ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w89 1/7 p. 16
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ibisa na byo
  • Yehova akuye inkota ye mu rwubati!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Ese Abahamya ba Yehova ni Abaporotesitanti?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
w89 1/7 p. 16

Ibibazo by’abasomyi

◼ Kuki Umunara w’Umulinzi wo kuri 1 Ukuboza 1988 uvuga ko Ubuporotestanti bwiyanduje kurusha Kiliziya Gatolika?

Icyo gitekerezo cyavuzwe kubera ko gihuje n’ubuhanuzi n’ibyabaye koko. igice cya 23 cy’igitabo cya Ezekieli kivuga abagore babiri b’ikigereranyo, Ohola na Oholiba, kikaberekana nka ba malaya bava indimwe. Ohola yashushanyaga Ubwami bw’imiryango icumi bwa Isiraeli naho Oholiba [yashushanyaga] ubwami bw’imiryango ibiri ya Yuda. Ku biberekeye dore ibisomwa mu Umunara w’Umulinzi wo kuri 1 Ukuboza 1988 urupapuro rwa 14:

“Kubera ko Oholiba (Yuda) yakurikije inzira mbi kurusha mukuru we yarimbuwe n’Abashuri muri 607 mbere yo kubara kwacu. Abana be barimbuwe n’inkota cyangwa bajyanwaho iminyago akozwa isoni mu maso y’amahanga. Kristendomu ikora ubusambanyi mu buryo bw’umwuka kimwe na Ohola na Oholiba, ibyo bikaba ari icyaha gikomeye imbere y’lmana yiha kuvuga ko isenga. Idini ya Giporotestanti ubu yigabanyijemo uduce twinshi yasambanye n’ibihangange by’isi mu bucuruzi no muri politiki kurusha mukuru wayo ariyo idini ya Gatolika. Yehova azakora ku buryo Kristendomu yose irimbuka.’’

Akoresheje Konsili ya Nise muri 325 mu gihe cy’ukubara kwacu, umwami w’abami Konstantini yatangiye kuvangavanga ugusenga kwa gipagani kwa Leta y’Abaroma hamwe n’Ubukristo bwayobye, maze nyuma aba umutware w’iyo kiliziya nshya Gatolika. Ku bw’ibyo intangiriro y’iyo Kiliziya rero yashyirwa mu kinyajana cya 4. Ubuporotestanti bwo, bwatangiye n’ivugururwa ryo mu kinyejana cya 16. Nk’uko Umunara w’Umulinzi wavugaga, kandi ni byo, birashoboka rero kwita kiliziya GatOlika mukuru w’Ubuporotestanti, nk’uko Ohola (Isiraeli) yari mukuru kuri Oholiba (Yuda).

Ariko se ni kuki umuntu yavuga ko ‘Giporotestanti ubu yigabanyijemo uduce twinshi yasambanye n’ibihangange by’isi mu bucuruzi no muri politiki kurusha mukuru wayo ariyo idini ya Gatolika?’ Ni uko ibyabaye bihuje n’ubuhanuzi buvuga ngo: “Nuko na murumuna we Oholiba ubgo yabonag’ ibyo, yamurushije kugira irari; ubusambanyi bge burush’ubga mukuru we.”​—Ezekieli 23:11.

Ari Ubugatolika n’Ubuporotestanti, bigize Babuloni Ikomeye, urugaga rw’amadini y’ibinyoma y’isi, byagiye bigirana buri gihe imishyikirano ya bugufi cyane na za gahunda z’iby’ubucuruzi n’ibya gipolitiki z’isi. (Ibyahishuwe 17:1-6; 18:1-19) Ni byo ko idini runaka ya Giporotestanti ifashwe ukwayo ifite ubushobozi buke kuri Kiliziya y’igihangange ya Gatolika. Ariko kandi zifashwe zose muri rusange za Kiliziya nyinshi za Giporotestanti zifite ubushobozi n’agatuza birenzi ibya kiliziya Gatolika yo yonyine. Urugero, zifite ubushobozi bwinshi mu bihugu bikomeye byateye imbere aho abanyamadini bamwe bahatanira imyanya yo hejuru ya gipolitiki. Ni muri ubwo buryo Ubuporotestanti, na za kiliziya nyinshi zabwo, bwiyanduje kurusha Ubugatolika.

Ariko nanone mu bundi buryo, Ubuporotestanti bwagize ‘irari ry’umubiri mu buryo burushijeho gutera isoni’ no kuregwa kurusha Ubugatolika. Gute? Ivugururwa ryari ryaratanze ibyiringiro ko Ubuporotestanti bwari bugiye gukwiza urumuri rw’umwuka rurushijeho kuba rwinshi. Bamwe mu bazanye iryo vugururwa bataryarya, bakoze intambwe zigaragara muri iyo nzira. Ariko nyuma, Abaporotestanti ntibataye inyigisho zidashingiye kuri Bibiliya nk’iy’ubutatu, kudapfa k’ubugingo bya kimuntu n’umuriro utazima. Kimwe n’Abagatolika, biyeguriye gusenga ibiremwa babirutishije ukuri kwa Bibiliya, imigenzo ya kimuntu.​—Matayo 15:1-9; 23:9, 10.

Kuri iyo ngingo twavuga ibyo igice cya mbere cy’igitabo Juslification, (ntabwo kicyandikwa) cyasohotse mu Gifaransa muri 1931 cyanditswe na Sosayiti Watch Tower. Ibihereranye na Ezekieli 23:11-13 dore ibyo umuntu yashoboraga gusomamo mu mpapuro za 304 na 305: “Idini yashyizweho, ya Giporotestanti yari yabonye ubufatanye bw’Ubugatolika n’ibihangange mu by’ubucuruzi. no mu bya gipolitiki by’isi kandi kubw’iyo mpamvu yaraburwanije; ariko mu kanya gato Ubuporotestanti n’Ubugatolika byakurikije inzira imwe, ariko abo ba mbere barushije aba kabiri kugibwaho n’icyaha, kuko bari babonye urumuri rurushijeho kuba mwinshi.”

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Konstantini yavanze Ubukristo bw’ubuhakanyi n’idini ya gipagani ya Leta y’Abaroma. Ubwo yahise aba umutware wa Kiliziya Gatolika nshya

[Aho ifoto yavuye]

The Metropolitan Museum of Art, Bequest of Mrs. F. F. Thompson, 1926. (26.229)

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze