Umutwe wa 5
Abisirayeli bambutse Inyanja Itukura, maze nyuma y’amezi abiri bagera ku Musozi wa Sinayi. Aho ni ho Yehova yagiranye na bo isezerano ry’uko bazaba abantu be bihariye. Yarabarinze kandi abaha ibintu byose bari bakeneye. Yabahaye manu yo kurya, imyenda yabo ntiyigeze isaza kandi yabatuje ahantu hari umutekano. Niba uri umubyeyi, fasha umwana wawe gusobanukirwa impamvu Yehova yahaye Abisirayeli Amategeko, ihema ryo guhuriramo n’Imana n’abatambyi. Musobanurire impamvu agomba kujya akora ibyo yiyemeje, akicisha bugufi kandi agakomeza kubera Yehova indahemuka.