Egera Imana
Igororera abayikorera bose
“WAKOZE.” Nta muntu utishimira kubwirwa amagambo nk’ayo yo kumushimira kubera umurimo yakoze neza, cyangwa impano atanze abivanye ku mutima. Twese twishimira kumva ko abantu, cyane cyane abo dukunda, baha agaciro ibyo dukora. Birumvikana ko mbere ya byose, dukunda Imana yacu Yehova. Ese iha agaciro imihati dushyiraho tuyikorera? Reka dusuzume ibyo yakoreye umugabo witwaga Ebedi-Meleki, wahaze amagara ye kugira ngo arokore umuhanuzi w’Imana.—Soma muri Yeremiya 38:7-13; 39:16-18.
Ebedi-Meleki yari muntu ki? Uko bigaragara, yabaga ibwami, akorera umwami w’u Buyuda witwaga Sedekiya.a Yabayeho mu gihe kimwe na Yeremiya. Yeremiya uwo, Imana yari yaramuhaye inshingano yo kuburira Abayuda bari barigometse, akababwira ko irimbuka ryabo ryari ryegereje. Nubwo Ebedi-Meleki yari akikijwe n’abatware batatinyaga Imana, we yarayitinyaga kandi akubaha Yeremiya cyane. Icyakora, Ebedi-Meleki wari ufite imico myiza, yahuye n’ikigeragezo. Abatware batubahaga Imana babeshyeye Yeremiya ko yashishikarizaga abaturage kwigomeka ku butegetsi, maze bamujugunya mu rwobo rurimo ibyondo, kugira ngo apfiremo (Yeremiya 38:4-6). Ebedi-Meleki yakoze iki?
Ebedi-Meleki yahise yiyemeza gukora igikorwa kirangwa n’ubutwari ntiyatinya abatware b’ibwami bashoboraga kumwihimuraho. Yegereye Sedekiya mu ruhame, maze yamagana ibikorwa bibi Yeremiya yakorewe arengana. Ashobora kuba yarerekanye ababikoze, maze akabwira umwami ati ‘aba bantu bagiriye nabi Yeremiya’ (Yeremiya 38:9). Umwami yumvise Ebedi-Meleki, maze amuha abantu 30 ngo bajyane, barokore Yeremiya.
Icyo gihe Ebedi-Meleki yagaragaje undi muco mwiza wo kugwa neza. Yafashe “ibitambaro bishaje n’imyenda ishaje abimanuza imigozi abihereza Yeremiya.” Kuki yabimuhereje? Yagira ngo abishyire mu maha, bityo ataza kubabara mu gihe bari kuba bamukuruza imigozi bamuvana mu rwobo rwari rwuzuye ibyondo.—Yeremiya 38:11-13.
Yehova yabonye ibyo Ebedi-Meleki yakoze. Ese yarabyishimiye? Imana yakoresheje Yeremiya, maze ibwira Ebedi-Meleki ko u Buyuda bwari hafi kurimbuka. Nyuma yaho Imana yamusezeranyije ibintu bitanu, kugira ngo imwizeze ko yari kuzamurokora. Yehova yaravuze ati “nzakurokora . . . ntuzahanwa mu maboko y’abo utinya. Nzagukiza . . . ntuzicishwa inkota . . . uzarokora ubugingo bwawe.” Kuki Yehova yamusezeranyije ko yari kuzamurokora? Yehova yakomeje agira ati “kuko wanyiringiye” (Yeremiya 39:16-18). Yehova yari azi ko ibyo Ebedi-Meleki yari yakoze, atabitewe no guhangayikira Yeremiya gusa, ahubwo yanabitewe n’uko yiringiraga Imana kandi akayizera.
Isomo twakuramo rirumvikana: Yehova aha agaciro umurimo tumukorera. Bibiliya itwizeza ko Yehova yibuka n’igikorwa cyoroheje cyane kigaragaza ko twamwiyeguriye, tumukorera tubitewe no kumwizera (Mariko 12:41-44). Ese ibyo ntibigushishikariza kwegera iyo Mana iha agaciro ibyo dukora? Niba ari uko bimeze, ushobora kwizera ibyo Ijambo ryayo rivuga, rigira riti “igororera abayishakana umwete.”—Abaheburayo 11:6.
Ibice byo muri Bibiliya wasoma muri Gicurasi:
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ebedi-Meleki yari “inkone” (Yeremiya 38:7). Nubwo muri rusange iryo zina ryerekeza ku mugabo bashahuye, nanone ryakoreshwaga mu buryo bwagutse ryerekeza ku mutware wese wabaga afite imirimo akora ibwami.