ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w12 1/6 p. 3
  • Ese koko ni kimwe n’ibindi bitabo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese koko ni kimwe n’ibindi bitabo?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Ibisa na byo
  • Jya ‘uhoza abarira bose’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Humuriza abafite agahinda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Bonera ihumure mu mbaraga za Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Imana iduhumuriza ite?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2016
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
w12 1/6 p. 3

Ese koko ni kimwe n’ibindi bitabo?

“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, kandi bifite akamaro . . . , kugira ngo umuntu w’Imana abe yujuje ibisabwa byose, afite ibikenewe byose kugira ngo akore umurimo mwiza wose.”—2 TIMOTEYO 3:16, 17.

HARI abantu batemeranya n’ayo magambo. Wowe se uyabona ute? Mu magambo akurikira, ni ayahe agaragaza neza uko ubona Bibiliya?

• Ni igitabo cyiza gusa

• Ni kimwe n’ibindi bitabo byera

• Ni igitabo cy’inkuru z’impimbano, ariko kirimo inyigisho

• Ni Ijambo ry’Imana

Ikibazo gifitanye isano n’ibyo bitekerezo ni iki: ese uko waba ubona Bibiliya kose, hari icyo bitwaye? Bibiliya ubwayo igira iti “ibintu byose byanditswe kera byandikiwe kutwigisha, kugira ngo tugire ibyiringiro binyuze mu kwihangana kwacu no ku ihumure rituruka mu Byanditswe” (Abaroma 15:4). Ku bw’ibyo, Bibiliya ubwayo igaragaza ko yandikiwe kutwigisha, kuduhumuriza no kuduha ibyiringiro.

Ariko se Bibiliya iramutse ari igitabo cyiza gusa cyangwa ikaba imeze nk’ibindi bitabo byera byinshi, wakwizera ibyo ikwigisha kandi ukemera ko iyobora umuryango wawe, cyane cyane mu gihe ubutumwa bukubiyemo bwaba butandukanye n’ibyo wari usanzwe wemera ko ari ukuri? Ese Bibiliya iramutse ari igitabo kirimo inkuru z’impimbano, wahumurizwa n’amasezerano itanga kandi agatuma ugira ibyiringiro?

Ku rundi ruhande, abantu babarirwa muri za miriyoni bize Bibiliya, bemera badashidikanya ko ari Ijambo ry’Imana kandi ko yihariye. Kubera iki? Bibiliya itandukaniye he n’ibindi bitabo? Turagutera inkunga yo gusuzuma ibintu bitanu byihariye biyiranga, biboneka mu ngingo zikurikira.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze