ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w98 1/4 pp. 10-14
  • Igitabo Cyagenewe Abantu Bose

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igitabo Cyagenewe Abantu Bose
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Igitabo Cyakwirakwijwe mu Rugero Rwagutse Kurusha Ibindi Byose ku Isi
  • Inyandiko Yihariye Ivugwaho ko Yarinzwe
  • Yahinduwe mu Ndimi Zivugwa n’Abantu
  • Ikwiriye Kwiringirwa
  • Bibiliya Ikomoka Koko ku Mana?
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Uko Bibiliya yarokotse
    Nimukanguke!—2007
  • Ijambo ry’Imana Rihoraho Iteka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
  • Kuki hariho Bibiliya z’amoko menshi?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2017
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
w98 1/4 pp. 10-14

Igitabo Cyagenewe Abantu Bose

“Imana [nti]robanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, iramwemera.”​—IBYAKOZWE 10:34, 35.

1. Ni gute umwarimu umwe wo muri kaminuza yashubije, igihe bamubazaga icyo atekereza ku bihereranye na Bibiliya, kandi se, ni iki yiyemeje gukora?

UMWARIMU wo muri kaminuza, yari iwe ku Cyumweru nyuma ya saa sita, atiteze gusurwa n’abantu abo ari bo bose. Ariko kandi, mu gihe umwe muri bashiki bacu b’Abakristo yamusuraga, yamuteze amatwi. Yavuze ibyerekeranye n’ibyuka bihumanya isi hamwe n’igihe cyayo kizaza—izo ngingo zikaba zarashishikaje uwo mwarimu. Icyakora, mu gihe yerekezaga kuri Bibiliya mu kiganiro, yashushe n’ushidikanya. Ku bw’ibyo, uwo mushiki wacu yamubajije icyo atekereza kuri Bibiliya.

Yashubije agira ati “ni igitabo cyiza cyanditswe n’abantu bamwe b’abahanga; ariko rero, Bibiliya ntigomba kwitabwaho cyane.”

Mushiki wacu yaramubajije ati “mbese, waba warigeze gusoma Bibiliya?”

Uwo mwarimu wo muri Kaminuza yaguye mu kantu, maze yemera ko atigeze ayisoma.

Hanyuma, uwo mushiki wacu yaramubajije ati “ni gute wagira icyo uhamya mu buryo bukomeye bene ako kageni ku bihereranye n’igitabo utigeze usoma?”

Mushiki wacu uwo, yari amubwije ukuri kudasubirwaho. Uwo mwarimu wo muri kaminuza yiyemeje gusuzuma Bibiliya, kugira ngo noneho azabone kugira icyo ayivugaho.

2, 3. Kuki Bibiliya ari igitabo kitazwi n’abantu benshi, kandi ibyo bidutera ikihe kibazo cy’ingorabahizi?

2 Uwo mwarimu si we wenyine ufite bene ibyo bitekerezo. Abantu benshi bafite ibitekerezo runaka ku bihereranye na Bibiliya, n’ubwo ubwabo baba batarigeze bayisoma na mba. Bashobora kuba batunze Bibiliya. Ndetse bashobora no kuba bemera agaciro kayo mu by’ubuvangazo cyangwa mu by’amateka. Ariko kuri benshi, ni igitabo gihora gifunze. Bamwe bajya bavuga bati ‘nta gihe ngira cyo gusoma Bibiliya.’ Abandi bakibaza bati ‘ni gute igitabo cya kera cyaba gifite icyo kireba ku mibereho yanjye?’ Iyo abantu bumva ibintu batyo, biba ikibazo cy’ingorabahizi kuri twe. Twebwe Abahamya ba Yehova, twemera tudashidikanya ko Bibiliya ‘yahumetswe n’Imana, kandi [ko] igira umumaro wo kwigisha umuntu’ (2 Timoteyo 3:16, 17). Ariko se, ni gute twakwemeza abandi bantu ko bagombye gusuzuma Bibiliya, uko ubwoko bwabo, igihugu cyabo, cyangwa umuco wabo byaba biri kose?

3 Reka dusuzume impamvu zimwe na zimwe zituma dukwiriye kwita kuri Bibiliya. Iryo suzuma rizatuma tugira ibidukwiriye bituma dushobora kungurana ibitekerezo n’abo duhura na bo mu murimo wacu, wenda tukaba twabumvisha ko bagombye gusuzuma icyo Bibiliya ivuga. Nanone kandi, iryo suzuma ryagombye gukomeza ukwizera kwacu bwite ku bihereranye n’uko Bibiliya ari icyo ivuga ko iri cyo koko—ni ukuvuga “ijambo ry’Imana.”​—Abaheburayo 4:12.

Igitabo Cyakwirakwijwe mu Rugero Rwagutse Kurusha Ibindi Byose ku Isi

4. Kuki bishobora kuvugwa ko Bibiliya ari cyo gitabo cyakwirakwijwe mu rugero runini, kurusha ibindi byose ku isi?

4 Mbere na mbere, Bibiliya ikwiriye gusuzumwa bitewe n’uko ari cyo gitabo cyakwirakwijwe kandi cyahinduwe mu zindi ndimi mu rugero rwagutse kurusha ibindi bitabo byose mu mateka yose y’abantu. Bibiliya ya mbere yacapwe hakoreshejwe inyuguti zanditswe ku tuntu batondekanyaga, kugira ngo bakore amagambo, yacapiwe mu icapiro rya Johannes Gutenberg, ubu hakaba hashize imyaka isaga 500. Kuva icyo gihe, hacapwe Bibiliya zigera kuri miriyari enye ugereranyije, zaba izuzuye cyangwa ibice byazo. Kugeza mu mwaka wa 1996, Bibiliya yose cyangwa ibice byayo, yari yaramaze guhindurwa mu ndimi hamwe n’indimi zishamikiye ku zindi zigera ku 2.167.a Ni ukuvuga ko abantu barenga 90 ku ijana, nibura bashobora kubona igice cya Bibiliya mu rurimi rwabo. Nta kindi gitabo—cyaba icya kidini cyangwa ikindi—kiyiyingayinga!

5. Kuki twagombye kwitega ko Bibiliya igera ku bantu aho bari hose ku isi?

5 Nta bwo iyo mibare ari yo yonyine igaragaza ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Icyakora, twagombye kwitega rwose ko inyandiko yahumetswe n’Imana igera ku bantu aho bari hose ku isi. N’ubundi kandi, Bibiliya ubwayo itubwira ko ‘Imana itarobanura ku butoni, ahubwo [ko] mu mahanga yose ūyubaha agakora ibyo gukiranuka, imwemera’ (Ibyakozwe 10:34, 35). Mu buryo bunyuranye n’ikindi gitabo icyo ari cyo cyose, Bibiliya yarenze imipaka y’ibihugu, kandi ihangana n’inzitizi zishingiye ku miryango no ku moko. Mu by’ukuri, Bibiliya ni igitabo cyagenewe abantu bose!

Inyandiko Yihariye Ivugwaho ko Yarinzwe

6, 7. Kuki bidatangaje ko nta nyandiko n’imwe yo mu nyandiko z’umwimerere za Bibiliya izwiho kuba ikiriho, kandi se, ibyo bibyutsa ikihe kibazo?

6 Hari indi mpamvu ituma Bibiliya ikwiriye gusuzumwa. Yahanganye n’inzitizi zaterwaga n’ibintu kamere hamwe n’abantu. Inkuru ivuga ukuntu yarinzwe n’ubwo yahuraga n’inzitizi zikomeye, mu by’ukuri, ni inkuru yihariye mu nyandiko za kera.

7 Uko bigaragara, abanditsi ba Bibiliya banditse amagambo yabo ku rufunzo (rwavaga ku kimera cyo muri Egiputa bihuje izina) hakoreshejwe wino, no ku ruhu rwatunganijwe (rwavaga ku ruhu rw’inyamaswa) (Yobu 8:11).b Ariko kandi, ibyo bikoresho byandikwagaho, byari bifite abanzi kamere. Intiti imwe yitwa Oscar Paret yagize iti “inyandiko zanditswe kuri ibyo bikoresho byombi, zononwa cyane mu rugero rumwe no gushyirwa ahantu hakonje, uruhumbu n’inyo zinyuranye. Dufatiye ku bintu tubona buri munsi, tuzi ukuntu urupapuro, ndetse n’uruhu rukomeye, byononekara mu buryo bworoshye iyo biri hanze cyangwa mu cyumba gikonje.” Bityo rero, ntibitangaje kuba ari nta n’imwe mu nyandiko z’umwimerere yaba izwi ko ikiriho; birashoboka ko haba hashize igihe kirekire zononekaye. None se, niba inyandiko z’umwimerere zarangijwe n’abanzi kamere, ni gute Bibiliya yarokotse?

8. Ni gute inyandiko za Bibiliya zarinzwe mu binyejana byinshi byahise?

8 Inyandiko z’umwimerere zikimara kwandikwa, bahise batangira gukora za kopi zandikishijwe intoki. Koko rero, kwandukura Amategeko n’ibindi bice bigize Ibyanditswe Byera, byaje kuba umwuga muri Isirayeli ya kera. Urugero, umutambyi Ezira avugwaho kuba “yari umwanditsi [“umwandukuzi,” NW ] w’umuhanga mu by’amategeko ya Mose.” (Ezira 7:6, 11; gereranya na Zaburi 45:2, umurongo wa 1 muri Biblia Yera.) Ariko kandi, kopi banditse, na zo zashoboraga kwangirika; bityo amaherezo zikaba zaragombaga gusimbuzwa izindi kopi zandikishijwe intoki. Ubwo buryo bwo kwandukura za kopi, bwarakomeje mu binyejana byinshi. Kubera ko abantu badatunganye, mbese, amakosa y’abandukuzi ntiyaba yarahinduye cyane inyandiko ya Bibiliya? Hari ibihamya bikomeye bisubiza bihakana!

9. Ni gute urugero rw’Abamasoreti rugaragaza ukuntu abandukuzi ba Bibiliya bayandukuye babyitondeye cyane kandi mu buryo buhuje n’ukuri?

9 Abo bandukuzi ntibari barabizobereyemo gusa, ahubwo banubahaga mu buryo bwimbitse amagambo bandukuraga. Ijambo ry’Igiheburayo ryahinduwemo “umwandukuzi” (NW ), ryerekeza ku gikorwa cyo kubara no gukora inyandiko. Ku bihereranye n’ukuntu abo bandukuzi bandukuraga ibintu babyitondeye kandi mu buryo nyakuri, reka dufate urugero rw’Abamasoreti, abandukuzi b’Ibyanditswe bya Giheburayo babayeho hagati y’ikinyejana cya gatandatu n’icya cumi I.C. Dukurikije uko intiti imwe mu byerekeye Bibiliya yitwa Thomas Horne ibivuga, babaraga “incuro buri nyuguti ya alefu [y’Igiheburayo] iboneka mu Byanditswe byose bya Giheburayo.” Tekereza icyo ibyo bishatse kuvuga! Kugira ngo abo bandukuzi babyitangiye birinde kuba bavanamo n’akanyuguti na kamwe, ntibabaraga amagambo bandukuraga gusa, ahubwo banabaraga n’inyuguti. Dukurikije imibare yakozwe n’intiti imwe mu byerekeye Bibiliya, ngo babaze inyuguti imwe imwe, maze babona inyuguti zigera ku 815.140 mu Byanditswe bya Giheburayo! Iyo mihati ikomeye, yemeza ko icyo gikorwa cyakozwe mu buryo nyakuri mu rugero ruhanitse.

10. Ni ibihe bihamya bikomeye bigaragaza ko inyandiko y’Igiheburayo n’iy’Ikigiriki ubuhinduzi bwo muri iki gihe bushingiyeho, igaragaza amagambo y’abanditsi banditse inyandiko y’umwimerere mu buryo buhuje n’ukuri?

10 Mu by’ukuri, hari ibihamya bikomeye bigaragaza ko inyandiko ya Giheburayo n’iya Kigiriki ubuhinduzi bwo muri iki gihe bushingiyeho, zigaragaza amagambo y’abanditsi b’inyandiko y’umwimerere mu budahemuka butangaje. Ibyo bihamya bigizwe na za kopi zandikishijwe intoki zibarirwa mu bihumbi z’inyandiko za Bibiliya​—ni ukuvuga kopi z’Ibyanditswe bya Giheburayo byuzuye cyangwa ibice byabyo, zigera ku 6.000 ugereranyije, n’izigera hafi ku 5.000 z’Ibyanditswe bya Gikristo mu Kigiriki​—zarokotse zigeza muri iki gihe. Isuzuma ryitondewe ryagereranyaga inyandiko nyinshi ziriho zandikishijwe intoki, ryatumye intiti mu byerekeye inyandiko ya Bibiliya zishobora kuvumbura amakosa y’abandukuzi maze zigaragaza icyo inyandiko y’umwimerere yavugaga. Bityo rero, intiti mu byerekeye Bibiliya yitwa William H. Green, yashoboraga kugira icyo ivuga ku bihereranye n’umwandiko wo mu Byanditswe bya Giheburayo, igira iti “umuntu ashobora kuvuga nta cyo yishisha ko nta kindi gitabo na kimwe cya kera cyahawe abantu cyavuze ibintu mu buryo buhuje n’ukuri bene ako kageni.” Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo na byo bishobora kugirirwa icyizere nk’icyo.

11. Turebye ibivugwa muri 1 Petero 1:24, 25, kuki Bibiliya yarokotse kugeza muri iki gihe?

11 Mbega ukuntu Bibiliya iba yarazimangatanye burundu mu buryo bworoshye, iyo hataza kubaho za kopi zandikishijwe intoki zasimbuye inyandiko z’umwimerere, n’ubutumwa buzikubiyemo bw’igiciro cyinshi! Hari impamvu imwe rukumbi yatumye irokoka​—iyo ikaba ari iy’uko Yehova ari we Murinzi akaba n’Umutabazi w’Ijambo rye. Nk’uko Bibiliya ubwayo ibivuga muri 1 Petero 1:24, 25, “abafite imibiri bose bahwanye n’ibyatsi; ubwiza bwabo bwose bumeze nk’uburabyo bw’ibyatsi. Ibyatsi biruma, uburabyo bwabyo bugahunguka: ariko ijambo ry’Uwiteka ryo rihoraho iteka.”

Yahinduwe mu Ndimi Zivugwa n’Abantu

12. Uretse ibinyejana Bibiliya yamaze yandukurwa, ni iyihe nzitizi yindi yahanganye na yo?

12 Kugira ngo Bibiliya irokoke n’ubwo yagiye yandukurwa n’intoki mu binyejana byinshi, byari ikibazo cy’ingorabahizi mu buryo buhagije; nyamara kandi, Bibiliya yahanganye n’indi nzitizi—ni ukuvuga kuyihindura mu ndimi zihuje n’igihe abantu bagezemo. Bibiliya igomba kuvuga mu ndimi z’abantu, kugira ngo ibone uko ibwira imitima yabo. Ariko kandi, guhindura Bibiliya—ifite ibice bisaga 1.100 n’imirongo igera ku 31.000—si umurimo woroshye. Nyamara kandi, mu binyejana byinshi, abahinduzi babyitangiye, bishimiye guca agahigo ku bihereranye n’icyo kibazo, rimwe na rimwe bahanganye n’inzitizi zasaga n’aho zitaneshwa!

13, 14. (a) Ni ikihe kibazo cy’ingorabahizi umuhinduzi wa Bibiliya witwaga Robert Moffat yahuye na cyo muri Afurika, mu ntangiriro z’ikinyejana cya 19? (b) Ni gute abantu bavuga ururimi rw’Igitswana babyakiriye, igihe Ivanjiri ya Luka yabonekaga mu rurimi rwabo?

13 Reka dufate urugero ku birebana n’ukuntu Bibiliya yaje guhindurwa mu ndimi zo muri Afurika. Mu mwaka wa 1800, muri Afurika hose, indimi zandikwaga zageraga hafi kuri cumi n’ebyiri gusa. Izindi ndimi zivugwa zibarirwa mu magana, ntizari zifite uburyo zandikwamo. Icyo ni cyo kibazo cy’ingorabahizi umuhinduzi wa Bibiliya witwa Robert Moffat yahanganye na cyo. Mu mwaka wa 1821, Moffat wari ugeze mu kigero cy’imyaka 25, yatangije misiyoni mu bantu bo mu majyepfo y’Afurika bavuga ururimi rw’Igitswana. Kugira ngo ashobore kwiga ururimi rw’abo bantu rutandikwaga, yifatanyije na bo. Moffat yakomeje guhatana, atifashishije agatabo kagenewe gufasha abatangizi cyangwa inkoranyamagambo, maze amaherezo aza kumenya neza urwo rurimi, hanyuma ahimba uburyo bwo kurwandika, kandi yigisha Abatswana bamwe na bamwe gusoma uwo mwandiko. Mu mwaka wa 1829 ni bwo yarangije guhindura Ivanjiri ya Luka, amaze imyaka umunani akorera mu Batswana. Nyuma y’aho, yaje kuvuga ati “hari abantu namenye baje baturutse mu birometero amagana, bazanywe no gushaka za kopi z’Ivanjiri ya Mutagatifu Luka . . . Nababonye bakira ibice by’Ivanjiri ya Mutagatifu Luka, babitaho amarira, babyishyira mu gituza, kandi basuka amarira yo gushimira, kugeza aho mbwiriye abatari bake muri bo nti ‘muri butume ibitabo byanyu byangizwa n’amarira.’ ” Nanone kandi, Moffat yavuze ibihereranye n’umugabo umwe w’Umunyafurika wari ubonye abantu benshi basoma Ivanjiri ya Luka, maze ababaza icyo bari bafite icyo ari cyo. Baramushubije bati “ni ijambo ry’Imana.” Uwo mugabo yarababajije ati “mbese, riravuga?” Baramubwira bati “yee, ribwira umutima.”

14 Abahinduzi babyitangiye nka Moffat, bahaye Abanyafurika benshi uburyo bwa mbere bwo gushyikirana bakoresheje inyandiko. Ariko kandi, abahinduzi bahaye Abanyafurika impano y’igiciro ndetse cyinshi kurushaho—ni ukuvuga Bibiliya yanditswe mu rurimi rwabo bwite. Byongeye kandi, Moffat yinjije izina ry’Imana mu rurimi rw’Igitswana, kandi akoresha iryo zina mu buhinduzi bwe bwose.c Ni yo mpamvu Abatswana bise Bibiliya ko ari “umunwa wa Yehova.”​—Zaburi 83:18, NW.

15. Kuki Bibiliya ari nzima cyane muri iki gihe?

15 Abandi bahinduzi bo mu bice binyuranye by’isi, na bo bahanganye n’inzitizi nk’izo. Bamwe ndetse bahaze amagara yabo kugira ngo bahindure Bibiliya. Bitekerezeho nawe: iyo Bibiliya iza kuguma mu Giheburayo no mu Kigiriki cya kera gusa, iba “yarapfuye” kera, kubera ko izo ndimi zageze aho zikibagirana hafi burundu mu bantu, kandi zikaba zitarigeze zimenyekana mu bice byinshi by’isi. Ariko kandi, Bibiliya ni nzima cyane bitewe n’uko, mu buryo bunyuranye n’ikindi gitabo icyo ari cyo cyose, ishobora “kuvugana” n’abantu bo ku isi hose mu rurimi rwabo. Ingaruka z’ibyo ni uko ubutumwa bwayo buhora ‘bukorera mu bayizera’ (1 Abatesalonike 2:13). La Bible de Jérusalem ihindura ayo magambo igira iti “iracyafite imbaraga [zikorera] muri mwe abayizera.”

Ikwiriye Kwiringirwa

16, 17. (a) Kugira ngo Bibiliya ibe iyo kwiringirwa, hagomba kubaho ikihe gihamya kigaragara? (b) Tanga urugero rumwe rugaragaza ukuntu Mose, umwanditsi wa Bibiliya, yavugishije ukuri.

16 Hari abashobora kwibaza bati ‘ariko se, Bibiliya ishobora kwiringirwa koko? Mbese, yerekeza ku bantu babayeho koko, ku hantu habayeho rwose, no ku bintu byabayeho mu by’ukuri?’ Kugira ngo tuyiringire, hagombye kubaho ibihamya bigaragaza ko yanditswe n’abanditsi bitonderaga ibyo barimo bandika, b’inyangamugayo. Ibyo bitwerekeza ku yindi mpamvu yatuma dusuzuma Bibiliya: hari ibihamya bikomeye bigaragaza ko ari nyakuri kandi ko ari iyo kwiringirwa.

17 Abanditsi b’inyangamugayo ntibakwandika ibintu byiza byagezweho gusa, ahubwo bakwandika n’amakosa; ntibakwandika aho imbaraga zagiye zigaragazwa gusa, ahubwo bakwandika n’aho intege nke zagiye zigaragazwa. Abanditsi ba Bibiliya bagaragaje bene uko kuri gususurutsa. Urugero, tekereza ukuntu Mose yavuze ibintu mu buryo bweruye. Bimwe mu bintu yavugishije ukuri, ni uko we ubwe atari intyoza mu kuvuga, ibyo bikaba, nk’uko yabibonaga, byaratumaga aba umuntu udakwiriye kuba umuyobozi w’Abisirayeli (Kuva 4:10); ikosa rikomeye yakoze ryatumye atinjira mu Gihugu cy’Isezerano (Kubara 20:9-12; 27:12-14); ibyo kuyobwa k’umuvandimwe we Aroni, wifatanyije n’Abisirayeli b’ibyigomeke mu gukora igishushanyo cy’inyana ya zahabu (Kuva 32:1-6); ukwigomeka kwa mushiki we Miriyamu n’igihano yahawe cyamucishaga bugufi (Kubara 12:1-3, 10); ukuntu abana ba mukuru we, ari bo Nadabu na Abihu basuzuguje ibintu byera (Abalewi 10:1, 2); n’iby’uko incuro nyinshi ubwoko bw’Imana bwite bwivovotaga kandi bukitotomba (Kuva 14:11, 12; Kubara 14:1-10). Mbese, uko kuvugisha ukuri, kuvuga ibintu mu buryo bweruye, ntibyerekana ko abo bantu bari bashishikajwe no kugaragaza ukuri nta buryarya? Kuba abanditsi ba Bibiliya bari biteguye kwandika ibintu bidashimishije byabaye ku bantu babo bakundaga, ubwoko bwabo, ndetse no kuri bo ubwabo, mbese, iyo si impamvu igaragara yatuma twiringira inyandiko zabo?

18. Ni ibihe bihamya bigaragaza ko inyandiko z’abanditsi ba Bibiliya ari izo kwiringirwa?

18 Nanone kandi, uguhuza kw’abanditsi ba Bibiliya, na ko guhamya ko inyandiko zabo zikwiriye kwiringirwa. Mu by’ukuri, biratangaje kubona abantu 40 banditse mu gihe cy’imyaka igera hafi ku 1.600, bahuza, ndetse no mu tuntu duto duto. Ariko kandi, uko guhuza ntikwabaga kwagambiriwe mu buryo bwitondewe, ku buryo kwabyutsa urwikwekwe rw’uko haba harabayeho gufatanya mu ibanga. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, nta ntego igaragara yari iriho yo guhuza mu tuntu duto duto dutandukanye; birumvikana ko akenshi uko guhuza kwabaga ari ibintu bipfuye kwikora.

19. Ni gute inkuru zo mu Ivanjiri zivuga iby’ifatwa rya Yesu zigaragaza ko zihuza mu buryo butari bugambiriwe?

19 Urugero, turebe ibintu byabayeho mu ijoro Yesu yafatwagamo. Abanditsi b’Ivanjiri bose uko ari bane, banditse ko umwe mu bigishwa yafashe inkota akayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru, maze akamuca ugutwi. Ariko kandi, Luka wenyine ni we utubwira ko Yesu ‘yamukoze ku gutwi, akagukiza’ (Luka 22:51). Ariko se, ibyo si byo twagombye kwitega ku mwanditsi wari uzwiho ko ari “umuvūzi ukundwa” (Abakolosayi 4:14)? Inkuru ya Yohana itubwira ko Petero ari we wabanguye inkota, mu bigishwa bari aho bose—uko kukaba ari ukuri kudatangaje, urebye imyifatire ya Petero yo kwihutira gukora ibintu hamwe n’amashagaga ye. (Yohana 18:10; gereranya na Matayo 16:22, 23 na Yohana 21:7, 8.) Yohana avuga ibindi bintu birambuye bisa n’aho bitari ngombwa: “uwo mugaragu yitwaga Maluko.” Kuki Yohana wenyine ari we wavuze izina ry’uwo muntu? Ibisobanuro bituruka ku kuri koroheje kwavuzwe bihitira gusa, mu nkuru ya Yohana—bivuga ko Yohana “yari azwi n’umutambyi mukuru.” Yari azwi nanone n’umuryango w’umutambyi mukuru; abagaragu bari bamuzi, na we akaba yari abazi (Yohana 18:10, 15, 16).d Ni ibisanzwe rero ko Yohana yavuga izina ry’uwo muntu wari wakomerekejwe, mu gihe abandi banditsi b’Ivanjiri bo batarivuze, uko bigaragara, bakaba batari baziranye n’uwo muntu. Uguhuza kw’ibyo bintu byose byavuzwe mu buryo burambuye kurashimishije, n’ubwo bigaragara ko kutari kugambiriwe. Hari izindi ngero nyinshi nk’izo ziboneka hose muri Bibiliya.

20. Ni iki abantu b’imitima itaryarya bakeneye kumenya ku bihereranye na Bibiliya?

20 None se ubwo, dushobora kwiringira Bibiliya? Yego rwose! Ukuri kw’abanditsi ba Bibiliya hamwe no guhuza kwayo, bituma ukuri kwayo kudashidikanywaho. Abantu b’imitima itaryarya, bakeneye kumenya ko bashobora kwiringira Bibiliya, kuko ari Ijambo ryahumetswe na “Yehova Imana y’ukuri” (Zaburi 31:5, NW ). Hari izindi mpamvu z’inyongera zituma Bibiliya iba igitabo cyagenewe abantu bose, nk’uko igice gikurikira kizabivuga.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Iyo mibare ishingiye ku yatanzwe n’Imiryango ya Bibiliya Yisunganye.

b Igihe Pawulo yafungirwaga i Roma ku ncuro ya kabiri, yasabye Timoteyo ko yamuzanira “ibitabo; ariko cyane cyane . . . iby’impu” (2 Timoteyo 4:13). Birashoboka ko Pawulo yari arimo asaba ko bamuzanira ibice by’Ibyanditswe bya Giheburayo, kugira ngo azajye abyiga ari muri gereza. Interuro ngo “cyane cyane . . . iby’impu,” ishobora kugaragaza ko hari hakubiyemo imizingo yanditswe ku mfunzo hamwe n’iyindi yanditswe ku mpu.

c Mu mwaka wa 1838, ni bwo Moffat yarangije guhindura Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo. Yarangije guhindura Ibyanditswe bya Giheburayo mu mwaka wa 1857, abifashijwemo na mugenzi we bari bafatanyije.

d Kuba Yohana yari azwi cyane n’umutambyi mukuru hamwe n’umuryango we, byaje kongera kugaragazwa nyuma y’aho muri iyo nkuru. Igihe undi wo mu bagaragu b’umutambyi mukuru yaregaga Petero ko ari umwe mu bigishwa ba Yesu, Yohana asobanura ko uwo mugaragu yari “mwene wabo w’uwo Petero yaciye ugutwi.”​—Yohana 18:26.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Kuki twagombye kwitega ko Bibiliya yaba ari cyo gitabo cyageze ku bantu benshi kurusha ibindi byose ku isi?

◻ Ni ikihe gihamya kigaragaza ko Bibiliya yarinzwe mu buryo nyakuri?

◻ Ni izihe nzitizi abahinduye Bibiliya bahuye na zo?

◻ Ni ibihe bihamya bigaragaza ko inyandiko za Bibiliya ari izo kwiringirwa?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze