ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwfq ingingo 33
  • Ese Abahamya ba Yehova ni Abaporotesitanti?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese Abahamya ba Yehova ni Abaporotesitanti?
  • Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Ibisa na byo
  • Ese Abahamya ba Yehova ni idini ry’abaporotesitanti?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Ni iki abana bagombye kwigishwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Ivugurura—Ubushakashatsi buhindura icyerekezo
    Uko abantu bashakishije Imana
Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
ijwfq ingingo 33
Umuhamya wa Yehova urimo kugeza ku muturanyi we imyizerere ye ishingiye kuri Bibiliya

Ese Abahamya ba Yehova ni Abaporotesitanti?

Oya. Abahamya ba Yehova turi Abakristo, ariko ntituri Abaporotesitanti. Kubera iki?

Byagiye bivugwa ko amadini y’Abaporotesitanti ari “umuryango wo mu rwego rw’idini urwanya Kiliziya Gatolika y’i Roma.” Nubwo tutemera inyigisho za Kiliziya Gatolika, ntituri Abaporotesitanti kubera impamvu zikurikira:

  1. Imyizerere myinshi y’Abaporotesitanti ihabanye n’ibyo mu by’ukuri Bibiliya yigisha. Urugero, Bibiliya yigisha ko “hariho Imana imwe,” ko Imana atari Ubutatu (1 Timoteyo 2:5; Yohana 14:28). Nanone igaragaza mu buryo busobanutse neza ko Imana idahanira ababi mu muriro w’iteka, ahubwo ko bazarimburwa burundu.​Zaburi 37:9; 2 Abatesalonike 1:9.

  2. Ntiturwanya Kiliziya Gatolika cyangwa idini iryo ari ryo ryose, nta nubwo tugerageza kuvugurura imyizerere yaryo. Ahubwo twe icyo dukora gusa ni ukubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, tukihatira gufasha abandi kubwemera (Matayo 24:14; 28:19, 20). Ntidushishikazwa no kuvugurura imyizerere y’andi madini, ahubwo twihatira gufasha abantu bafite imitima itaryarya kumenya ukuri ku bihereranye n’Imana n’Ijambo ryayo, ari ryo Bibiliya.​—Abakolosayi 1:9, 10; 2 Timoteyo 2:24, 25.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze