoh 13:2-17). Ndetse n’igihe Yesu yari ku Musozi wa Elayono, hasigaye iminsi mike ngo yicwe, hari inama yasubiyemo agira ngo ayitsindagirize. Yagize ati “mube maso, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazira.”—Mat 24:42; 25:13.

Mu murimo wo kubwiriza. Iyo ugeza ku bandi ubutumwa bwiza, uba wifuza ko bazibuka ibyo uvuga. Gukoresha neza uburyo bwo gusubiramo bishobora kugufasha kugera kuri iyo ntego.

Incuro nyinshi, gusubiramo ikintu mu gihe mukikivugaho bigufasha kugicengeza mu bwenge bw’uwo muvugana. Ku bw’ibyo, nyuma yo gusoma umurongo w’Ibyanditswe, ushobora kuwutsindagiriza werekeza ibitekerezo ku magambo y’ingenzi awukubiyemo, hanyuma ukamubaza uti “mbese, waba wabonye amagambo yakoreshejwe muri uyu murongo?”

Ushobora nanone gukoresha neza interuro zisoza ikiganiro cyanyu. Urugero, ushobora kuvuga uti “muri iki kiganiro twagiranye, igitekerezo cy’ingenzi nifuzaga ko wazirikana ni iki ngiki . . . ”; hanyuma ukakimusubiriramo mu ncamake. Icyo gitekerezo gishobora kuba ari nk’iki gikurikira: “Imana ifite umugambi wo kuzahindura iyi si paradizo. Uwo mugambi uzasohora nta kabuza.” Cyangwa se ukaba wavuga uti “Bibiliya igaragaza neza ko turi mu minsi y’imperuka y’iyi si. Niba dushaka kuzarokoka iyo mperuka, tugomba kumenya icyo Imana idusaba.” Ushobora no kumubwira uti “nk’uko twabibonye, Bibiliya itanga inama z’ingirakamaro zigaragaza uko umuntu yakemura ibibazo birebana n’umuryango.” Hari n’igihe ushobora kumusubiriramo gusa umurongo wo muri Bibiliya kugira ngo azawibuke. Birumvikana ariko ko kugira ngo ibyo ubikore neza ugomba kubitekerezaho mbere y’igihe.

Ku bantu wasubiye gusura, hakubiyemo n’abo uyoborera ibyigisho bya Bibiliya, ushobora gusubiramo wifashishije ibibazo by’isubiramo.

Niba hari inama yo muri Bibiliya uwo muntu atumva neza cyangwa kuyishyira mu bikorwa bikaba bimugora, bishobora kuba ngombwa ko mwongera kugaruka kuri iyo ngingo incuro zirenze imwe. Ihatire kuyisobanura mu buryo butandukanye. Si ngombwa ko mugirana ibiganiro birebire. Intego y’ibyo biganiro ni iyo gushishikariza umwigishwa gukomeza gutekereza kuri iyo ngingo. Zirikana ko ubwo buryo bwo gusubiramo ari bwo Yesu yakoresheje kugira ngo afashe abigishwa be kunesha kamere yo kurarikira kuba bakuru.—Mat 18:1-6; 20:20-28; Luka 22:24-27.

Mu gihe utanga disikuru. Iyo utanga disikuru kuri platifomu, intego yawe ntiba ari iyo kugira icyo ubwira abandi gusa. Uba ushaka ko abaguteze amatwi basobanukirwa ibyo uvuga, bakabyibuka kandi bakabishyira mu bikorwa. Niba rero ushaka kugera kuri iyo ntego, koresha neza uburyo bwo gusubiramo.

Icyakora, iyo usubiyemo ingingo z’ingenzi kenshi cyane bishobora gutuma abo ubwira barambirwa kugukurikira. Toranya neza ingingo zigomba gutsindagirizwa mu buryo bwihariye. Ubusanzwe, ziba zikubiyemo ingingo z’ingenzi disikuru yawe ishingiyeho, ariko zishobora no kuba zikubiyemo ibindi bitekerezo wumva byagira ikintu cyihariye bimarira abaguteze amatwi.

Niba ushaka kugenda usubiramo, mu magambo y’intangiriro ya disikuru yawe, vuga mu ncamake ingingo z’ingenzi watoranyije. Bikore wifashishije interuro ngufi zigaragaza muri rusange ibyo uri buvuge. Wifashishije utubazo cyangwa ingero ngufi, garagaza ibibazo uteganya gukemura. Ushobora kuvuga umubare w’izo ngingo z’ingenzi, ugahera ku ya 1, iya 2, gutyo gutyo. Hanyuma, tanga disikuru yawe usobanura buri ngingo ukwayo. Mu gihe utanga disikuru, ushobora kongera gutsindagiriza ingingo y’ingenzi uyisubiramo mbere yo kujya ku ngingo ikurikira. Ushobora no kuyitsindagiriza uyitangaho urugero rugufasha kuyisobanura. Ushobora gutsindagiriza cyane kurushaho ingingo zawe z’ingenzi uzisubiramo mu musozo, ugaragaza aho ibintu bitandukaniye cyangwa usubiza ibibazo wari wabajije.

Uretse ibyo bintu byavuzwe gusa, umuntu umenyereye gutanga disikuru yitegereza yitonze abo abwira abo ari bo. Iyo hari ingingo bamwe mu bo abwira batumva neza, arabibona. Iyo ingingo iyi n’iyi ari iy’ingirakamaro, yongera kugira icyo ayivugaho. Ariko kandi, gusubiramo amagambo amwe buri kanya bishobora gutuma atagera ku ntego ye. Kwigisha bikubiyemo ibirenze ibyo. Agomba kumenya guhuza n’imimerere. Hari igihe bishobora kuba ngombwa ko agira ibintu atari yateguye yongera kuri disikuru ye. Muri ubwo buryo, niba nawe ushobora guhuza ibyo uvuga n’ibyo abo ubwira bakeneye, bizagira uruhare rugaragara mu gutuma uba umwigisha mwiza.

NI RYARI WASUBIRAMO UTSINDAGIRIZA?

  • Ako kanya ukimara kuvuga ingingo y’ingenzi cyangwa umaze gusobanura mu buryo burambuye igitekerezo cy’ingenzi.

  • Usoza ikiganiro cyawe cyangwa disikuru yawe.

  • Niba ubona ko hari igitekerezo cy’ingenzi abaguteze amatwi batumva neza.

  • Ku bantu wasubiye gusura cyangwa abo mwigana Bibiliya, ushobora gusubiramo incuro nyinshi, wenda nka nyuma y’iminsi cyangwa ibyumweru.

IMYITOZO: (1) Nyuma yo gusoza ikiganiro wagiranaga n’umuntu mwahuriye bwa mbere mu murimo wo kubwiriza, subiramo gusa ingingo imwe y’ingenzi mwaganiriyeho wumva ushaka ko yazirikana. (2) Nyuma y’ikiganiro wagiranye n’umuntu ushimishijwe wari wasubiye gusura, subiramo igitekerezo cy’ingenzi kimwe cyangwa bibiri wifuza ko yazirikana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze