Uwo wafatiraho urugero—Yakobo
Yakobo n’umuvandimwe we Esawu bari bamaze imyaka myinshi batavugana. Icyo gihe Esawu yangaga Yakobo. Nubwo Yakobo nta kibi yari yarakoze, ni we wafashe iya mbere kugira ngo akemure icyo kibazo. Yemeye kugira icyo yigomwa. Intego ye ntiyari iyo kwerekana ko afite icyo arushije umuvandimwe we, ahubwo yari iyo kongera kubana neza na we. Yakobo ntiyarenze ku mahame yagenderagaho, ariko nanone ntiyigeze atsimbarara ngo ashake ko umuvandimwe we amusaba imbabazi mbere y’uko biyunga.—Intangiriro 25:27-34; 27:30-41; 32:3-22; 33:1-9.
Ukemura ute amakimbirane ugirana n’abagize umuryango wawe? Hari igihe ushobora kumva rwose ufite ukuri, ukumva ko uwo muvukana cyangwa umubyeyi wawe ari we uri mu ikosa. Ese iyo bigenze bityo, utegereza ko uwo wumva ko afite ikosa ari we ufata iya mbere ngo aze mwiyunge? Ese ushobora kwigana Yakobo? Ese niba bitagusaba kurenga ku mahame ya Bibiliya, witeguye kugira icyo wigomwa kugira ngo wimakaze amahoro (1 Petero 3:8, 9)? Yakobo ntiyemeye ko ubwibone buzana amacakubiri mu muryango we. Yicishije bugufi, yongera kubana neza n’umuvandimwe we. Ese nawe ni uko uzagenzereza abo mu muryango wawe?