ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w13 15/11 pp. 8-9
  • Uko twafasha abandi kubona ibyo bakeneye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko twafasha abandi kubona ibyo bakeneye
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Ibisa na byo
  • Ibibasagutse biziba icyuho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • “Umurimo wo kubaka urakomeye”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Jya ugaragaza ko wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Yehova aha imigisha myinshi abafite umutima ukunze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
w13 15/11 pp. 8-9

Uko twafasha abandi kubona ibyo bakeneye

HARI umusaza wo mu gihugu kikiri mu nzira y’amajyambere witwa François wagize ati “nyuma y’amatora yabaye abantu ntibayishimire, hakurikiyeho urugomo rwatumye Abahamya babarirwa mu bihumbi bahunga basiga ingo zabo. Ibyokurya n’imiti byarabuze, kandi n’ibyabonekaga byarahendaga cyane. Amabanki yarafunze n’ibyuma babikurizaho amafaranga ntibyakomeza gukora.”

Abavandimwe bo ku biro by’ishami bahise batangira gushyira Abahamya bakuwe mu byabo amafaranga n’ibindi bintu byihutirwaga bari bakeneye. Abo Bahamya bari bacumbitse mu Mazu y’Ubwami ari hirya no hino mu gihugu. Udutsiko tutavugaga rumwe n’ubutegetsi twashyizeho za bariyeri, ariko bitewe n’uko impande zombi zari zizi ko Abahamya batagira aho babogamira, akenshi imodoka z’ibiro by’ishami zemererwaga gutambuka.

François yagize ati “igihe kimwe ubwo twari mu modoka tugiye kuri imwe mu Mazu y’Ubwami, abantu bari ahantu hihishe baraturashe. Icyakora amasasu yatunyuze hagati. Twabonye umusirikare wirukaga adusanga afite imbunda mu ntoki, maze duhita dukata imodoka, dusubira ku biro by’ishami. Twashimiye Yehova ko nta cyo twabaye. Umunsi wakurikiyeho, abavandimwe 130 bari kuri iyo Nzu y’Ubwami bashoboye kugera mu gace karimo umutekano. Bamwe baje ku biro by’ishami, tubitaho mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri kugeza igihe habonekeye umutekano.”

François agira ati “ibiro by’ishami byakiriye amabaruwa menshi abavandimwe bo hirya no hino mu gihugu banditse bashimira cyane. Biboneye ukuntu abavandimwe b’ahandi babitayeho, bituma barushaho kwiringira Yehova.”

Iyo habaye amakuba atewe n’abantu ndetse hakaba n’ibiza, ntitubwira abavandimwe na bashiki bacu bafite ibyo bakeneye tuti ‘mususuruke kandi mwijute’ (Yak 2:15, 16). Ahubwo tubashakira ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri. Mu buryo nk’ubwo, abigishwa bo mu kinyejana cya mbere bamaze guhabwa umuburo w’uko hari hagiye gutera inzara, “bakurikije icyo buri wese yashoboraga kubona, biyemeza gufata ingamba zo koherereza imfashanyo abavandimwe bari batuye i Yudaya.”—Ibyak 11:28-30.

Twebwe abagaragu ba Yehova, twifuza gufasha abantu bafite ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri. Icyakora, baba banafite ibyo bakeneye mu buryo bw’umwuka (Mat 5:3). Kugira ngo Yesu afashe abantu kubona ko hari ibintu byo mu buryo bw’umwuka bakeneye kandi abafashe kubibona, yahaye abigishwa be inshingano yo kujya guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Buri wese muri twe akoresha igihe cye, imbaraga ze n’ubutunzi bwe asohoza uwo murimo. Umuteguro wacu ukoresha amwe mu mafaranga y’impano kugira ngo ufashe abantu mu buryo bw’umubiri, ariko ahanini ukoresha izo mpano mu guteza imbere inyungu z’Ubwami no gukwirakwiza ubutumwa bwiza. Ibyo bituma tugaragariza Imana na bagenzi bacu ko tubakunda.—Mat 22:37-39.

Abantu bashyigikira umurimo Abahamya ba Yehova bakorera ku isi hose bashobora kwiringira badashidikanya ko impano zabo zikoreshwa neza. Ese imimerere urimo ikwemerera gufasha abavandimwe bafite ibyo bakeneye? Ese wifuza gushyigikira umurimo wo guhindura abantu abigishwa? Niba ari ko biri, “ntukabure guha ibyiza ababikwiriye mu gihe ukuboko kwawe gufite ubushobozi bwo kubikora.”—Imig 3:27.

UKO BAMWE BAHITAMO GUTANGA IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Nk’uko byari bimeze mu gihe cy’intumwa Pawulo, muri iki gihe hari abantu benshi ‘bagira icyo bashyira ku ruhande,’ cyangwa bakagena umubare runaka w’amafaranga maze bakayashyira mu dusanduku tw’impano, tuba twanditsweho ngo “Umurimo ukorerwa ku isi hose” (1 Kor 16:2). Buri kwezi, amatorero yohereza izo mpano ku biro by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyabo. Ushobora no guhita woherereza impano umuryango wo mu rwego rw’idini wemewe n’amategeko ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova mu gihugu cyanyu. Kugira ngo umenye izina ry’umuryango Abahamya ba Yehova bakunda gukoresha mu gihugu cyanyu, baza ku biro by’ishami bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu. Ushobora kubona aderesi z’ibyo biro by’ishami ku muyoboro wa www.jw.org. Impano ushobora guhita wohereza ni izi zikurikira:

  • IMPANO ZITANZWE BURUNDU

    • Ni impano z’amafaranga, ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro.

    • Izo mpano z’amafaranga cyangwa ibindi bintu zigomba guherekezwa n’urwandiko rusobanura ko zitanzwe burundu.

  • IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

    • Izo ni impano z’amafaranga umuntu atanga ariko akaba ashobora kuyasubizwa mu gihe abyifuje.

    • Izo mpano zigomba guherekezwa n’urwandiko ruvuga ko zidatanzwe burundu.

  • GUSHYIGIKIRA UMURIMO

    Uretse gutanga impano z’amafaranga n’ibintu by’agaciro, hari ubundi buryo umuntu ashobora gutangamo impano kugira ngo ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bwagaragajwe muri za paragarafu ziri bukurikire. Uburyo bwose washaka gutangamo impano, turagusaba kubanza kubaza ku biro by’ishami bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu, kugira ngo bagufashe kumenya uburyo bukoreshwa mu gihugu cyanyu. Kubera ko amategeko y’igihugu n’arebana n’iby’imisoro agenda atandukana bitewe n’aho umuntu ari, ni iby’ingenzi ko ubanza kugisha inama impuguke mu by’imisoro no mu by’amategeko, mbere yo guhitamo uburyo bwiza watangamo impano.

    Ubwishingizi: Umuntu ashobora guha impano umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, ukaba ari wo uzahabwa amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima cyangwa ay’ikiruhuko cy’iza bukuru.

    Konti zo muri banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zandikwaho ko zeguriwe umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, cyangwa zikandikwaho ko uwo muntu naramuka apfuye zizahabwa uwo muryango hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

    Inguzanyo zunguka n’imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka ndetse n’imigabane, byegurirwa umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova nk’impano zitanzwe burundu, cyangwa uwo muryango ukaba ari wo ubisigarana mu gihe umuntu apfuye.

    Imitungo itimukanwa: Imitungo itimukanwa umuntu ashobora kugurisha, ishobora kwegurirwa umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova. Mu gihe ari isambu umuntu atuyemo, ashobora gusigarana aho azakomeza gutura igihe azaba akiriho.

    Impano za buri mwaka: Umuntu aha umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova inyungu z’amafaranga cyangwa imigabane bya buri mwaka. Utanga izo mpano cyangwa umuntu umuhagarariye, buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano agabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

    Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova amasambu n’amazu cyangwa amafaranga, binyuze ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko uwo muryango wahabwa umutungo wabikijwe binyuze ku masezerano yakozwe. Ibyo bishobora gutuma uwo muntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Amagambo agira ati “guteganya uburyo bwo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose,” yumvikanisha ko utanga izo mpano agomba kubiteganya mbere y’igihe. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’icyongereza n’icyesipanyoli, kugira ngo gafashe abantu bifuza gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose, binyuriye mu buryo runaka bwo gutanga impano (kitwa Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide). Ako gatabo kandikiwe gutanga ibisobanuro ku buryo bunyuranye umuntu ashobora gutangamo impano mu gihe akiriho, cyangwa uko umuntu yatanga umutungo we ho umurage, ukazakoreshwa atakiriho. Ibivugwa muri ako gatabo bishobora kudahuza n’imimerere y’iwanyu bitewe n’amategeko arebana n’iby’imisoro cyangwa andi mategeko yo mu gihugu cyanyu. Ku bw’ibyo, nyuma yo gusoma ako gatabo wagombye kuganira n’abajyanama bawe mu by’amategeko n’imisoro. Abantu benshi bakoresheje ubwo buryo bwo gutanga impano, bityo bashyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Niba kaboneka mu gihugu cyanyu, ushobora kugasaba umwanditsi w’itorero ryanyu.

Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera, wabariza ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu.

GUSHYIGIKIRA UMURIMO

ABAHAMYA BA YEHOVA

B.P. 529, Kigali-Rwanda

Telefoni: 280-900536/ 280-900537/280-900538

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze