Ibibazo by’abasomyi . . .
Ese birakwiriye ko ababyeyi basobanurira abana babo ibirebana n’ibitsina?
▪ Hari ababyeyi benshi bakora ibishoboka byose ngo barinde abana babo kwandura indwara zanduza. Ababyeyi bakwiriye no kubigenza batyo kugira ngo barinde abana babo imyifatire mibi yo guta umuco. Uburyo bumwe babikoramo, ni ukubigisha mu buryo bukwiriye ibirebana n’ibitsina (Imigani 5:3-23). Birakwiriye ko ababyeyi batanga izo nyigisho kubera ko abana badasiba kubona amashusho agaragaza iby’ibitsina kuri televiziyo no kuri interineti, mu bitabo no mu biganiro by’urwenya.
Umwarimu wigisha iby’uburezi, Diane Levin, yaravuze ati “aho ikibazo kiri, si uko abana bacu biga ibyerekeye ibitsina. Ahubwo, ikibazo ni ibyo biga, imyaka babyigiraho n’ababibigisha. Ibitekerezo bihuriweho n’abantu benshi hamwe n’amatangazo yo kwamamaza, bituma mu bwenge bw’abana hasigaramo ibintu bibi bishobora kubangiza, bivuga ibirebana n’ibitsina.”
Ababyeyi bagomba kurinda abana babo imitekerereze yo guta umuco igenda imunga abantu muri rusange (Imigani 5:1; Abefeso 6:4). Abana bagomba kumenya uko imibiri yabo iteye, uko bakwita ku mubiri wabo n’uko bakwirinda abantu bashaka kubangiza. Mbere y’uko umukobwa aba umwangavu, ni ukuvuga igihe atangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko imyanya ndangagitsina ye irimo ikura, aba agomba kuba azi ihinduka rizaba ku mubiri we, asobanukiwe impamvu azajya ajya mu mihango n’uburyo bizajya bimugendekera. Umuhungu na we, akwiriye kumenya hakiri kare ibirebana no kwiroteraho. Mu gihe abana bakiri bato, ababyeyi bashobora gutangira kubigisha amazina nyayo y’ibice by’umubiri wabo. Ababyeyi bazaba bagaragaje urukundo, nibigisha abana babo aya masomo atatu: (1) Ibyo bice by’umuriri birihariye kandi nta wundi babisangiye. (2) Ntibakwiriye kugirana n’abandi ibiganiro bivuga ibyo bice by’umubiri uko biboneye. (3) Nta wundi muntu wemerewe kubikoraho cyangwa ngo bagire uwo babyereka. Uko abana bagenda bakura, ababyeyi bagomba kureba niba igihe kigeze ngo babasobanurire uko umugore asama.a
Ni ryari ababyeyi batangira kubisobanurira abana babo? Abakwiriye bakwiriye gutangira abana bakiri bato, kurusha uko ababyeyi benshi basanzwe babitekereza. Umukobwa ashobora gutangira kujya mu mihango afite imyaka 10 cyangwa mbere yaho. Umuhungu ashobora gutangira kujya yiroteraho afite imyaka 11 cyangwa 12. Iryo hinduka, rishobora gutuma umwana abura uko yifata niba adasobanukiwe ibimubaho. Ababyeyi bagomba kwizeza abana hakiri kare ko iyo mikurire y’umubiri wabo idakwiriye kubatera ipfunwe. Nanone, icyo ni cyo gihe cyo kubasobanurira agaciro ko gukurikiza amahame mbwirizamuco yo muri Bibiliya, kuko ari yo nyigisho ibura mu masomo bigishwa avuga ibihereranye n’ibitsina.—Imigani 6:27-35.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Hari ibitabo byanditswe n’Abahamya ba Yehova bishobora gufasha ababyeyi kwigisha abana babo ibivugwa muri iyi ngingo. Ibyo bitabo ni ibi bikurikira: Nimukanguke! yo muri Gicurasi 2006, mu ngingo yayo ivuga ngo “Uko wafasha umukobwa wawe kwitegura ko azajya ajya mu mihango,” ku ipaji ya 10-13 (mu gifaransa); Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2, igice cya 6 kivuga ngo “Ni iki kirimo gihinduka ku mubiri wanjye?”; n’Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 2010, ku ipaji ya 12-14, mu ngingo ivuga ngo “Jya uganira n’abana bawe ibihereranye n’ibitsina.”