ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp1 igi. 38 pp. 273-281
  • Nakora iki ngo nshimishwe no gukorera Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki ngo nshimishwe no gukorera Imana?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ibisa na byo
  • Nakora iki ngo nkoreshe neza igihe mfite?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Kuki duhora dutongana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Nzakora iki mu buzima bwanjye?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Kuki kujya mu materaniro ari ngombwa?
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
yp1 igi. 38 pp. 273-281

IGICE CYA 38

Nakora iki ngo nshimishwe no gukorera Imana?

Umusore witwa Josh ufite imyaka 16 yirambitse ku buriri. Nyina araje ahagarara ku muryango, ahita amubwira amukankamira ati “Josh, byuka vuba. Ntuzi ko turi bujye mu materaniro?” Kubera ko Josh yakuriye mu muryango w’Abahamya, kujya mu materaniro ni gahunda ihoraho mu muryango wabo. Ariko Josh asigaye yumva atagishaka kujyayo.

Josh amushubije yitotomba ati “ariko se mama, ubu koko ni ngombwa ko njyayo?”

Nyina ahise amusubiza ati “reka kwitotomba maze wambare vuba. Sinshaka kongera gukererwa!” Ahise ahindukira arigendera.

Josh avugiye mu matama ariko azi neza ko nyina akiri hafi ku buryo amwumva, ati “mama, umenye ko iryo ari idini ryawe, atari iryanjye.” Azi neza ko mama we yamwumvise, kuko yumvise ahise ahagarara. Mama we aricecekeye ntiyamusubiza, arikomereza.

Josh yumvise umutimanama we umucira urubanza. Mu by’ukuri ntashaka kubabaza nyina. Ariko nanone ntanashaka kumusaba imbabazi.

Icyakora kubera ko Josh nta kundi yabigenza, atangiye kwambara ariko agononwa. Aribwiye ati “byatinda byatebuka, nanjye nzageraho nifatire umwanzuro. Simeze nk’abandi njya nsanga ku Nzu y’Ubwami. Kandi n’ubundi numva ntashaka kuba Umukristo.”

ESE wigeze wumva umeze nka Josh wavuzwe muri iyo nkuru? Ese hari igihe ibikorwa bya gikristo abandi bishimira, wowe ubikora ugira ngo ushimishe ababyeyi bawe gusa? Urugero:

● Ese kwiga Bibiliya wumva ari kimwe no gukora umukoro wo ku ishuri?

● Ese wanga kubwiriza ku nzu ni nzu?

● Ese ujya wumva amateraniro yakurambiye?

Niba wumva wasubiza yego, ntucike intege. Ushobora kumenya icyagufasha gukorera Imana wishimye. Reka turebe uko wabigenza.

IKIBAZO CYA 1 Kwiga Bibiliya

Impamvu bitoroshye. Ushobora kuba n’ubundi kwiga bitakorohera. Kumara igihe wicaye werekeje ibitekerezo hamwe birakugora. Uretse n’ibyo kandi, ufite n’ibindi bintu byinshi usabwa kwiga ku ishuri.

Impamvu ukwiriye kubikora. Bibiliya yahumetswe n’Imana kandi ‘ifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo’ (2 Timoteyo 3:16). Kwiga Bibiliya no gutekereza ku byo usoma bishobora kugufasha gusobanukirwa ibintu mu buryo utari usanzwe uzi. N’ubundi kandi, nta kintu ushobora kugeraho udashyizeho imihati. Iyo ushaka kuba umuhanga mu mukino runaka, uba ugomba kumenya amategeko awugenga ugakora n’imyitozo. Iyo ushaka kugira ubuzima bwiza, ukora imyitozo ngororamubiri. Mu buryo nk’ubwo, niba ushaka kumenya byinshi ku Muremyi wawe, ugomba kwiga Ijambo rye.

Icyo bagenzi bawe babivugaho. “Igihe nari ngeze mu mashuri yisumbuye, nagombaga gufata umwanzuro ukomeye mu buzima. Abanyeshuri twiganaga bakoraga ibibi bibaho byose, bigatuma nibaza nti ‘ese ibi ni byo nanjye nifuza gukora? Ese ibyo ababyeyi banjye banyigisha ni ukuri koko?’ Hari imyanzuro nagombaga gufata, nkishakira ibisubizo by’ibyo bibazo.”—Tshedza.

“Nari nsanzwe nzi ko ibyo nigishijwe ari ukuri, ariko nagombaga kubyisuzumira. Nagombaga kumva ko ari idini ryanjye aho kumva ko ari iry’umuryango.”—Nelisa.

Icyo wakora. Ishyirireho gahunda yo kwiyigisha Bibiliya. Toranya ingingo ushaka kwiga. Uzahera ku zihe? Kuki utacukumbura muri Bibiliya yawe, ugasuzuma witonze imyizerere yawe wenda ukoresheje igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?a

Tangira! Shyira aka kamenyetso ✔ iruhande rw’ingingo ebyiri cyangwa eshatu zikurikira wifuza kurushaho gusobanukirwa, cyangwa niba ubishaka wandike izo wowe wifuza.

□ Ese Imana ibaho?

□ Nakwizera nte ko abanditse Bibiliya bari barahumekewe n’Imana?

□ Kuki nkwiriye kwizera ko ibintu byabayeho biturutse ku irema aho kuba ku bwihindurize?

□ Ubwami bw’Imana ni iki, kandi se nagaragaza nte ko bubaho?

□ Nasobanura nte uko bigenda iyo umuntu apfuye?

□ Kuki nkwiriye kwizera ko hazabaho umuzuko?

□ Ni iki kinyemeza ko iri ari ryo dini ry’ukuri?

․․․․․

IKIBAZO CYA 2 Kubwiriza

Impamvu bitoroshye. Kubwira abandi ibyerekeye Bibiliya cyangwa guhura n’umunyeshuri mwigana uri mu murimo wo kubwiriza, bishobora kugutera ubwoba.

Impamvu ukwiriye kubikora. Yesu yategetse abigishwa be ‘guhindura abigishwa mu bantu, no kubigisha gukurikiza ibyo yabategetse byose’ (Matayo 28:19, 20). Ariko hari n’izindi mpamvu zituma tubwiriza. Ubushakatsi bugaragaza ko hari aho usanga abenshi mu rubyiruko bizera Imana kandi bemera ibyo Bibiliya ivuga. Nyamara urwo rubyiruko nta byiringiro by’igihe kizaza rufite. Niwiga Bibiliya, uzagira ubumenyi abenshi mu rungano rwawe bifuza kugira kandi bashakisha. Nubwira abandi ibyo wamenye uzumva umerewe neza, kandi icy’ingenzi kurushaho, uzashimisha umutima wa Yehova.—Imigani 27:11.

Icyo bagenzi bawe babivugaho. “Jye n’incuti yanjye dutegura uburyo bwiza bwo gutangiza ibiganiro, uko twatsinda imbogamirabiganiro n’uko twasubira gusura. Iyo mbishyize mu bikorwa, umurimo wo kubwiriza urushaho kunshimisha.”—Nelisa.

“Hari Umukristokazi wamfashije cyane. Nubwo andusha imyaka itandatu, tujyana kubwiriza kandi hari igihe dusangira amafunguro ya mu gitondo. Yanyeretse imirongo yo muri Bibiliya itera inkunga, yamfashije guhindura uko nabonaga ibintu. Urugero yampaye, rwatumye ndushaho kwita ku bantu mu murimo wo kubwiriza. Sinabona icyo mwitura!”—Shontay.

Icyo wakora. Bwira ababyeyi bawe ko wifuza gushaka umuntu ukuze wo mu itorero ryanyu mwazajya mujyana kubwiriza (Ibyakozwe 16:1-3). Bibiliya ivuga ko ‘uko icyuma gityaza ikindi, ari ko n’umuntu atyaza mugenzi we’ (Imigani 27:17). Kugirana ubucuti n’abantu bakuze b’inararibonye, bizakugirira akamaro kenshi. Alexis ufite imyaka 19 yaravuze ati “gukorana n’abantu bakuze nk’abo nta ko bisa.”

Tangira! Uretse ababyeyi bawe, andika hasi aha izina ry’umuntu wo mu itorero ryanyu, ushobora kugufasha mu murimo wo kubwiriza.

․․․․․

IKIBAZO CYA 3 Kujya mu materaniro

Impamvu bitoroshye. Iyo wiriwe mu ishuri, kumara indi saha cyangwa irenze uteze amatwi ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya bishobora kukurambira.

Impamvu ukwiriye kubikora. Bibiliya itera Abakristo inkunga yo ‘kujya bazirikanana kugira ngo baterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, batirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo bagaterana inkunga kandi bakarushaho kubigenza batyo uko babona urya munsi ugenda wegereza.’—Abaheburayo 10:24, 25.

Icyo bagenzi bawe babivugaho. “Niba ushaka ko amateraniro agushimisha, ni ngombwa ko uyategura. Hari igihe bizajya biba ngombwa ko nawe ushyiraho akawe. Iyo wateguye amateraniro, urayishimira kuko uba uzi ibyo wiga kandi ukaba ushobora gutanga ibitekerezo.”—Elda.

“Naje kubona ko iyo ntanze igitekerezo mu materaniro, ari bwo arushaho kunshimisha.”—Jessica.

Icyo wakora. Jya ushaka igihe cyo gutegura hakiri kare, kandi nibigushobokera utange n’ibitekerezo. Ibyo bizatuma wumva ko nawe bikureba.

Urugero: ari ukureba umukino kuri televiziyo no kuwukina, ni iki gishimisha kurusha ikindi? Birumvikana ko kugira uruhare mu bintu ari byo bishimisha kurusha kuba indorerezi. Kuki utabigenza utyo igihe uri mu materaniro?

Tangira! Andika hasi aha umunsi uzajya umara iminota 30 buri cyumweru utegura amateraniro.

․․․․․

Abenshi mu rubyiruko biboneye ko amagambo avugwa muri Zaburi 34:8 ari ukuri. Ayo magambo agira ati “nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza” (Zaburi 34:8). Ese iyo bavuze ibyokurya biryoshye wowe ntiwumva amazi yuzuye akanwa? Ubwo se ntibyarushaho kuba byiza uriyeho ukumva uko bimeze? Ibyo ni kimwe no gukorera Imana. Sogongera wirebere ukuntu kwifatanya mu bikorwa bya gikristo bihesha ingororano. Bibiliya ivuga ko uwumva kandi agashyira mu bikorwa ibyo yumva ari we ‘uzagira ibyishimo.’—Yakobo 1:25.

MU GICE GIKURIKIRA:

Reba uko wakwishyiriraho intego kandi ukazigeraho.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

UMURONGO W’IFATIZO

‘Hindura imitekerereze rwose, kugira ngo ubwawe wigenzurire umenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.’—Abaroma 12:2.

INAMA

Shaka ikayi uzajya wandikamo ibitekerezo by’ingenzi bitangwa mu materaniro. Bizatuma utarambirwa mu materaniro kandi kwiga bikorohere.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Gusuzuma niba ibyo wizera ari ukuri si bibi. Kwibaza ibibazo hanyuma ukabikorera ubushakashatsi, ni uburyo bwiza bwo kumenya niba ibyo wizera ku birebana n’Imana ari ukuri.—Ibyakozwe 17:11.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Nzajya mara iminota ․․․․․ buri munsi nsoma Bibiliya, mare n’indi ․․․․․ buri cyumweru ntegura amateraniro.

Dore icyo nzakora kugira ngo ndusheho gukurikira mu materaniro: ․․․․․

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․

UBITEKEREZAHO IKI?

● Kuki hari igihe abakiri bato bumva gahunda za gikristo zibarambiye?

● Mu bintu bitatu bijyanye no gukorera Imana byavuzwe muri iki gice, ni ikihe wifuza kunonosora?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 278]

“Sincyumva ko idini ndimo ari iry’ababyeyi banjye, ahubwo nsigaye numva ko ari iryanjye. Yehova ni Imana yanjye kandi sinifuza kugira ikintu nakora cyabangamira imishyikirano mfitanye na we.”—Samantha

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 280]

bishyiriyeho intego

Bibiliya igira iti ‘ntuzi uko ejo ubuzima bwawe buzaba bumeze’ (Yakobo 4:14). Hari igihe umuntu apfa mu buryo butunguranye kandi akiri muto. Nusoma ibyabaye kuri Catrina na Kyle, urirebera uko bishyiriyeho intego zo mu buryo bw’umwuka mu gihe gito babayeho, bigatuma bihesha izina ryiza kuri Yehova.—Umubwiriza 7:1.

Catrina yapfuye afite imyaka 18, ariko igihe yari afite imyaka 13, yari yaranditse intego yashakaga kugeraho mu buzima. Intego ze zari zikubiyemo gukora umurimo w’igihe cyose, kujya kubwiriza mu gihugu gikeneye ababwiriza no gukorana na se mu mishinga y’ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami. Yaranditse ati “neguriye Yehova Imana ubuzima bwanjye!” Intego ye yari iyo ‘kubaho agendera ku mahame ya Yehova kandi agakora ibimushimisha.’ Igihe bari bagiye kumushyingura, bavuze ko Catrina “yari umukobwa mwiza wari warishyiriyeho intego yo gukorera Yehova mu buzima bwe bwose.”

Kuva Kyle akiri muto yatojwe kwishyiriraho intego. Nyuma y’impanuka y’imodoka yamuhitanye afite imyaka 20, bene wabo babonye igitabo yari yaranditsemo intego yishyiriyeho igihe yari afite imyaka ine, abifashijwemo na nyina. Intego ze zari zikubiyemo: kubatizwa, gutanga ibiganiro mu Nzu y’Ubwami no kuzakora ku cyicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova, akazajya afasha abandi gucapa ibitabo bifasha abantu kumenya Imana. Nyina amaze gusoma icyo gitabo cyarimo intego Kyle yari amaze imyaka myinshi yarishyiriyeho, yaravuze ati “zose uko zakabaye yazigezeho.”

Ni izihe ntego wowe wishyiriyeho? Ntuzi uko ejo ubuzima bwawe buzaba bumeze. Ubwo rero, buri munsi ujye uharanira kugera ku ntego zawe. Kimwe na Catrina na Kyle, jya ukoresha neza igihe ufite uko bishoboka kose. Uzigane intumwa Pawulo wavuze igihe yari hafi yo gupfa, ati “narwanye intambara nziza, narangije isiganwa, nakomeje ibyo kwizera” (2 Timoteyo 4:7). Igice gikurikira kizabigufashamo.

[Ifoto yo ku ipaji ya 274 n’iya 275]

Iyo ushaka kugira ubuzima bwiza, ukora imyitozo ngororamubiri. Mu buryo nk’ubwo, niba ushaka kumererwa neza mu buryo bw’umwuka, ugomba kwiga Ijambo ry’Imana

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze