“Tuzatandukanywa n’urupfu”
ABAGABO n’abagore benshi basubiramo ayo magambo ku munsi w’ubukwe bwabo bishimye, ariko birashoboka ko baba badatekereza ko ibyo bavuga bishobora kuzababaho. Nyamara, izabukuru, uburwayi cyangwa impanuka ni bimwe mu bintu bishobora gutwara umuntu uwo bashakanye, maze bigatuma asigarana irungu n’agahinda kenshi.—Umubwiriza 9:11; Abaroma 5:12.
Ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’abagore bafite imyaka 65 cyangwa irenga ari abapfakazi. Nanone kandi, kubera ko umubare w’abagore b’abapfakazi uruta uw’abagabo b’abapfakazi incuro eshatu, bituma abantu batekerereza ko agahinda umuntu aterwa no gupfusha uwo bashakanye kagera ku bagore gusa. Icyakora ibyo ntibishatse kuvuga ko abagabo na bo batababara. Uko biri kose, abantu babarirwa muri za miriyoni bafite agahinda kenshi baterwa no gupfusha abo bashakanye. Ese waba uri umwe muri bo?
Wakora iki, niba uri muri iyo mimerere? Ese Bibiliya ishobora kugufasha guhangana n’ako gahinda? Ni gute bamwe mu bapfakazi bahanganye n’icyo kibazo? Nubwo nta buryo bwihariye buri muntu wapfushije yakoresha, hari amahame n’inama bishobora kugufasha.
Uko wakwakira ibyakubayeho kandi ukabyihanganira
Nubwo hari bamwe bashobora gutekereza ko kurira ari ubugwari cyangwa ari bibi, umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire y’abantu witwa Dr. Joyce Brothers, na we w’umupfakazi, yagaragaje ko kurira ari cyo kintu cya mbere gifasha umuntu ufite agahinda. Mu by’ukuri, ni ibisanzwe ko umuntu arira iyo afite agahinda, kandi bishobora kumufasha kugabanya akababaro. Ubwo rero kurira ntibikagutere ipfunwe. Urugero rwiza rubigaragaza turusanga muri Bibiliya. Aburahamu yari umugabo ufite ukwizera gukomeye, kandi yari incuti y’Imana. Nyamara igihe umugore we Sara yakundaga cyane yapfaga, ‘yaramuborogeye aramuririra.’—Itangiriro 23:2.
Nubwo ari ibisanzwe ko rimwe na rimwe wumva ushaka kuba uri wenyine, ntukigunge. Mu Migani 18:1, haduha umuburo ugira uti “uwitandukanya n’abandi aba ashaka ibyo ararikiye.” Aho kwigunga, jya ushaka incuti n’abavandimwe bakumva kugira ngo bagutere inkunga. Dufite itorero rya gikristo ushobora gusangamo abagabo bakuze mu buryo bw’umwuka bashobora kugutera inkunga, kandi bakaguha inama ukeneye.—Yesaya 32:1, 2.
Hari bamwe biboneye ko gusubiza abantu babandikiye amabaruwa n’ababohereje amakarita yo kubahumuriza, byagiye bibafasha. Ushobora gukoresha ubwo buryo kugira ngo wandike ibintu byiza wibuka ku wo mwashakanye n’ibihe byiza mwamaranye. Nanone gukora alubumu y’amafoto irimo n’amabaruwa, na byo bishobora kugufasha.
Ni ibisanzwe ko iyo umuntu apfushije uwo yakundaga yumva ataye umutwe kandi agahuzagurika, ariko nukomeza gukora imirimo wakoraga kandi ugakurikiza gahunda yawe ya buri munsi, bizagufasha. Urugero, niba ufite isaha yo kuryama, kubyuka, kurya no gukora indi mirimo, ujye ugerageza gukomeza kuyubahiriza. Ujye uteganya ibyo uzakora mu mpera z’ibyumweru no mu minsi yihariye, urugero nko ku munsi mwakoreyeho ubukwe, kuko icyo gihe ari bwo uba ushobora kugira agahinda kenshi. Ni iby’ingenzi cyane ko ukomeza gukora ibikorwa bya gikristo wari usanzwe ukora.—1 Abakorinto 15:58.
Biroroshye cyane ko umuntu ufite agahinda kenshi afata imyanzuro idakwiriye. Birashoboka ko abantu bafite intego mbi, bagerageza kuririra ku mimerere urimo. Ku bw’ibyo, ujye wirinda gufata imyanzuro uhubutse, urugero nko kugurisha inzu, kujya mu mishinga ikomeye y’ubucuruzi, kwimuka cyangwa kongera gushaka. Hari umugani urimo ubwenge ugira uti “ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire, ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa” (Imigani 21:5). Ku bw’ibyo wagombye kuba uretse gufata imyanzuro nk’iyo ikomeye mu buzima, kugeza ubwo uzaba umaze gutuza.
Kugena icyo uzakoresha ibintu uwo mwashakanye yasize bishobora kugorana, cyane cyane niba mwari mumaranye imyaka myinshi, ariko nta kundi wabigenza. Iyo ukomeje gutinda kubikora, bishobora gutuma umara igihe kirekire ubabaye kandi atari ngombwa (Zaburi 6:7). Hari bamwe bahitamo kubikora bonyine, ariko hari n’abandi babonye ko ibyiza ari ugushaka umuntu w’incuti yabo bagafatanya gukora uwo murimo. Kubera ko ako kazi gatuma bibuka imico y’uwo bashakanye n’ibikorwa bye, bumva baruhutse iyo bari kumwe n’undi muntu babiganiraho. Nanone bishobora kuba ngombwa ko witabaza incuti cyangwa mwene wanyu, kugira ngo bagufashe gushaka ibyangombwa bimwe na bimwe, urugero nk’icyemezo cy’uko umuntu yapfuye, kubimenyesha inzego za leta zibishinzwe, amabanki, guhindura ibintu byari bimwanditseho, gushaka ibyangombwa bimuha uburenganzira bwo guhabwa impozamarira, no kwishyura amafaranga yivurijeho.
Ujye wibuka ko tuba mu isi yataye umuco. Kubera ko ubu uri wenyine, gukomeza kwirinda ubwiyandarike ntibiba byoroshye. Ubu amagambo intumwa Pawulo yavuze ashobora kugufasha kuruta ikindi gihe cyose. Ayo magambo agira ati ‘buri wese muri mwe amenye gutegeka umubiri we, afite ukwera n’icyubahiro, adatwarwa n’irari ry’ibitsina nk’iryo abanyamahanga batazi Imana bagira’ (1 Abatesalonike 4:4, 5). Ubwo rero, byaba byiza wirinze za filimi, ibitabo ndetse n’umuzika bivuga iby’urukundo cyangwa birimo ubwiyandarike.
Ikiruta byose, ujye wibuka ko kugira ngo ushire agahinda bitwara igihe kirekire. Hari raporo yasohotse mu kinyamakuru (USA Today), yavuze ko ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’i Michigan, bwagaragaje ko bisaba nibura umwaka umwe n’igice kugira ngo umupfakazi ashire agahinda kandi atangire kwisuganya. Ujye usenga Imana uyisaba kwihangana, uwo akaba ari umwe mu mico igize imbuto z’umwuka (Abagalatiya 5:22, 23). Nubwo ubu ushobora kumva bidashoboka, uko igihe kizagenda gishira uzagenda umererwa neza.
Uko bamwe babigenje
Igihe uwitwa Anna yapfushaga umugabo we bari bamaranye imyaka 40 kandi babanye neza, kubyihanganira byaramugoye cyane. Yaravuze ati “napfushije mama mfite imyaka 13, hanyuma mfusha data na basaza banjye babiri ndetse na murumuna wanjye. Ariko mvugishije ukuri, muri abo bose nta wambabaje nk’umugabo wanjye. Numvise ari nk’aho ncitsemo kabiri, kandi ntashoboye kubyihanganira.” Ni iki cyamufashije kwihanganira ako gahinda? Yaravuze ati “nakoze igitabo kinini cyane kirimo ubutumwa bwo kuri interineti n’amakarita abantu banditse bagaragaza imico myiza ya Darryl. Buri butumwa burimo ikintu cyihariye cyamurangaga. Nzi neza ko Yehova na we amwibuka, kandi ko azamuzura mu bapfuye.”
Esther ufite imyaka mirongo inani n’umunani yavuze icyamufashije agira ati “nyuma y’imyaka 46 twari tumaranye, ikintu cyangoye kurusha ibindi ni irungu. Ariko guhugira mu bintu by’umwuka byaramfashije cyane. Sinigeze ndeka kujya mu materaniro ya gikristo, kugeza ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya, cyangwa ngo ndeke kuyisoma. Nanone kutigunga byaramfashije. Ngirana ubucuti n’abantu bantega amatwi. Nubwo atari ko buri gihe baba bafite amagambo yo kuntera inkunga, ariko kuba byonyine bemera gufata igihe cyabo bakantega amatwi, biranshimisha cyane.”
Robert wapfushije umugore bari bamaranye imyaka 48 yishwe na kanseri, yaravuze ati “ntibyanyoroheye kwihanganira urupfu rw’umuntu twiganiriraga, tugafatira imyanzuro hamwe, tugatemberana, tukajyana mu biruhuko kandi buri munsi tukabwirana ibyatubayeho. Ntibyanyoroheye na mba, ariko niyemeje kudacika intege ahubwo nkagerageza kumenyera ubwo buzima. Gukomeza guhugira mu bintu bitandukanye byaramfashije cyane. Nanone isengesho ryambereye isoko y’ihumure.”
Uko wagira ubuzima bufite intego nubwo uri umupfakazi
Nubwo gupfusha uwo mwashakanye ari byo bintu bishobora kubabaza umuntu mu buzima, si ho ubuzima buba burangiriye. Niwibanda ku bintu byiza ubu noneho ushobora gukora, uzibonera ko ubu ari bwo buryo ubonye bwo gukora ibintu ubundi utaboneraga umwanya, urugero nko kwirangaza no gutembera. Gukora ibyo bintu bizagufasha kuziba icyuho watewe no gupfusha uwo mwashakanye. Hari bamwe bashobora guhita babona umwanya wo kumara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Ibyo bituma bagira ibyishimo kandi bakanyurwa, bitewe n’uko bafasha abandi. Yesu yagaragaje ko ibyo ari ukuri, agira ati “gutanga bihesha ibyishimo byinshi kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.
Ntuzigere wumva ko utazongera kwishima. Jya wizera udashidikanya ko Yehova azakwitaho numusaba ubufasha. Dawidi umwanditsi wa Zaburi yaravuze ati ‘[Yehova] aramira umupfakazi’ (Zaburi 146:9). Kumenya ko Bibiliya igaragaza ko Yehova ari “Data w’imbabazi nyinshi, akaba n’Imana nyir’ihumure ryose” kandi ko ‘azapfumbatura igipfunsi cye, agahaza kwifuza kw’ibibaho byose,’ biraduhumuriza cyane (2 Abakorinto 1:3; Zaburi 145:16). Koko rero, Yehova afite ubushobozi n’ubushake bwo gufasha abantu bose bamutakira, kandi yiteguye kubikora. Turakwifuriza kumera nk’Abisirayeli ba kera baririmbye bagira bati “nduburira amaso yanjye ku misozi, gutabarwa kwanjye kuzava he? Gutabarwa kwanjye kuva ku Uwiteka, waremye ijuru n’isi.”—Zaburi 121:1, 2.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 19]
Abantu babarirwa muri za miriyoni bafite agahinda n’irungu batewe no gupfusha abo bashakanye. Ese nawe uri umwe muri bo?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 21]
Twavuga iki ku birebana no kongera gushaka?
Bibiliya igaragaza ko urupfu ari rwo rushobora gutandukanya abashakanye, bityo usigaye akaba ashobora kongera gushaka (1 Abakorinto 7:39). Nubwo bimeze bityo ariko, uwo ni umwanzuro ureba umuntu ku giti cye. Icyakora, mu gihe ababyeyi bahisemo kubigenza batyo, ni iby’ingenzi ko babimenyesha abana babo kugira ngo babashyigikire niba bishoboka (Abafilipi 2:4). Urugero, Andrés yabanje kwanga ko se yongera gushaka. Yakundaga nyina cyane, ku buryo yumvaga ko nta muntu ushobora kumusimbura. Yaravuze ati “icyakora, sinatinze kubona ko data yari yafashe umwanzuro mwiza. Gushaka byatumye data yongera kugira akanyamuneza. Byatumye yongera gukora ibintu yari amaze igihe yararetse, urugero nko gutembera. Nanone kandi, nshimira muka data, kuko amwitaho mu buryo bw’umubiri no mu byiyumvo.”
[Amafoto yo ku ipaji ya 20 n’iya 21]
Iyo umuntu asenze asaba Imana imbaraga zo kwihangana, kandi agahugira mu turimo dutandukanye biramufasha