ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • be isomo 36 p. 209-p. 211 par. 1
  • Kubakira umutwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubakira umutwe
  • Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Ibisa na byo
  • Uko wategura ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Kugaragaza neza ingingo z’ingenzi
    Itoze gusoma no kwigisha
  • Kugaragaza ingingo z’ingenzi
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Rinda ubwenge bwawe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
Reba ibindi
Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
be isomo 36 p. 209-p. 211 par. 1

ISOMO RYA 36

Kubakira umutwe

Ni iki ugomba gukora?

Mu gihe utanga disikuru yawe, genda ugaruka ku mutwe, uwusobanura mu buryo burambuye kandi bunyuranye.

Kuki ari iby’ingenzi?

Bituma ibyo uvuga byose bigirana isano kandi bigafasha abateze amatwi kubisobanukirwa no kubizirikana.

ABANTU bamenyereye gutanga disikuru bazi neza akamaro ko kugira umutwe wa disikuru. Iyo bategura disikuru, umutwe ubafasha kwerekeza ibitekerezo ku bintu runaka byihariye gusa no kubitekerezaho mu buryo burambuye. Ibyo bituma badapfa kuvuga ku bintu byinshi bahushura gusa, ahubwo bibafasha gukusanya ibyo bazavuga muri disikuru yabo mu buryo buzagirira akamaro abo bazaba babwira. Iyo buri ngingo y’ingenzi ifite aho ihuriye n’umutwe rusange wa disikuru kandi ikaba igira uruhare mu kuwubakira, bifasha abateze amatwi kuzirikana izo ngingo z’ingenzi no kumenya icyo zimaze.

Nubwo dushobora kuvuga ko umutwe wa disikuru ari ingingo uvugaho, disikuru zawe zizarushaho kuba nziza nufata ko ahubwo umutwe wa disikuru yawe ari icyo ushaka kuvuga kuri iyo ngingo. Ubwami, Bibiliya hamwe n’umuzuko ni ingingo ushobora kuvugaho byinshi. Hari imitwe itandukanye ushobora kubakira uhereye kuri izo ngingo. Dore ingero nkeya: “Ubwami ni ubutegetsi nyabutegetsi,” “Ubwami bw’Imana buzahindura isi paradizo,” “Bibiliya yahumetswe n’Imana,” “Bibiliya itanga ubuyobozi bw’ingirakamaro buhuje n’igihe turimo,” “Umuzuko uha ibyiringiro abapfushije,” na “Ibyiringiro by’umuzuko bidufasha gushikama mu gihe cy’ibitotezo.” Ibitekerezo uzakenera wubakira iyo mitwe biratandukanye cyane.

Mu buryo buhuje n’umutwe rusange ugenda ugaruka muri Bibiliya hose, igihe Yesu yakoraga umurimo we wo kubwiriza hano ku isi, umutwe yagiye atsindagiriza ni “ubwami bwo mu ijuru buri hafi” (Mat 4:17). Uwo mutwe yawubakiye ate? Mu Mavanjiri ane, ubwo Bwami buvugwaho incuro zisaga 110. Icyakora, Yesu yakoze ibirenze kugenda asubiramo incuro nyinshi ijambo “ubwami.” Binyuriye ku bintu Yesu yigishije no ku bitangaza yakoze, yagaragarije neza abari bamuteze amatwi ko we ubwe, wari uhagaze imbere yabo, ari we wari Umwana w’Imana, ari na we Mesiya, Yehova yari kuzaha ubwo Bwami. Nanone Yesu yagaragaje ko yari kugira uruhare mu gutuma abandi bantu bifatanya muri ubwo Bwami. Yagaragaje imico abo bantu bagombaga kugaragaza kugira ngo bazahabwe iyo nshingano ihebuje. Binyuriye ku nyigisho ze no ku bitangaza bikomeye yakoze, yagaragaje neza icyo Ubwami bw’Imana buzakorera abantu, kandi agaragaza ko kuba yarirukanaga abadayimoni yifashishije umwuka w’Imana byari igihamya cy’uko ‘ubwami bw’Imana bwaguye gitumo’ abari bamuteze amatwi (Luka 11:20). Ubwo Bwami ni bwo Yesu yasabye abigishwa be gutangaho ubuhamya.—Mat 10:7; 24:14.

Gutoranya umutwe ukwiriye. Nta muntu ukwitezeho kubakira umutwe wa disikuru nk’uko Bibiliya yabigenje, icyakora ibyo ntibigabanya uburemere bwo kugira umutwe ukwiriye.

Niba ari wowe ugomba kwishakira umutwe, banza urebe intego disikuru yawe igamije. Noneho mu gihe utoranya ingingo z’ingenzi uzifashisha wubakira umutwe wa disikuru yawe, genzura neza niba zishyigikira koko umutwe watoranyije.

Niba wahawe umutwe, suzuma neza icyo uhishura ku birebana n’ukuntu ugomba gupanga ibyo uzavuga uwubakira. Bishobora kugusaba imihati kugira ngo wiyumvishe neza akamaro k’uwo mutwe n’ibintu byose ushobora kuwuvugaho uwubakira. Niba ari wowe wihitiyemo ibyo uzavuga wubakira umutwe wahawe, bitoranye neza witonze ku buryo uwo mutwe uzakomeza kugenda wumvikana muri disikuru yawe yose. Niba kandi ibyo uzawuvugaho na byo wabihawe, ni ha handi uracyakeneye kureba ukuntu uzabyifashisha uhuje n’umutwe wahawe. Ugomba no kureba akamaro ibyo uzavuga bifitiye abo uzaba ubwira n’intego uzaba ugamije. Ibyo bizagufasha kumenya ibitekerezo uzatsindagiriza muri disikuru yawe.

Uko watsindagiriza umutwe. Niba ushaka gutsindagiriza umutwe wa disikuru uko bikwiriye, ugomba kwishyiriraho urufatiro mu gihe utoranya no mu gihe ushyira ku murongo ibyo uzavuga. Nutoranya gusa ibitekerezo bishyigikira umutwe wawe kandi ugakurikiza amahame yo gutegura neza ibitekerezo by’ingenzi ku rupapuro, gutsindagiriza umutwe bizasa n’aho byikora.

Gusubiramo bishobora kugufasha gutsindagiriza umutwe. Reka dufate urugero rw’indirimbo y’urukundo. Muri bene iyo ndirimbo, umuririmbyi agenda asubiramo umutwe we, ni ukuvuga urukundo afitiye umukunzi we. Hari uburyo bwinshi ashobora gusubiramo uwo mutwe. Ashobora wenda gukoresha andi magambo afitanye isano n’‘urukundo.’ Ashobora no gukoresha amagambo asobanurwa kimwe n’urukundo, akamugereranya n’ibintu akunda, agakoresha imvugo y’abasizi, cyangwa akifashisha ubundi buryo. Icya ngombwa ni uko iyo ndirimbo iba ishingiye ku mutwe umwe. Uko ni ko bigomba kugenda no ku mutwe wa disikuru. Nk’uko igitekerezo cy’urukundo kigenda kigaruka mu ndirimbo y’urukundo, nawe ushobora kugenda usubiramo amwe mu magambo y’ingenzi agize umutwe wa disikuru yawe. Wenda ushatse guhinduranya, wakoresha amagambo asobanurwa kimwe n’amagambo agize umutwe cyangwa ukawuvuga mu yandi magambo. Nukoresha ubwo buryo, umutwe wa disikuru yawe ni wo uzaba igitekerezo cy’ingenzi abaguteze amatwi bazazirikana.

Izo nama ntizireba gusa disikuru utanga uri kuri platifomu, ahubwo zinareba n’ibiganiro ugirana n’abantu mu murimo wo kubwiriza. Iyo uganiriye n’umuntu akanya gato, iyo utsindagirije umutwe icyo kiganiro gishingiyeho, arushaho kuzirikana ibyo mwavuganye. Abo mwigana Bibiliya barushaho kuzirikana inyigisho ubagezaho iyo hari umutwe ugenda utsindagiriza. Imihati ushyiraho utoranya kandi wubakira imitwe y’ibiganiro ikwiriye izagira uruhare rugaragara mu kugufasha kuvuga no kwigisha Ijambo ry’Imana neza uko bikwiriye.

UMUTWE UGENDA UGARUKA MU GITABO GIKOMEYE

Kugira ngo usobanukirwe neza uko umutwe wubakirwa, ni iby’ingenzi ko wasuzuma ukuntu Yehova Imana yagiye yumvikanisha umutwe ugenda ugaruka mu bitabo 66 bigize Bibiliya, nubwo bwose yifashishije abantu mu kwandika. Uwo mutwe ni: Yehova ni we ufite uburenganzira budasubirwaho bwo gutegeka abantu, kandi yifashishije Ubwami bwe, azasohoza umugambi we wuje urukundo.

Uwo mutwe utangira kugaragara uhereye mu bice bibimburira igitabo cy’Itangiriro, kandi ibintu bifitanye isano na wo bigenda bisobanurwa muri Bibiliya hose. Izina ry’Imana ubwaryo rigenda rigaruka kenshi cyane muri Bibiliya, rikaba rigarukamo incuro zisaga 7.000. Kuba Yehova afite uburenganzira bwo kudutegeka, bigaragarira mu nkuru ivuga iby’irema. Uko ubutegetsi bwe bwarwanyijwe, n’ingaruka zikaze kutamwumvira byagize, na byo bivugwaho. Urukundo rwa Yehova rutagereranywa, ubwenge bwe, gukiranuka kwe n’imbaraga ze zisumba byose, bigaragarira mu byo agirira ibiremwa bye. Hari ingero nyinshi cyane zigaragaza inyungu zibonerwa mu kumvira Imana n’akaga gaterwa no kutayumvira. Icyo Yehova ateganya kuzakora binyuriye kuri Yesu Kristo kugira ngo akureho icyaha n’urupfu, gisobanurwa kandi kikagaragazwa muri Bibiliya. Hari ibisobanuro Bibiliya itanga ku butegetsi bwo mu ijuru buzarimbura imyuka mibi n’abantu babi banga kwemera ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka ibiremwa bye. Bibiliya igaragaza neza ko Ubwami ari bwo buzasohoza umugambi Yehova afite wo gufata iyi si akayihindura paradizo izaba ituwe n’abantu bakunda kandi basenga Imana y’ukuri yonyine, kandi na bo ubwabo bakazaba bakundana.

UKO WABIGERAHO

  • Mu gihe utegura disikuru yawe, toranya ingingo z’ingenzi hamwe n’ibisobanuro ubona bizagufasha koko kubakira umutwe wayo.

  • Mu gihe witegura kuzatanga disikuru, reba ahantu uzatsindagiriza umutwe n’uko uzawutsindagiriza. Ushobora no gufata urupapuro wateguriyeho, ukagenda ushyira utumenyetso aho uteganya kuzatsindagiriza.

  • Muri disikuru yawe, genda usubiramo amagambo cyangwa ibitekerezo by’ingenzi bikubiye mu mutwe watoranyije.

UMWITOZO: Mu gihe witegura kujya kubwiriza, toranya umutwe ufitanye isano n’ingingo yo mu igazeti nshya y’Umunara w’Umurinzi cyangwa iya Réveillez-vous! Ihatire kubyutsa ugushimishwa mu ntangiriro z’ikiganiro cyawe; shaka ingingo imwe cyangwa ebyiri uri bwifashishe usobanura umutwe watoranyije, hanyuma mu gusoza, ugaragaze akamaro umutwe w’ikiganiro cyanyu ufite.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze