Urubuga rw’abakiri bato
Isomo tuvana ku mbabazi z’Imana
YONA—IGICE CYA 2
Amabwiriza: Kora uyu mwitozo uri ahantu hatuje. Mu gihe uri bube usoma imirongo y’Ibyanditswe, use n’uwigira umwe mu bantu bavugwa muri iyo nkuru. Noneho sa n’ureba ibirimo biba. Umva amajwi kandi utekereze ku byiyumvo by’abantu b’ingenzi bavugwamo.
1 SESENGURA UKO IBINTU BIRIMO BIGENDA.—SOMA MURI YONA 3:1–4:11.
Ese utekereza ko Yona yumvaga ameze ate, igihe yinjiraga mu mugi wa Nineve?
․․․․․
Ese wumva Yona yaravugaga ate, igihe yatangazaga iby’urubanza rwa Yehova?
․․․․․
Utekereza ko Yona yari ameze ate, igihe yari yicaye hanze y’umugi? (Soma muri Yona 4:5-8.)
․․․․․
2 KORA UBUSHAKASHATSI.
Kuki Yona ashobora kuba yarashakaga ko Yehova arimbura Nineve, nk’uko yari yarabihanuye?
․․․․․
Wifashishije ibitabo cyangwa ibindi bikoresho ushobora kubona, shaka (1) uko uruyuzi rwasaga, kandi umenye n’uko rwari ruteye, (2) n’akamaro ko kuba umwami w’i Nineve yarambaye ibigunira, kandi akicara mu ivu.
․․․․․
Nubwo Yona yari yabanje kwanga kujya guhanurira i Nineve, kuki twavuga ko yari umuhanuzi wizerwa kandi w’intwari (Matayo 21:28-31)?
․․․․․
3 UMWITOZO. ANDIKA ICYO WIZE KU BIHERERANYE . . .
N’ubushobozi abantu bafite bwo guhinduka bakareka ibikorwa bibi.
․․․․․
N’imbabazi za Yehova.
․․․․․
N’impamvu tugomba kugira imbabazi.
․․․․․
3 NI IKI CYAGUSHISHIKAJE KURUSHA IBINDI MURI IYI NKURU, KANDI KUKI?
․․․․․
Niba wifuza gukora ubundi bushakashatsi, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Mata 2009, ku ipaji ya 14 kugeza ku ya 18.
SOMA IZINDI MFASHANYIGISHO ZA BIBILIYA KU MURONGO WACU WA INTERINETI www.watchtower.org