Ese uribuka?
Mbese waba warishimiye gusoma amagazeti y’Umunara w’Umurinzi aherutse gusohoka? Ngaho reba niba ushobora gusubiza ibibazo bikurikira:
• Olivétan yari nde, kandi kuki twagombye gushishikazwa n’ubuhinduzi bwe?
Umufaransa witwaga Pierre Robert ni we abantu bitaga iryo zina. Mu gihe cy’Ivugurura ryabaye mu kinyejana cya 16 yahinduye Bibiliya mu gifaransa. Yakoresheje ijambo “umugenzuzi” aho gukoresha “musenyeri,” akoresha n’ijambo “itorero” aho gukoresha “kiliziya.” Mu buhinduzi bwe, hari aho yagiye agaragaza ko izina ry’Imana ari “Yehova.”—1/9, ipaji ya 18-20.
• Ni iki Imana yashakaga kuvuga ubwo yabwiraga Abalewi iti ‘ni jye mugabane wanyu’?
Buri muryango w’Abisirayeli wahawe gakondo mu gihugu, ariko Abalewi bo Yehova ni we wari ‘umugabane’ wabo (Kub 18:20). Ntibahawe gakondo, ariko bahawe umurimo wihariye. Icyakora, Yehova yabitagaho akabaha ibintu by’ibanze babaga bakeneye. Muri iki gihe, abantu bateza imbere inyungu z’Ubwami bashobora kwiringira ko bazahabwa ibintu bya ngombwa bakenera.—15/9, ipaji ya 7-8, 13.
• Tubwirwa n’iki igihe Yerusalemu ya kera yarimburiwe n’Abanyababuloni?
Ibyo abahanga mu by’amateka ba kera b’Abagiriki n’Abaroma bavuga ku bami b’Abanyababuloni n’ubwami bwabo biravuguruzanya. Icyakora, intiti zemera ko Kuro wa II yigaruriye Babuloni mu mwaka wa 539 Mbere ya Yesu, iyo ikaba ari itariki fatizo mu mateka. Abayahudi bararekuwe kandi bageze mu gihugu cyabo mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu. Bibiliya ivuga ko bamaze imyaka 70 mu bunyage. Ku bw’ibyo, Yerusalemu igomba kuba yarigaruriwe n’Abanyababuloni mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu (2 Ngoma 36:21, 22; Yer 29:10; Dan 9:1, 2).—1/10, ipaji ya 26-31.
• Ni iki cyafasha Umukristo kumenya niba imyidagaduro iyi n’iyi ishobora kumugirira akamaro?
Kugira ngo umenye niba imyidagaduro iyi n’iyi ishobora kukugirira akamaro kandi ikaba ishimisha Imana, ni byiza kwibaza uti “iyo myidagaduro ni iyihe? Nzayijyamo ryari? Ni ba nde nzifatanya na bo?—15/10, ipaji ya 9-12.
• Kuki gukuramo inda ari bibi?
Imana ibona ko ubuzima ari ubwera, ndetse ibona ko n’urusoro ari umuntu muzima (Zab 139:16). Kwica umwana utaravuka ni kimwe no kwica umuntu muzima, kuko mu gihe cy’Amategeko iyo umuntu yahutazaga umugore utwite bikagira ingaruka ku mwana utaravuka yabaga agomba kubiryozwa (Kuva 21:22, 23).—1/11, ipaji ya 6.
• Inkuru iri mu Migani 7:6-23 yadufasha ite kwirinda kureba porunogarafiya?
Iyo nkuru ivuga iby’umusore wanyuze ahantu hari hazwiho kuba hatuwe n’umugore w’indaya. Uwo mugore yaramureheje. Muri iki gihe, biba byiza iyo twirinze imiyoboro ya interineti iriho amashusho abyutsa irari ry’ibitsina, kandi ni iby’ingenzi ko dusenga Imana tuyisaba kudufasha mbere y’uko tugwa kuri ayo mashusho.—15/11, ipaji ya 9-10.
• Tubwirwa n’iki ko isi itazarimbuka mu mwaka wa 2012?
Hari abantu bumva ko iyi si izarimbuka mu mwaka wa 2012, bashingiye kuri kalendari ya kera y’Abamaya. Ariko ibyo ntibishoboka, kubera ko Yehova yaremeye isi guturwaho n’abantu. Bibiliya ivuga ko isi izahoraho iteka ryose (Umubw 1:4; Yes 45:18).—1/12, ipaji ya 10.
• Ni abahe banditsi ba Bibiliya bari mu munsi mukuru wa Pentekote yo mu mwaka wa 33?
Uko bigaragara, abanditsi batandatu b’Ibyanditswe bya Kigiriki bya Gikristo bari bahari. Hari intumwa eshatu, ari zo Matayo, Yohana na Petero. Babiri muri bene nyina ba Yesu na bo bari bahari, ni ukuvuga Yakobo na Yuda. Birashoboka kandi ko umusore witwaga Mariko na we yari ahari.—1/12, ipaji ya 22.