ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jr igi. 8 pp. 92-102
  • Ese ‘uzabaho’ nka Yeremiya?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ‘uzabaho’ nka Yeremiya?
  • Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ITEGEKO RIDASANZWE
  • ISOMO TWAKURA KU BUSERIBATERI BWA YEREMIYA
  • FASHA ABANDI NA BO BAGUFASHE
  • Abagaragu b’Imana b’abaselibateri ariko buzuye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Ubuselibateri: Imibereho itanga ibyiza byinshi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Abaseribateri banyurwa no gukorera Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Inama nziza ku birebana n’ubuseribateri no gushaka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
Reba ibindi
Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
jr igi. 8 pp. 92-102

IGICE CYA 8

Ese ‘uzabaho’ nka Yeremiya?

1, 2. Kuki bikwiriye ko umuntu yiyitaho kandi akita no ku bagize umuryango we?

YOSUWA amaze gusaba Abisirayeli guhitamo uwo bazakorera, yaravuze ati “ariko jye n’abo mu rugo rwanjye tuzakorera Yehova” (Yos 24:15). Yosuwa yari yariyemeje kubera Imana indahemuka kandi yari azi neza ko umuryango we na wo wari kubigenza utyo. Igihe kirekire nyuma yaho, Yerusalemu iri hafi kurimbuka, Yeremiya yabwiye Umwami Sedekiya ko niyemera kwishyira mu maboko y’Abanyababuloni, ‘we n’abo mu rugo rwe bazakomeza kubaho’ (Yer 38:17). Kuba umwami yarahisemo nabi, byamugizeho ingaruka, we n’abagore be n’abana be. Abahungu be babishe areba, hanyuma bamumena amaso, bamujyana i Babuloni ari imbohe.—Yer 38:18-23; 39:6, 7.

2 Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye, yabaga afite uwo abwirwa. Icyakora umuryango we na wo wavugwagamo. Ibyo birakwiriye, kuko umuntu mukuru wese aba afite icyo azabazwa n’Imana. Abenshi mu Bisirayeli babaga mu miryango. Muri iki gihe, Abakristo na bo babona ko umuryango ufite agaciro. Ibyo bigaragazwa n’ibyo dusoma muri Bibiliya hamwe n’ibyo twiga mu materaniro y’itorero bifitanye isano no gushaka, kurera abana no kubaha abagize umuryango.—1 Kor 7:36-39; 1 Tim 5:8.

ITEGEKO RIDASANZWE

3, 4. Ni mu buhe buryo imimerere Yeremiya yari arimo yari itandukanye n’iy’abandi benshi, kandi se kuki ibyo byamugiriye akamaro?

3 Yeremiya ni umwe mu bantu bo mu gihe cye ‘bakomeje kubaho.’ Yarokotse irimbuka rya Yerusalemu nubwo imimerere yarimo yari itandukanye n’iy’abandi benshi (Yer 21:9; 40:1-4). Imana yari yaramutegetse ngo ntazashake, ntazabyare cyangwa ngo agire uruhare mu bintu bimwe na bimwe byarangaga ubuzima bw’Abayahudi bo muri icyo gihe.—Soma muri Yeremiya 16:1-4.

4 Mu gihe cya Yeremiya, gushaka no kubyara byari ibintu bisanzwe mu muco wabo. Abenshi mu bagabo b’Abayahudi bashakaga abagore bakanabyara abana, bityo gakondo yabo ikaguma mu muryango wabo (Guteg 7:14).a None se kuki Yeremiya we atabikoze? Bitewe n’ibyari bigiye kuba, Imana yamutegetse kutifatanya mu bikorwa byose bifitanye isano n’agahinda cyangwa ibyishimo. Ntiyagombaga guhumuriza ababorogera uwapfuye cyangwa ngo asangire na bo nyuma y’imihango y’ihamba; nta nubwo yagombaga kwifatanya mu byishimo byo mu makwe y’Abayahudi. Ibyo birori n’ibyishimo byari bigiye gushira burundu (Yer 7:33; 16:5-9). Imibereho ya Yeremiya yatumaga abantu baha agaciro ubutumwa bwe kandi igatuma bumva neza ko urubanza rwari rubugarije rwari rukomeye. Amaherezo ako kaga kabagezeho. Ese uriyumvisha agahinda bamwe bagize igihe bihebaga cyane bakagera ubwo barya abandi. Tekereza agahinda bagize igihe babonaga abo bakunda bapfa, intumbi zabo zikababorera mu maso! (Soma muri Yeremiya 14:16; Amag 2:20.) Yeremiya we nta cyari kumutera agahinda kuko atari yarashatse. Mu mezi 18 Yerusalemu yari kumara igoswe hamwe n’ubwicanyi bukabije bwari gutsemba abagize imiryango, Yeremiya we ntiyari kuzagira agahinda ko gupfusha umugore cyangwa abana.

5. Kuki ari iby’ingenzi ko Abakristo batekereza ku magambo aboneka muri Yeremiya 16:5-9?

5 Ese ibivugwa muri Yeremiya 16:5-9 byaba bitureba? Oya, kuko Abakristo baterwa inkunga yo “guhumuriza abari mu makuba y’uburyo bwose” no ‘kwishimana n’abishima’ (2 Kor 1:4; Rom 12:15). Yesu yatashye ubukwe kandi atuma ababutashye bishima. Ariko kandi, urutegereje iyi si mbi ntirworoshye. Abakristo bashobora kuzahura n’ingorane, bakabura n’ibintu by’ibanze bakenera. Yesu yadushishikarije guhora twiteguye kugira icyo dukora kugira ngo twihangane kandi dukomeze kuba indahemuka, kimwe n’abavandimwe bahungiye i Yudaya mu kinyejana cya mbere. Bityo rero, niba uteganya kuguma mu buseribateri, gushaka cyangwa kubyara abana, ni iby’ingenzi ko ubitekerezaho witonze.—Soma muri Matayo 24:17, 18.

Ifoto yo ku ipaji ya 94

6. Kumvira itegeko Imana yahaye Yeremiya, ni ba nde bishobora kugirira akamaro?

6 Ni irihe somo twakura ku itegeko Imana yahaye Yeremiya ryo kudashaka cyangwa kubyara abana? Muri iki gihe, hari Abakristo benshi b’indahemuka bakiri abaseribateri cyangwa bashatse ariko bakaba badafite abana. Ni irihe somo bakura ku byabaye kuri Yeremiya? Kandi se kuki n’Abakristo bashatse kandi bafite abana bagombye gutekereza bitonze kuri icyo kintu cyaranze imibereho ya Yeremiya?

7. Kuba Yeremiya ataragombaga kubyara abana bitwigisha iki muri iki gihe?

7 Mbere na mbere, zirikana ko Yeremiya yategetswe kutazigera abyara. Yesu ntiyigeze ategeka abigishwa be ngo ntibazabyare. Ariko kandi, uzirikane ko yavuze ko abagore bari kuzaba batwite cyangwa bonsa igihe Yerusalemu yari kugerwaho n’akaga mu mwaka wa 66 kugeza mu wa 70, bari ‘kuzabona ishyano.’ Imimerere barimo yari kuzatuma icyo gihe kibabera kibi cyane (Mat 24:19). Ubu natwe twugarijwe n’umubabaro ukomeye. Ibyo byagombye gutuma Abakristo bashatse kandi bifuza kugira abana, babitekerezaho bitonze. Ese nawe ntubona ko ubuzima busa n’ubugenda burushaho gukomera muri ibi bihe birushya? Abashakanye bagiye biyemerera ko kurera abana bagakomeza ‘kubaho’ kandi bakazarokoka iherezo ry’iyi si mbi, bitoroshye. Nubwo abashakanye ari bo bifatira umwanzuro wo kubyara cyangwa kubireka, ni iby’ingenzi ko basuzuma imibereho ya Yeremiya. Ariko se bite ku itegeko Imana yamuhaye ryo kutanashaka umugore?

Ni irihe tegeko ridasanzwe Yeremiya yahawe, kandi se ibyo byagombye gutuma dutekereza iki?

ISOMO TWAKURA KU BUSERIBATERI BWA YEREMIYA

8. Kuki twavuga ko gushaka atari ngombwa cyane kugira ngo umuntu yemerwe n’Imana?

8 Igihe Imana yabwiraga Yeremiya ngo ntazashake, ntiyari ishyizeho ihame abagaragu bayo bose bari kuzakurikiza. Gushaka ni byiza. Yehova yatangije ishyingiranwa kugira ngo abantu buzure isi kandi ribabere isoko y’ibyishimo n’umunezero (Imig 5:18). Nyamara si ko abantu bose bashaka. Igihe Yeremiya yahanuraga, hashobora kuba hari abantu bari inkone kandi babanaga n’abagize ubwoko bw’Imana.b Nanone kandi, ntitwashidikanya ko hari abapfakazi b’abagabo n’ab’abagore. Bityo rero, mu basengaga Imana y’ukuri, Yeremiya si we wenyine utari ufite uwo bashakanye. Birumvikana ko yari afite impamvu yo kudashaka kandi ni na ko bimeze ku Bakristo bamwe na bamwe bo muri iki gihe.

9. Ni iyihe nama yahumetswe ivuga ibyo gushaka dukwiriye gutekerezaho twitonze?

9 Hari Abakristo benshi bashaka, nubwo atari bose. Nawe uzi neza ko Yesu atashatse kandi yavuze ko bamwe mu bigishwa be bari “kwemera” mu mitima yabo no mu bitekerezo byabo, impano yo gukomeza kuba abaseribateri. Yavuze ko ababishoboye bari kubikora. (Soma muri Matayo 19:11, 12.) Bityo rero, abiyemeje gukomeza kuba abaseribateri kugira ngo bakore byinshi mu murimo w’Imana, dukwiriye kubibashimira aho kubanenga. Icyakora hari Abakristo bakomeza kuba abaseribateri mu gihe runaka, bitewe n’imimerere barimo. Urugero, bashobora kuba batarabona Umukristo bakwiranye kandi bakaba bariyemeje gukurikiza ihame ry’Imana ryo gushakana n’“uri mu Mwami gusa” (1 Kor 7:39). Nanone kandi, hari abagaragu b’Imana baba bonyine bitewe n’uko bapfushije abo bari barashakanye.c Bakomeza kuzirikana ko Imana (na Yesu) bagiye bagaragaza ko bita ku bantu baba bonyine.—Yer 22:3; soma mu 1 Abakorinto 7:8, 9.

10, 11. (a) Ni iki cyafashije Yeremiya gukomeza kurangwa n’ibyishimo nubwo yari umuseribateri? (b) Ni mu buhe buryo ingero zo muri iki gihe zemeza ko abakomeje kuba abaseribateri bagira ibyishimo mu buzima?

10 Mu buryo nk’ubwo, kugira ngo Yeremiya akomeze kuba umuseribateri, byasabaga ko akomeza kwishingikiriza ku Mana. Mu buhe buryo? Wibuke ko yakundaga Ijambo ry’Imana. Ibyo byaramukomeje kandi bituma yiringira ko Yehova yari kuzamufasha mu myaka ibarirwa muri za mirongo yamaze akora umurimo Imana yari yaramuhaye. Uretse n’ibyo kandi, yagendeye kure abantu bashoboraga kumunnyega bamuziza ko akiri umuseribateri. Aho kuba hamwe n’abantu nk’abo, yahitagamo ‘kwiyicarira wenyine.’—Soma muri Yeremiya 15:17.

11 Abenshi mu Bakristo b’abaseribateri, baba abasore cyangwa inkumi, baba bakiri bato cyangwa bakuze, bakurikiza urugero rwiza Yeremiya yatanze. Ibyabaye bigaragaza ko gukomeza guhugira mu murimo w’Imana no kwifatanya mu rugero rwagutse muri gahunda z’umwuka, bifasha cyane abaseribateri. Urugero, Umuhamya ukorera umurimo mu itorero rikoresha ururimi rw’igishinwa yaravuze ati “umurimo w’ubupayiniya watumye ubuzima bwanjye bugira intego. Kubera ko ndi Umukristokazi w’umuseribateri, mpora mfite ibyo mpugiyemo, kandi ibyo bituma ntabona umwanya wo kwigunga. Umunsi ujya kurangira numva nyuzwe, kubera ko mba mbona umurimo nakoze wafashije abantu by’ukuri. Ibyo bituma ngira ibyishimo byinshi.” Umupayiniya ufite imyaka 38 yaravuze ati “ntekereza ko ibanga ryo kubona ibyishimo ari ugushimishwa n’ibintu byiza biboneka mu mimerere iyo ari yo yose urimo.” Umukristo w’umuseribateri wo mu majyepfo y’i Burayi yavugishije ukuri ati “nubwo ibintu bitagenze neza neza nk’uko nabyifuzaga, ndishimye kandi nzakomeza kwishima.”

Ifoto yo ku ipaji ya 97

12, 13. (a) Dukwiriye kubona dute ibirebana n’ubuseribateri no gushaka? (b) Ubuzima bwa Pawulo n’inama yatanze bigaragaza iki ku birebana n’ubuseribateri?

12 Ese Yeremiya yaba yarabonye mu buzima bwe ibintu bitagenze nk’uko yari abyiteze? Birashoboka ko yiboneye ko n’abenshi mu bashatse kandi bakabyara abana, ari uko byabagendekeye. Mushiki wacu w’umupayiniya wo muri Esipanye na we ni uko abibona. Yaravuze ati “nzi ko mu bantu bashatse harimo abishimye n’abatishimye. Ibyo binyemeza ko ibyishimo byanjye bitazaterwa no gushaka cyangwa gukomeza kuba umuseribateri.” Nta gushidikanya, dukurikije ibyabaye kuri Yeremiya ndetse n’ibyabaye ku bandi bantu babarirwa mu bihumbi, umuseribateri ashobora kugira ibyishimo kandi akanyurwa. Nanone intumwa Pawulo yarabitsindagirije igihe yandikaga ati “ndabwira abatarashatse n’abapfakazi ko ibyababera byiza ari uko bakomeza kumera nk’uko meze” (1 Kor 7:8). Birashoboka ko Pawulo yari yarapfakaye. Uko byaba byaragenze kose, igihe yakoraga byinshi mu murimo w’ubumisiyonari, nta mugore yari afite (1 Kor 9:5). Ese ibyo ntibitwereka ko kuba atari afite umugore byatumye akora byinshi mu murimo? Pawulo yabonye uburyo bwo ‘gukorera Umwami buri gihe adafite ibimurangaza’ kandi koko yageze kuri byinshi byiza.—1 Kor 7:35.

“Bimwe mu bihe byiza cyane ngira, ni igihe mba ndi jyenyine. Bituma nshyikirana na Yehova binyuze mu isengesho. Mbona igihe cyo gutekereza no kwiyigisha nta kindangaza. . . . Kuba umuseribateri byatumye ngira ibyishimo byinshi.”—Babette

13 Pawulo yarahumekewe maze yongeraho ati “abashyingiranwa bazagira imibabaro mu mubiri wabo.” Imana yategetse Pawulo kwandika ko niba umuntu “yarafashe umwanzuro mu mutima we wo gukomera ku busugi bwe, azaba akoze neza. Ku bw’ibyo rero, uhara ubusugi bwe agashyingiranwa, aba akoze neza. Ariko udahara ubusugi bwe ngo ashyingiranwe, azaba akoze neza kurushaho” (1 Kor 7:28, 37, 38). Nubwo Yeremiya atigeze asoma ayo magambo, ariko imyaka ibarirwa muri za mirongo yamaze ari umuseribateri, yagaragaje ko ubuseribateri butabuza umuntu kwifatanya mu murimo w’Imana mu buryo bwuzuye. Ahubwo bishobora gutuma umuntu agira ubuzima bufite intego, akibanda kuri gahunda zo gukorera Yehova. Nubwo Umwami Sedekiya yari yarashatse, ntiyumviye inama Yeremiya yamugiriye ngo ‘akomeze kubaho.’ Icyakora umuhanuzi Yeremiya wari umuseribateri we yakomeje kubaho.

Ni irihe somo wakura ku rugero Yeremiya yatanze rwo gukomeza kuba umuseribateri?

FASHA ABANDI NA BO BAGUFASHE

14. Ubucuti umuryango wa Akwila wari ufitanye na Pawulo bugaragaza iki?

14 Nk’uko twigeze kubivuga, abagabo n’abagore benshi bo mu gihe cya Yeremiya barashatse kandi bari bafite imiryango. Ibyo ni na ko byari bimeze mu gihe cya Pawulo. Tutiriwe tubitindaho, hari Abakristo benshi bari bafite imiryango batashoboraga gukorera umurimo mu bindi bihugu nk’uko Pawulo yabigenje. Ariko kandi, hari byinshi bashoboraga gukora mu duce batuyemo. Ibyo bikubiyemo nko kugirira neza abavandimwe na bashiki babo b’abaseribateri. Ibuka ko igihe Pawulo yageraga i Korinto, Akwila na Purisikila bamucumbikiye kandi bagafatanya na we mu mwuga bakoraga. Ariko imishyikirano yabo ntiyagarukiraga aho. Ubucuti umuryango wa Akwila wari ufitanye na Pawulo, bugomba kuba bwarahumurizaga Pawulo. Tekereza amafunguro meza bashobora kuba barasangiye ndetse n’ibihe byiza bashobora kuba baramaranye. Ese Yeremiya yaba yari afite incuti nk’izo? Nubwo yakoreshaga ubuseribateri bwe akorera Imana, ntidukwiriye gutekereza ko yari umuntu wigunze. Ashobora kuba yarajyaga asabana n’imiryango y’abagaragu b’Imana bayiyeguriye, urugero nka Baruki, Ebedi-Meleki cyangwa abandi.—Rom 16:3; soma mu Byakozwe 18:1-3.

15. Imiryango y’Abakristo yafasha ite Abakristo batarashaka?

15 Muri iki gihe na bwo, Abakristo b’abaseribateri bitabwaho mu buryo bwuje urukundo nk’uko umuryango wa Akwila witaye kuri Pawulo. Ese niba ufite umuryango, wishyiriraho intego yo kugirana ubucuti n’Abakristo batarashaka? Hari mushiki wacu wavuze ibiri ku mutima we, ati “navuye mu isi kandi sinifuza kuyisubiramo. Ariko ndacyifuza gukundwa no kwitabwaho. Nsenga nsaba ko Yehova yakomeza kuduha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka agenewe Abakristo b’abaseribateri kandi akadukomeza. Natwe tuba mu itorero kandi si ko twese twifuza gushaka. Nyamara bisa nk’aho nta muntu utwitayeho. Ni koko dushobora kwishingikiriza kuri Yehova. Ariko se igihe dukeneye ko hagira utwitaho, hari abavandimwe bo mu itorero biteguye kudufasha?” Hari abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi bashobora gusubiza yego kuri icyo kibazo. Bishimira imishyikirano bagirana n’abagize itorero ryabo. Bafite n’incuti zitari mu kigero kimwe na bo. Kubera ko bakunda gusabana n’abandi, bituma bagirana ubucuti n’abantu bari mu kigero gitandukanye cy’imyaka, harimo abakuze cyangwa abakiri bato, bo mu miryango y’Abakristo bo mu matorero yabo.

Ifoto yo ku ipaji ya 100

16. Ni ibihe bintu byoroheje ushobora gukorera Umukristo w’umuseribateri wo mu itorero ryanyu kugira ngo umuhumurize?

16 Nawe ubitekerejeho ushobora kubera isoko y’ihumure abantu baba bonyine, wenda ukajya ubatumira muri gahunda z’umuryango wanyu, urugero nko mu Mugoroba w’iby’Umwuka mu Muryango. Gusangira amafunguro n’umuvandimwe cyangwa mushiki wacu w’umuseribateri bishobora kumushimisha cyane kurusha uko wabitekerezaga. Kuki se utafata iya mbere ngo umutumire muzajyane kubwiriza? Ese ntiwatumira Umukristo w’umuseribateri kugira ngo yifatanye n’umuryango wanyu muri gahunda yo kwita ku Nzu y’Ubwami cyangwa rimwe na rimwe mukajyana guhaha? Hari imiryango yagiye itumira abapfakazi cyangwa umupayiniya w’umuseribateri bagafatanya urugendo bajya mu ikoraniro cyangwa bakajyana gutembera? Ibyo byagiye bituma bose bungukirwa.

17-19. (a) Kuki abana bakwiriye kugaragaza urukundo no gushyira mu gaciro, mu gihe bita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru cyangwa barwaye? (b) Uburyo Yesu yitaye kuri nyina, bikwigishije iki?

17 Ikindi kintu dukwiriye gusuzuma kireba abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri, ni ukwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru. Igihe Yesu yari hano ku isi, hari Abayahudi bakomeye bihunzaga mu mayeri inshingano yo kwita ku babyeyi babo. Bitwazaga ko inshingano zo mu rwego rw’idini bari barishyiriyeho, ari zo zazaga mu mwanya wa mbere kuruta inshingano Imana yabahaye yo kwita ku babyeyi babo (Mar 7:9-13). Ntibikwiriye ko imiryango y’Abakristo ikora ibintu nk’ibyo.—1 Tim 5:3-8.

18 Byagenda bite se mu gihe ababyeyi bageze mu za bukuru bafite abana benshi b’Abakristo? Ese niba umwe mu bana babo akiri umuseribateri, bivuze ko ari we mbere na mbere ufite inshingano yo kubitaho? Hari mushiki wacu wo mu Buyapani wanditse ati “nifuza gushaka, ariko kubera ko mfite inshingano yo kwita ku babyeyi banjye ntibishoboka. Nizera ko Yehova yumva ukuntu kwita ku babyeyi bitanyoroheye ndetse n’agahinda nterwa no kuba nkiri umuseribateri.” Niba uwo mushiki wacu afite abo bavukana bahisemo gushaka batanamugishije inama, ubwo bivuze ko ari we byanze bikunze ugomba kwita ku mubyeyi wabo? Niba abo bavukana ari uko babyumva, ni iby’ingenzi ko tuzirikana ko Yeremiya na we yari afite abavandimwe bamufataga nabi.—Soma muri Yeremiya 12:6.

19 Yehova azi neza imimerere abaseribateri barimo ndetse n’abandi bahanganye n’ibigeragezo (Zab 103:11-14). Icyakora inshingano yo kwita ku babyeyi bageze mu za bukuru cyangwa barwaye, ireba abana bose baba barashatse cyangwa bakiri abaseribateri. Mu by’ukuri hari abana bamwe baba barashatse kandi na bo barabyaye abana. Icyakora ibyo ntibikuraho isano bafitanye n’ababyeyi babo cyangwa ngo bibakurireho inshingano ya gikristo bafite yo kwita ku babikeneye. Zirikana ko na Yesu igihe yari hafi gupfa ari ku giti cy’umubabaro, yakomeje kumva ko yari agifite inshingano yo kwita kuri nyina kandi koko yagize icyo akora (Yoh 19:25-27). Bibiliya ntitanga amabwiriza y’uburyo ababyeyi bageze mu za bukuru cyangwa barwaye bakwitabwaho, kandi ntivuga ko abana bakiri abaseribateri ari bo byanze bikunze bafite inshingano yo kubitaho. Ibyo ni ibintu bigomba kuganirwaho neza buri wese azirikana abandi, kandi agatekereza urugero rwiza Yesu yatanze igihe yitaga kuri nyina.

20. Ese wumva umeze ute iyo uri kumwe n’abaseribateri bo mu itorero ry’iwanyu?

20 Yeremiya yahumekewe n’Imana arandika ati “ntibazigishanya, ngo buri wese yigishe mugenzi we cyangwa umuvandimwe we ati ‘menya Yehova!’ Kuko bose bazamenya” (Yer 31:34). Dukurikije ibivugwa muri uwo murongo, twishimira imishyikirano tugirana n’Abakristo bo mu itorero ryacu, hakubiyemo n’abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri. Nta gushidikanya ko twese twifuza gufasha abo baseribateri maze bagakomeza “kubaho.”

Ni ibihe bintu wakora kugira ngo ufashe abavandimwe na bashiki bacu bakiri abaseribateri, kandi na bo bagufashe?

a Mu Byanditswe bya giheburayo, nta jambo ribamo risobanura ngo “umuseribateri.”

b Yesaya yavuze mu mvugo y’ubuhanuzi iby’abantu bari inkone bari bafite uruhare ruto muri gahunda z’ishyanga rya Isirayeli zo gusenga Yehova. Yavuze ko kumvira byari gutuma izo nkone ‘zihabwa ikintu cyiza kiruta kugira abahungu n’abakobwa’ kandi zikabona ‘izina rizagumaho kugeza ibihe bitarondoreka.’—Yes 56:4, 5.

c Hari abandi bashobora kuba baba bonyine bitewe n’uko uwo bashakanye, wenda utizera, yabataye cyangwa bagatandukana mu buryo bwemewe n’amategeko.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze