ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w16 Ugushyingo pp. 19-20
  • “Umurimo wo kubaka urakomeye”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Umurimo wo kubaka urakomeye”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Ibisa na byo
  • Jya ugaragaza ko wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Yehova aha imigisha myinshi abafite umutima ukunze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibibasagutse biziba icyuho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Uko twafasha abandi kubona ibyo bakeneye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
w16 Ugushyingo pp. 19-20
Umwami Dawidi yerekana igishushanyo mbonera cy’urusengero; umuvandimwe areba ku gishushanyo mbonera

“Umurimo wo kubaka urakomeye”

I YERUSALEMU hari habaye inama ikomeye. Umwami Dawidi yari yakoranyirije hamwe abatware ba Isirayeli bose, abatware b’ibwami n’abagabo b’intwari. Bari bishimiye kumva inkuru nziza. Yehova yari yahaye umuhungu wa Dawidi witwaga Salomo inshingano yo kubaka inzu idasanzwe yo gusengeramo Imana y’ukuri. Umwami wa Isirayeli wari ugeze mu za bukuru yari yeretswe igishushanyo mbonera cy’iyo nzu maze agiha Salomo. Dawidi yaravuze ati “umurimo wo kubaka urakomeye, kuko ingoro azubaka atari iy’umuntu, ahubwo ari iya Yehova Imana.”—1 Ngoma 28:1, 2, 6, 11, 12; 29:1.

Hanyuma Dawidi yarabajije ati “none se ni nde ushaka kugira icyo atura Yehova uyu munsi” (1 Ngoma 29:5)? Ese iyo uza kuhaba wari kubigenza ute? Ese wari gushyigikira uwo murimo ukomeye? Abisirayeli bahise bagira icyo bakora. Koko rero, ‘barishimye cyane kuko bari batuye Yehova amaturo batanze ku bushake, amaturo batanganye umutima ukunze.’—1 Ngoma 29:9.

Ibinyejana byinshi nyuma yaho, Yehova yashyizeho ikindi kintu gikomeye cyane kuruta iyo ngoro. Yashyizeho urusengero rukomeye rwo mu buryo bw’umwuka, ni ukuvuga gahunda yashyiriyeho abantu kugira ngo bamusenge bashingiye ku gitambo cya Yesu (Heb 9:11, 12). Muri iki gihe Yehova yafashije abantu ate kwiyunga na we? Abikora binyuze ku murimo dukora wo guhindura abantu abigishwa (Mat 28: 19, 20). Uwo murimo utuma buri mwaka abantu babarirwa muri za miriyoni bigishwa Bibiliya, ababarirwa mu bihumbi bakabatizwa, kandi hagashingwa amatorero mashya abarirwa mu magana.

Uko kwiyongera gutuma hakenerwa ibitabo byinshi by’imfashanyigisho za Bibiliya, kubaka Amazu y’Ubwami no kuyitaho kandi hagakenerwa amazu y’amakoraniro. None se ntiwemera ko umurimo dukora wo kubwiriza ubutumwa bwiza, uhebuje kandi uhesha ingororano?—Mat 24:14.

Urukundo abagize ubwoko bw’Imana bakunda Imana na bagenzi babo hamwe no kuba babona ko umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami wihutirwa, bituma bifuza ‘kugira icyo batura Yehova,’ bagatanga impano ku bushake. Dushimishwa cyane no ‘kubahisha Yehova ibintu byacu by’agaciro,’ no kubona ukuntu izo mpano zikoreshwa neza mu murimo uruta iyindi yose.—Imig 3:9.

Uko bamwe bahitamo gutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose

Muri iki gihe hari abantu benshi ‘bagira icyo bashyira ku ruhande,’ cyangwa bakagena amafaranga bashyira mu gasanduku k’impano, kaba kanditseho ngo “Umurimo ukorerwa ku isi hose” (1 Kor 16:2). Buri kwezi, amatorero yohereza izo mpano ku biro by’ishami. Ushobora no guhita woherereza impano umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova mu gihugu cyanyu. Kugira ngo umenye izina ry’umuryango Abahamya ba Yehova bakoresha mu gihugu cyanyu, baza ku biro by’ishami. Ushobora kubona aderesi z’ibyo biro by’ishami ku rubuga rwa www.jw.org/rw. Impano ushobora guhita wohereza ni izi zikurikira:

IMPANO ZITANZWE BURUNDU

  • Umuntu yohereza amafaranga kuri konti y’umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova akoresheje interineti, telefoni cyangwa ikarita ya banki. Ku biro by’amashami bimwe na bimwe, ibyo bishobora no gukorerwa ku rubuga rwa jw.org cyangwa ku rundi rubuga rwagenwe.

  • Impano z’amafaranga, ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro. Izo mpano zigomba guherekezwa n’urwandiko rusobanura ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

  • Umuntu atanga amafaranga ariko akaba ashobora kuyasubizwa mu gihe abyifuje.

  • Ayo mafaranga aherekezwa n’urwandiko ruvuga ko adatanzwe burundu.

UBUNDI BURYO BWO GUSHYIGIKIRA UMURIMO

Uretse impano z’amafaranga n’ibintu by’agaciro, hari ubundi buryo bwo gushyigikira umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bwagaragajwe hasi aha. Turagusaba kubanza kubaza ku biro by’ishami, kugira ngo bagufashe kumenya uburyo bukoreshwa mu gihugu cyanyu. Kubera ko amategeko y’ibihugu n’arebana n’iby’imisoro atandukanye, ni iby’ingenzi ko ubanza kugisha inama impuguke mu by’imisoro no mu by’amategeko, mbere yo guhitamo uburyo wakoresha.

Ubwishingizi: Umuntu asobanura ko umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova ari wo uzahabwa amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima bwe cyangwa ay’ikiruhuko cy’iza bukuru.

Konti zo muri banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu za bukuru, zandikwaho ko zeguriwe umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, cyangwa zikandikwaho ko uwo muntu naramuka apfuye zizahabwa uwo muryango hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Inguzanyo zunguka n’imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane, byegurirwa umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova nk’impano zitanzwe burundu, cyangwa hagakorwa amasezerano yanditse y’uko uwo muryango ari wo uzabisigarana mu gihe umuntu apfuye.

Imitungo itimukanwa: Imitungo itimukanwa umuntu ashobora kugurisha, ayegurira umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, cyangwa yaba ari isambu atuyemo, agasigarana aho azakomeza gutura igihe azaba akiriho.

Impano za buri mwaka: Umuntu aha umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova inyungu z’amafaranga cyangwa imigabane bya buri mwaka. Utanga izo mpano ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Nanone ashobora kugabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova imitungo cyangwa amafaranga, binyuze ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko uwo muryango wahabwa umutungo wabikijwe. Ibyo bishobora gutuma uwo muntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Ubwo buryo butandukanye bwo gushyigikira umurimo busaba ko utanga izo mpano abanza kubitekerezaho. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’icyongereza n’icyesipanyoli, kugira ngo gafashe abantu bifuza gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose (kitwa Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide). Ako gatabo gasobanura uburyo bunyuranye umuntu yatangamo impano akiriho, cyangwa uko yatanga umutungo we ho umurage, ukazakoreshwa atakiriho. Ibivugwa muri ako gatabo bishobora kudahuza n’imimerere y’iwanyu bitewe n’amategeko agenga imisoro cyangwa andi mategeko yo mu gihugu cyanyu. Abantu benshi bakoresheje ubwo buryo bwo gutanga impano, bityo bashyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Niba kaboneka mu gihugu cyanyu, ushobora kugasaba umwanditsi w’itorero ryanyu.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, Jya ku rubuga rwa www.jw.org/rw, ukande ahanditse ngo “Gutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose” ahagana hasi ku ipaji ibanza, cyangwa ubaze ku biro by’ishami.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze