ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w15 15/11 pp. 14-15
  • Jya ugaragaza ko wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ugaragaza ko wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • URUGERO RUHEBUJE RUGARAGAZA UMUCO WO KUGIRA UBUNTU
  • “Umurimo wo kubaka urakomeye”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Ibibasagutse biziba icyuho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Yehova aha imigisha myinshi abafite umutima ukunze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Uko twafasha abandi kubona ibyo bakeneye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
w15 15/11 pp. 14-15
Umugore urimo ashyira ikarita ya banki mu mashini

Jya ugaragaza ko wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu

YEHOVA ni Imana igira ubuntu (Yak 1:17). Ibintu byose Yehova yaremye, uhereye ku ijuru rihunze inyenyeri ukageza ku bimera biri ku isi, biririmba umuco we wo kugira ubuntu.—Zab 65:12, 13; 147:7, 8; 148:3, 4.

Umwanditsi wa zaburi yishimiraga Umuremyi cyane ku buryo yanditse indirimbo isingiza Yehova ku bw’imirimo ye. Soma Zaburi ya 104, maze urebe ko nawe utagira ibyiyumvo nk’ibye. Uwo mwanditsi wa zaburi yaranditse ati “nzaririmbira Yehova mu mibereho yanjye yose; nzaririmbira Imana yanjye igihe cyose nzaba nkiriho” (Zab 104:33). Ese nawe ibyo ni byo wifuza?

URUGERO RUHEBUJE RUGARAGAZA UMUCO WO KUGIRA UBUNTU

Yehova yifuza ko tumwigana mu birebana no kugira ubuntu. Nanone kandi, atwereka impamvu zumvikana zagombye gutuma tugaragaza uwo muco. Reka dusuzume ibyo intumwa Pawulo yanditse ahumekewe na Yehova. Yaranditse ati “wihanangirize abakire bo muri iyi si ya none ngo be kwiyemera, kandi be kwiringira ubutunzi butiringirwa, ahubwo biringire Imana, yo iduha ibintu byose ikadukungahaza kugira ngo tubyishimire. Bakore ibyiza, babe abakire ku mirimo myiza, batange batitangiriye itama, biteguye gusangira n’abandi; bibikire ubutunzi ahantu hari umutekano, ubutunzi buzababera urufatiro rwiza rw’igihe kizaza, kugira ngo bashobore kugundira ubuzima nyakuri.”—1 Tim 6:17-19.

Igihe Pawulo yandikiraga itorero ry’i Korinto urwandiko rwa kabiri rwahumetswe, yatsindagirije imyifatire ikwiriye bagombaga kugira ku birebana no gutanga. Yagize ati “buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we, atagononwa cyangwa asa n’ushyizweho agahato, kuko Imana ikunda utanga yishimye” (2 Kor 9:7). Pawulo yakomeje avuga ibirebana n’abungukirwa n’uwo muco wo kugira ubuntu. Abahabwa bishimira kubona ibyo baba bakeneye, naho abatanga bakabona imigisha myinshi yo mu buryo bw’umwuka.—2 Kor 9:11-14.

Pawulo yashoje atanga gihamya ikomeye cyane igaragaza umuco w’Imana wo kugira ubuntu. Yaranditse ati “Imana ishimwe ku bw’impano yayo itagereranywa” (2 Kor 9:15). Uko bigaragara, impano ya Yehova ikubiyemo ibintu byose byerekana ineza yagaragarije abantu binyuze kuri Yesu Kristo. Irahebuje cyane ku buryo nta muntu wabona amagambo yo gusobanura agaciro kayo.

Twagaragaza dute ko dushimira ku bw’ibintu byose Yehova n’Umwana we badukoreye n’ibyo bazadukorera? Bumwe mu buryo twabigaragazamo, ni ugutanga igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu kugira ngo duteze imbere gahunda itanduye yo gusenga Yehova, twaba dutanga bike cyangwa byinshi.—1 Ngoma 22:14; 29:3-5; Luka 21:1-4

Uko Bamwe Bahitamo Gutanga Impano Zo Gushyigikira Umurimo Ukorerwa Ku Isi Hose

Nk’uko byari bimeze mu gihe cy’intumwa Pawulo, muri iki gihe hari abantu benshi ‘bagira icyo bashyira ku ruhande,’ cyangwa bakagena umubare runaka w’amafaranga maze bakayashyira mu gasanduku k’impano, kaba kanditseho ngo “Umurimo ukorerwa ku isi hose” (1 Kor 16:2). Buri kwezi, amatorero yohereza izo mpano ku biro by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyabo. Ushobora no guhita woherereza impano umuryango wo mu rwego rw’idini wemewe n’amategeko ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova mu gihugu cyanyu. Kugira ngo umenye izina ry’umuryango Abahamya ba Yehova bakunda gukoresha mu gihugu cyanyu, baza ku biro by’ishami bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu. Ushobora kubona aderesi z’ibyo biro by’ishami ku rubuga rwa www.jw.org. Impano ushobora guhita wohereza ni izi zikurikira:

IMPANO ZITANZWE BURUNDU

  • Ni impano zitangwa umuntu yohereza amafaranga kuri konti y’umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova binyuze kuri interineti cyangwa akoresheje ikarita ya banki. Ku biro by’amashami bimwe na bimwe, ibyo bishobora no gukorerwa ku rubuga rwa jw.org cyangwa ku rundi rubuga rwagenwe.

  • Impano z’amafaranga, ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro. Izo mpano zigomba guherekezwa n’urwandiko rusobanura ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

  • Izo ni impano z’amafaranga umuntu atanga ariko akaba ashobora kuyasubizwa mu gihe abyifuje.

  • Izo mpano zigomba guherekezwa n’urwandiko ruvuga ko zidatanzwe burundu.

UBUNDI BURYO BWO GUSHYIGIKIRA UMURIMO

Uretse gutanga impano z’amafaranga n’ibintu by’agaciro, hari ubundi buryo umuntu ashobora gutangamo impano kugira ngo ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bwagaragajwe muri za paragarafu ziri bukurikire. Uburyo bwose washaka gutangamo impano, turagusaba kubanza kubaza ku biro by’ishami bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu, kugira ngo bagufashe kumenya uburyo bukoreshwa mu gihugu cyanyu. Kubera ko amategeko y’ibihugu n’arebana n’iby’imisoro agenda atandukana bitewe n’aho umuntu ari, ni iby’ingenzi ko ubanza kugisha inama impuguke mu by’imisoro no mu by’amategeko, mbere yo guhitamo uburyo bwiza watangamo impano.

Ubwishingizi: Ushaka gutanga izo mpano agaragaza ko umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova ari wo uzahabwa amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima bwe cyangwa ay’ikiruhuko cy’iza bukuru.

Konti zo muri banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zandikwaho ko zeguriwe umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, cyangwa zikandikwaho ko uwo muntu naramuka apfuye zizahabwa uwo muryango hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Inguzanyo zunguka n’imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka ndetse n’imigabane, byegurirwa umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova nk’impano zitanzwe burundu, cyangwa hagakorwa amasezerano yanditse y’uko uwo muryango ari wo uzabisigarana mu gihe umuntu apfuye.

Imitungo itimukanwa: Imitungo itimukanwa umuntu ashobora kugurisha, ayegurira umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, cyangwa yaba ari isambu atuyemo, agasigarana aho azakomeza gutura igihe azaba akiriho.

Impano za buri mwaka: Umuntu aha umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova inyungu z’amafaranga cyangwa imigabane bya buri mwaka. Utanga izo mpano buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano ashobora kugabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova imitungo cyangwa amafaranga, binyuze ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko uwo muryango wahabwa umutungo wabikijwe binyuze ku masezerano yakozwe. Ibyo bishobora gutuma uwo muntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Ubwo buryo butandukanye bwo gushyigikira umurimo busaba ko utanga izo mpano abanza kubitekerezaho. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’icyongereza n’icyesipanyoli, kugira ngo gafashe abantu bifuza gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose, binyuze mu buryo runaka bwo gutanga impano (kitwa Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide). Ako gatabo kandikiwe gutanga ibisobanuro ku buryo bunyuranye umuntu ashobora gutangamo impano mu gihe akiriho, cyangwa uko yatanga umutungo we ho umurage, ukazakoreshwa atakiriho. Ibivugwa muri ako gatabo bishobora kudahuza n’imimerere y’iwanyu bitewe n’amategeko arebana n’iby’imisoro cyangwa andi mategeko yo mu gihugu cyanyu. Ku bw’ibyo, nyuma yo gusoma ako gatabo wagombye kuganira n’abajyanama bawe mu by’amategeko cyangwa abajyanama mu by’imisoro. Abantu benshi bakoresheje ubwo buryo bwo gutanga impano, bityo bashyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Niba kaboneka mu gihugu cyanyu, ushobora kugasaba umwanditsi w’itorero ryanyu.

Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera, wabariza ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze