Ubwoko bw’Imana Busubira mu Gihugu Cyabwo
AKARERE kagize igihugu ubu kizwi ku izina rya Irani, gakikijwe n’uruhererekane rw’imisozi ya Eliburuzi (mu majyepfo y’Inyanja ya Kasipiyene), n’iya Zagurosi (mu majyepfo y’iburasirazuba bw’Ikigobe cya Peresi). Iyo misozi iciwemo kabiri n’ibibaya bigari birumbuka cyane, bikikijwe n’ishyamba rya cyimeza. Muri ibyo bibaya hari ikirere mberabyombi, ariko mu bitwa bigerwamo n’imiyaga myinshi ho haba ubukonje bwinshi mu itumba. Mu nkengero z’iyo misozi hari ibitwa bigizwe n’ubutayu bidatuwe cyane. Muri ako karere k’iburasirazuba bwa Mezopotamiya, ni ho Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi bwakomotse.
Abamedi bari batuye mu bitwa byo mu majyaruguru, nubwo nyuma y’igihe baje gukwirakwira muri Arumeniya na Kilikiya hose. Abaperesi bo bari batuye mu bitwa byo mu majyepfo, ahagana iburasirazuba bw’ikibaya cy’Uruzi rwa Tigre. Ahagana mu kinyejana cya gatandatu rwagati M.I.C., ubwo bwami bwombi, buyobowe na Kuro, bwishyize hamwe maze bubyara Ubwami bw’Igihangange bw’Isi Yose bw’Abamedi n’Abaperesi.
Kuro yigaruriye Babuloni mu mwaka wa 539 M.I.C. Mu ruhande rw’iburasirazuba, ubwami bwe bwageraga mu Buhinde. Naho mu ruhande rw’iburengerazuba, bwageraga muri Egiputa no muri Turukiya y’ubu. Daniyeli yasobanuye neza Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi avuga ko bwari nk’“idubu” y’inkazi ‘iconshomera inyama nyinshi’ (Dn 7:5). Kuro yari umwami witaga ku baturage be kandi akaborohera. Yagabanyije ubwami bwe mo intara. Buri ntara yategekwaga n’umutware, ubusanzwe wabaga ari Umuperesi, ariko wabaga yungirijwe n’undi mutegetsi ukomoka muri iyo ntara. Abaturage bo muri ubwo bwami baterwaga inkunga yo kugumana imico yabo n’amadini yabo.
Nk’uko Ezira na Nehemiya babisobanuye, ni mu rwego rwo kubahiriza iryo tegeko rye Kuro yemereye Abayahudi gusubira iwabo, bakongera gushyiraho ugusenga k’ukuri no gusana Yerusalemu. Mbese, utekereza ko abo Bayahudi, icyo gihe bari benshi, baba baratashye banyuze inzira Aburahamu yari yaranyuzemo, inyura ku Ruzi rwa Ufurate, igatunguka i Karikemeshi? Baba se baranyuze iy’ubusamo, inyura i Tadumori ikagera i Damasiko? Nta cyo Bibiliya ibivugaho. (Reba ipaji ya 6 n’iya 7.) Nyuma y’igihe, Abayahudi bagiye gutura no mu tundi duce tw’ubwami, urugero nko mu bibaya bya Nili no mu turere two mu majyepfo. Indi miryango myinshi y’Abayahudi yakomeje kwibera i Babuloni, ibyo bikaba wenda ari byo byatumye intumwa Petero ajya kuhasura hashize ibinyejana byinshi nyuma y’aho (1 Pt 5:13). Koko rero, Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi bwagize uruhare mu gutuma Abayahudi baboneka hirya no hino mu bwami bwaje gukurikiraho bw’Abagiriki, na nyuma y’aho ubw’Abaroma.
Abamedi n’Abaperesi bamaze gufata umujyi wa Babuloni, warangwaga n’ubushyuhe bwinshi cyane mu mpeshyi, bawugize umurwa mukuru w’ubutegetsi. Naho umujyi wa Shushani wahoze ari umurwa mukuru wa Elamu, wari umwe mu mijyi yarimo urugo rw’umwami. Aho ni ho Ahasuwerusi, Umwami w’Umuperesi (uko bigaragara akaba ari we Xerxès wa I), yarongoreye Esiteri akamugira umwamikazi, na we akaza kuburizamo umugambi mubisha wo gutsemba ubwoko bw’Imana muri ubwo bwami bugari. Indi mirwa mikuru y’Abamedi n’Abaperesi yari Ekibatane (wari ku butumburuke bwa metero 1.900) na Pazarigade (na wo wari ku butumburuke nk’ubwo, ariko ukaba ku birometero 960 mu majyepfo y’iburasirazuba).
Ubwo bwami bwaje guhirima bute? Igihe ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi bwari bumaze gukomera, bwagiye guhangana n’Abagiriki babwigometseho ku rugabano rwo mu majyaruguru y’iburengerazuba. Icyo gihe, u Bugiriki bwari bugizwe n’intara zigenga zahoraga zishyamiranye. Ariko zaje kwishyira hamwe zinesha ingabo z’Abaperesi mu bitero simusiga byabereye i Marato n’i Salamini. Ibyo ni na byo byaje gutuma Abamedi n’Abaperesi barushwa amaboko n’u Bugiriki bwiyunze.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]
Abagabo b’Abisirayeli bagera ku 50.000, bayobowe na Zerubabeli, bakoze urugendo rw’ibirometero biri hagati ya 800 na 1.600 (bitewe n’inzira banyuzemo) basubira i Yerusalemu. Bakigerayo, bahanganye n’ikibazo gikaze cy’ubukungu. Igihugu cyabo cyari kimaze imyaka 70 yose ari umusaka. Abari bavuye mu bunyage batangiye gusubizaho gahunda y’ugusenga k’ukuri, basana igicaniro, maze batangira gutambira Yehova ibitambo. Ku muhindo wo mu mwaka wa 537 M.I.C., bizihije Umunsi Mukuru w’Ingando (Yr 25:11; 29:10). Hanyuma, abo bari bavuye mu bunyage batangiye kubaka imfatiro z’inzu ya Yehova.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]
IBITABO BYA BIBILIYA BYANDITSWE MURI ICYO GIHE:
Daniyeli
Hagayi
Zekariya
Esiteri
Zaburi (ibice bimwe)
1 na 2 Ngoma
Ezira
Nehemiya
Malaki
[Ikarita yo ku ipaji ya 24]
(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu gatabo)
Ubwami bw’Abamedi n’Abaperesi
A2 MAKEDONIYA
A2 TARASE
A4 Kurene
A4 LIBIYA
B2 Bizanse
B2 LIDIYA
B3 Sarudi
B4 Mofu (Nofu)
B4 EGIPUTA
B5 No Amoni (Tebe)
B5 Sevene
C3 KILIKIYA
C3 Taruso
C3 Isuzi
C3 Karikemeshi
C3 Tadumori
C3 SIRIYA
C3 Sidoni
C3 Damasiko
C3 Tiro
C4 Yeusalemu
D2 Fazisi
D2 ARUMENIYA
D3 ASIRIYA
D3 Nineve
D4 Babuloni
E3 U BUMEDI
E3 Ekibatane (Akimeta)
E3 HIRUKANIYA
E4 Shushani (Susa)
E4 ELAMU
E4 Pazarigade
E4 Perisepolisi
E4 U BUPERESI
F3 PARITI
F4 DARANGIYANE
G2 Marakanda (Samarikande)
G3 SOGIDIYANE
G3 BAGITIRIYANE
G3 ARIYA
G4 ARAKOZIYA
G4 GEDOROZIYA
H5 U BUHINDI
[Utundi turere]
A2 U BUGIRIKI
A3 Marato
A3 Atenayi
A3 Salamini
C1 SIKUTI
C4 Elati (Eloti)
C4 Tema
D4 ARABIYA
[Imisozi]
E3 IMISOZI YA ELIBURUZI
E4 IMISOZI YA ZAGUROSI
[Inyanja]
B3 Inyanja ya Mediterane (Inyanja Nini)
C2 Inyanja Yirabura
C5 Inyanja Itukura
E2 Inyanja ya Kasipiyene
E4 Ikigobe cya Peresi
[Inzuzi]
B4 Nili
Ufurate
Tigre
Indusi
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Kugira ngo ingabo za Kuro zigere i Babuloni, zabanje kwambuka imisozi ya Zagurosi
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Haruguru: Irembo ry’Amahanga, i Perisepolisi
[Ifoto yo ku ipaji ya 25]
Agafoto ko hagati: imva ya Kuro, i Pazarigade