Ibihugu Bivugwa muri Bibiliya
IGIHE ishyanga rya Isirayeli ryari hafi kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yabwiye Imana icyifuzo yari afite ku mutima, agira ati “ndakwinginze, emera ko nambuka nkareba igihugu cyiza kiri hakurya ya Yorodani, iriya misozi myiza.”—Gut 3:25.
Mose ntiyemerewe gukandagira mu Gihugu cy’Isezerano. Icyakora, yagiye mu mpinga y’umusozi wari uteganye na Yeriko, maze aracyitegereza, ‘abona i Galeyadi hose, ageza i Dani, areba igihugu cy’u Buyuda cyose ageza ku nyanja y’iburengerazuba, n’i Negebu, n’ikibaya cyo kuri Yorodani’ (Gut 3:27; 34:1-4). Mbese, bwaba ari ubwa mbere wumvise ibyo bihugu? Waba uzi aho byari biherereye?
Muri iki gihe, abagaragu ba Yehova bashobora gusura uturere basoma muri Bibiliya si benshi rwose. Ntibashobora gukora ibyo Imana yasezeranyije Aburahamu, ni ukuvuga gutambagira Igihugu cy’Isezerano cyose uko cyakabaye, mu burebure no mu bugari bwacyo (It 13:14-17). Icyakora nubwo bimeze bityo, Abakristo b’ukuri bashishikazwa cyane no kumenya imiterere y’uturere tuvugwa muri Bibiliya, n’ibyo twari duhuriyeho.
Aka gatabo Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ cyari giteye gashobora kugufasha kurushaho gusobanukirwa Ibyanditswe. Gakubiyemo amafoto y’uturere tukiriho muri iki gihe, urugero nka Galeyadi, igaragara ku gifubiko. Ikindi kintu kizakwigisha cyane, ni amakarita azagufasha kurushaho kumenya uturere tuvugwa muri Bibiliya.
Ikarita iboneka ku ipaji ya 2 n’iya 3, yibanda ku bihugu byari bikomeye mu gihe cya kera. Urugero, kumenya aho Ashuri na Egiputa byari biri ugereranyije n’aho Igihugu cy’Isezerano kiri, bishobora kugufasha kurushaho gusobanukirwa ubuhanuzi buvuga kuri ibyo bihugu byombi (Ye 7:18; 27:13; Hs 11:11; Mk 7:12). Akarere kitwa Igihugu cy’Isezerano kari ihuriro ry’imihanda ya kera yari ikomeye. Andi mahanga yose yahoraga arwanira kwigarurira imirima yako yeraga cyane, inzabibu zako n’imirima yaho y’ibiti by’imyelayo.—Gut 8:8; Abc 15:5.
Hari igihe bizajya biba ngombwa ko ugereranya amakarita. Reka dufate urugero. Yona yari yasabwe kujya mu murwa mukuru wa Ashuri, ariko we yifatira ubwato ajya i Tarushishi (Yn 1:1-3). Mbese, waba ubona aho utwo turere turi kuri iyo karita ya mbere? Icyakora, ntiwitiranye Tarushishi na Taruso, aho intumwa Pawulo yavukiye. Taruso n’indi mijyi yari ikomeye bigaragara kuri iyi karita.
Reka dutekereze no ku rugendo Aburahamu yakoze, turebe uko rwareshyaga n’aho yanyuze. Shaka aho imijyi ya Uri, Harani na Yerusalemu iri. Yehova amaze kumuhamagara, Aburahamu yavuye muri Uri, ajya gutura i Harani, hanyuma aza kwimukira mu Gihugu cy’Isezerano (It 11:28–12:1; Ibyk 7:2-5). Uzarushaho gusobanukirwa iby’urugendo rwa Aburahamu nugera ku gice gifite umutwe uvuga ngo “Igihugu cy’abakurambere” ku ipaji ya 6-7.
Ikarita ya mbere n’iyi iri aha, ntizerekana ibintu byabayeho igihe iki n’iki. Andi makarita yose yo agiye akurikiza igihe ibintu byabereye. Imijyi n’ibindi bintu biboneka kuri ayo makarita bifitanye isano n’ibintu byabaye mu gihe iki n’iki. Nubwo amazina y’uturere twose ataboneka ku irangiro (ipaji ya 34 n’iya 35), muri rusange iryo rangiro rishobora kugufasha kumenya ikarita ifitanye isano n’ikintu ukoraho ubushakashatsi.
Ikarita yo hagati (ipaji ya 18 n’iya 19) ni yo ibonekaho imidugudu n’imijyi myinshi yari igize Igihugu cy’Isezerano. Ibisobanuro by’iyo karita bizagufasha kumenya aho imijyi y’Abalewi hamwe n’imidugudu itandatu y’ubuhungiro yari iri. Bizagufasha no kumenya niba umujyi uyu n’uyu uvugwa mu Byanditswe bya Giheburayo cyangwa ibya Kigiriki, cyangwa se hombi.
Hari uturere tumwe na tumwe tuvugwa muri Bibiliya tutazwi muri iki gihe. Ku bw’ibyo, amazina y’utwinshi muri two ntagaragara ku ikarita yo hagati. Nanone kandi, nta bwo amazina y’imidugudu yose n’imijyi yose, uko iboneka ku rutonde rw’imijyi yahawe imiryango ya Isirayeli, yabonye aho yandikwa (Yosuwa, igice cya 15 kugeza ku cya 19). Icyakora, iyo karita yerekana aho imijyi byari byegeranye yari iri, bityo ushobora kugenekereza ukamenya aho umujyi uyu n’uyu ushaka wari uri. Ibintu bimwe na bimwe biranga imiterere y’uturere, urugero nk’imisozi, inzuzi n’ibikombe, bigaragazwa n’utumenyetso, naho ubutumburuke bwo bugaragazwa n’amabara atandukanye. Ibyo byose bishobora kugufasha kwiyumvisha ibintu bimwe na bimwe bivugwa muri Bibiliya.
Ibisobanuro birambuye birebana n’uturere tuvugwa muri Bibiliya biboneka mu mibumbe y’igitabo Étude perspicace des Écrituresa, ubu iboneka mu ndimi nyinshi. Mu gihe uzaba ukoresha iyo mibumbe hamwe n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, aka gatabo Tumenye uko ‘Igihugu Cyiza’ cyari giteye kazaguhore hafi. Jya ukifashisha wiga Ibyanditswe byose, byo bigufitiye akamaro katagereranywa mu mibereho yawe.—2 Tm 3:16, 17.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Yanditswe n’Abahamya ba Yehova.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
AHO IBITABO BYA BIBILIYA BYANDIKIWE:
Babuloni
Kayisariya
Korinto
Egiputa
Efeso
Yerusalemu
Makedoniya
Mowabu
Patimo
Igihugu cy’Isezerano
Roma
Shushani
[Ikarita yo ku ipaji ya 4 n’iya 5]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)
Ibihugu byo muri Bibiliya n’imigi y’ingenzi
A1 U BUTALIYANI
A2 ROMA
A3 SISILE
A3 MELITA
C2 MAKEDONIYA
C2 Filipi
C2 U BUGIRIKI
C3 ATENAYI
C3 Korinto
C3 KIRETE
C4 LIBIYA
D3 Antiyokiya (ya Pisidiya)
D3 Efeso
D3 PATIMO
D3 RODO
D4 MOFU
D5 EGIPUTA
E2 AZIYA NTOYA
E3 Taruso
E3 Antiyokiya (ya Siriya)
E3 KUPURO
E4 Sidoni
E4 Damasiko
E4 Tiro
E4 Kayisariya
E4 IGIHUGU CY’ISEZERANO
E4 YERUSALEMU
E4 MOWABU
E4 Kadeshi
E4 EDOMU
F3 Ingobyi ya Edeni?
F3 ASHURI
F3 Harani
F3 SIRIYA
F5 ARABIYA
G3 NINEVE
G4 BABULONI
G4 U BUKALUDAYA
G4 Shushani
G4 Uri
H3 U BUMEDI
[Imisozi]
E5 Umusozi wa Sinayi
G2 IMISOZI YA ARARATI
[Inyanja]
C3 Inyanja ya Mediterane (Inyanja Nini)
E1 Inyanja Yirabura
E5 Inyanja Itukura
H2 Inyanja ya Kasipiyene
H5 Ikigobe cya Peresi
[Inzuzi]
D5 Uruzi rwa Nili
F3 Uruzi rwa Ufurate
G3 Uruzi rwa Tigre