ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w08 1/9 p. 18
  • “Imana nyir’ihumure ryose”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Imana nyir’ihumure ryose”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ibisa na byo
  • Gutangiza ibiganiro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Imana iduhumuriza ite?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
  • Jya ‘uhoza abarira bose’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Humuriza abafite agahinda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
w08 1/9 p. 18

Egera Imana

“Imana nyir’ihumure ryose”

2 Abakorinto 1:3, 4

MU BUZIMA habamo ibintu byinshi, urugero nk’imibabaro, gutenguhwa n’ubwigunge. Ibyo byose bishobora gutuma umuntu agira agahinda ndetse akiheba. Mu bihe nk’ibyo ushobora kwibaza uti “ariko se ni he nakura ubufasha?” Amagambo y’intumwa Pawulo aboneka mu 2 Abakorinto 1:3, 4 agaragaza ko isoko idakama y’ihumure ari Yehova Imana.

Ku murongo wa 3, Imana yitwa “Data w’imbabazi nyinshi.” Ibyo bisobanura iki? Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “imbabazi nyinshi” ririmo igitekerezo cyo kugirira impuhwe abababara.a Hari igitabo gisobanura Bibiliya kivuga ko iryo jambo rishobora guhindurwa ngo “kugira impuhwe” cyangwa “kwita cyane ku muntu.” “Imbabazi nyinshi” z’Imana zituma igira icyo ikora. Ese kumenya uwo muco uranga kamere y’Imana ntibituma twumva dushaka kuyegera?

Nanone kandi, Pawulo yavuze ko Yehova ari “Imana nyir’ihumure ryose.” Aha Pawulo yakoresheje ijambo rivugwaho kuba rikubiyemo “igitekerezo cyo guhumuriza umuntu uri mu ngorane cyangwa ufite agahinda, hamwe n’icyo kugira icyo ukora kugira ngo umufashe cyangwa umutere inkunga.” Hari igitabo cyagize kiti “tuba duhumurije umuntu iyo tumuteye inkunga yo kwihanganira umubabaro we.”—The Interpreter’s Bible.

Ushobora kubaza uti “ni gute Imana iduhumuriza kandi ikadufasha kwihanganira imibabaro yacu?” Ahanini ikoresha Ijambo ryayo Bibiliya hamwe n’impano y’isengesho yaduhaye. Pawulo avuga ko Imana yaduhaye Ijambo ryayo ibigiranye urukundo kugira ngo ‘binyuze ku ihumure rituruka mu Byanditswe, tugire ibyiringiro.’ Byongeye kandi, amasengesho atuvuye ku mutima ashobora gutuma tugira “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.”—Abaroma 15:4; Abafilipi 4:7.

Yehova ahumuriza ubwoko bwe mu rugero rungana iki? Pawulo yavuze ko Imana “iduhumuriza mu makuba yacu yose” (2 Abakorinto 1:4). Nubwo twahura n’imihangayiko, tukagira intimba cyangwa imibabaro, Imana ishobora kudutera inkunga ikenewe kandi ikaduha imbaraga kugira ngo dushobore kwihangana. Ese ibyo ntibitanga icyizere?

Ihumure ritangwa n’Imana ntirigarukira ku muntu urihabwa gusa. Pawulo akomeza avuga ko Imana iduhumuriza kugira ngo “dushobore guhumuriza abari mu makuba y’uburyo bwose, binyuze ku ihumure Imana iduhumurisha natwe.” Iyo tumaze guhumurizwa mu makuba yacu, bidufasha kwishyira mu mwanya w’abandi kandi bigatuma dufasha abafite ibyo bakeneye.

Kuba Yehova ari “Imana nyir’ihumure ryose” ntibivuga ko byanze bikunze adukuriraho ibibazo cyangwa imibabaro. Icyakora, dushobora kwiringira ko iyo tumushakiyeho ihumure, aduha imbaraga zo guhangana n’imibabaro cyangwa ingorane izo ari zo zose duhura na zo mu buzima kandi tukabinesha. Birumvikana rwose ko dukwiriye gusenga iyo Mana y’impuhwe n’imbabazi kandi tukayisingiza.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Imana yitwa “Data w’imbabazi nyinshi” cyangwa isoko y’imbabazi nyinshi kubera ko ariwe impuhwe zikomokaho kandi zikaba ziri mu bigize kamere ye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze