ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w14 15/12 pp. 4-5
  • Yehova aha imigisha myinshi abafite umutima ukunze

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yehova aha imigisha myinshi abafite umutima ukunze
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
  • Ibisa na byo
  • “Umurimo wo kubaka urakomeye”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Jya ugaragaza ko wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibibasagutse biziba icyuho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Uko twafasha abandi kubona ibyo bakeneye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
w14 15/12 pp. 4-5
Umuntu urimo atanga impano

Yehova aha imigisha myinshi abafite umutima ukunze

UMUREMYI wacu yubashye abantu abaha impano y’agaciro kenshi yo kwihitiramo ibibanogeye. Ikindi kandi, aha imigisha myinshi abantu bakoresha ubwo burenganzira mu buryo butarangwamo ubwikunde kugira ngo bateze imbere ugusenga k’ukuri, kandi bagire uruhare mu kweza izina rye ryera ndetse bashyigikire umugambi we ukomeye. Yehova ntiyifuza ko tumwumvira buhumyi bitewe n’uko adushyizeho ibikangisho cyangwa abiduhatiye. Ahubwo, yishimira cyane ko tumukorera tubikunze, tubitewe n’urukundo ruzira uburyarya tumukunda no kuba tumushimira cyane.

Urugero, igihe Abisirayeli bari mu butayu bwa Sinayi, Yehova yabategetse kubaka ahantu ho kumusengera. Yaravuze ati “muhe Yehova ituro mukuye ku byo mutunze. Umuntu wese wemejwe n’umutima we azanire Yehova ituro” (Kuva 35:5). Buri Mwisirayeli wese yashoboraga gutanga icyo ashoboye cyose, kandi buri turo ryatangwaga ku bushake, uko ryabaga riri kose cyangwa uko ryabaga ringana kose, ryari gukoreshwa uko bikwiriye kugira ngo umugambi w’Imana usohozwe. Abantu babyitabiriye bate?

Bibiliya igira iti “abemejwe n’umutima wabo bose” n’abo umutima ‘wateye umwete wo gutanga,’ bazana amaturo batanze ku bushake. Abagabo n’abagore bagize ibyo bazana ku bushake kugira ngo bikoreshwe umurimo wa Yehova. Bazanye udukwasi twa zahabu, amaherena, impeta, zahabu, ifeza, umuringa, ubudodo bw’ubururu, ubwoya buteye ibara ry’isine, ubudodo bw’umutuku, ubudodo bwiza, ubwoya bw’ihene, impu z’amapfizi y’intama ziteye ibara ry’umutuku, impu z’inyamaswa zitwa tahashi, imbaho z’igiti cyo mu bwoko bw’umunyinya, amabuye y’agaciro, amavuta ahumura n’amavuta y’itara. Mu by’ukuri, “ibintu batuye byari bihagije kugira ngo uwo murimo wose ukorwe, ndetse byari birenze ibikenewe.”​—Kuva 35:21-24, 27-29; 36:7.

Icyatumye Yehova yishima cyane si amaturo abantu bazanye, ahubwo ni umutima ukunze w’abayatanze kugira ngo bashyigikire ugusenga k’ukuri. Nanone kandi, batanze igihe cyabo n’imbaraga zabo. Iyo nkuru igira iti “abagore bose b’abahanga bakaraga ubudodo.” Koko rero, ‘abagore bose b’abahanga bemejwe n’umutima wabo bakaraze ubwoya bw’ihene.’ Byongeye kandi, Yehova yatumye Besaleli agira “ubwenge, gusobanukirwa n’ubumenyi, kandi agira ubuhanga mu bukorikori bw’uburyo bwose.” Mu by’ukuri, Imana yatumye Besaleli na Oholiyabu bagira ubuhanga bwari bukenewe kugira ngo bakore imirimo yose basabwaga gukora.​—Kuva 35:25, 26, 30-35.

Igihe Yehova yasabaga Abisirayeli gutanga amaturo, yari yiringiye adashidikanya ko ‘umuntu wese wari kuba wemejwe n’umutima we’ yari gushyigikira ugusenga k’ukuri. Hanyuma yahaye imigisha myinshi abagaragaje umutima ukunze, abaha ubuyobozi kandi atuma bagira ibyishimo byinshi. Bityo yagaragaje ko iyo ahaye imigisha abagaragu be bitewe n’uko bagaragaje umutima ukunze, ashobora gutuma babona ibintu cyangwa ubuhanga bakeneye kugira ngo bakore ibyo ashaka (Zab 34:9). Nukorera Yehova mu buryo buzira ubwikunde, azaguha imigisha bitewe n’umutima ukunze ufite.

UKO BAMWE BAHITAMO GUTANGA IMPANO ZO GUSHYIGIKIRA UMURIMO UKORERWA KU ISI HOSE

Nk’uko byari bimeze mu gihe cy’intumwa Pawulo, muri iki gihe hari abantu benshi ‘bagira icyo bashyira ku ruhande,’ cyangwa bakagena umubare runaka w’amafaranga maze bakayashyira mu gasanduku k’impano, kaba kanditseho ngo “Umurimo ukorerwa ku isi hose” (1 Kor 16:2). Buri kwezi, amatorero yohereza izo mpano ku biro by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyabo. Ushobora no guhita woherereza impano umuryango wo mu rwego rw’idini wemewe n’amategeko ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova mu gihugu cyanyu. Kugira ngo umenye izina ry’umuryango Abahamya ba Yehova bakunda gukoresha mu gihugu cyanyu, baza ku biro by’ishami bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu. Ushobora kubona aderesi z’ibyo biro by’ishami ku rubuga rwa www.jw.org. Impano ushobora guhita wohereza ni izi zikurikira:

IMPANO ZITANZWE BURUNDU

  • Ni impano zitangwa umuntu yohereza amafaranga kuri konti y’umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova binyuze kuri interineti cyangwa akoresheje ikarita ya banki. Ku biro by’amashami bimwe na bimwe, ibyo bishobora no gukorerwa ku rubuga rwa jw.org cyangwa urundi rubuga rwagenwe.

  • Impano z’amafaranga, ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro. Izo mpano zigomba guherekezwa n’urwandiko rusobanura ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

  • Izo ni impano z’amafaranga umuntu atanga ariko akaba ashobora kuyasubizwa mu gihe abyifuje.

  • Izo mpano zigomba guherekezwa n’urwandiko ruvuga ko zidatanzwe burundu.

UBUNDI BURYO BWO GUSHYIGIKIRA UMURIMO

Uretse gutanga impano z’amafaranga n’ibintu by’agaciro, hari ubundi buryo umuntu ashobora gutangamo impano kugira ngo ateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bwagaragajwe muri za paragarafu ziri bukurikire. Uburyo bwose washaka gutangamo impano, turagusaba kubanza kubaza ku biro by’ishami bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu, kugira ngo bagufashe kumenya uburyo bukoreshwa mu gihugu cyanyu. Kubera ko amategeko y’igihugu n’arebana n’iby’imisoro agenda atandukana bitewe n’aho umuntu ari, ni iby’ingenzi ko ubanza kugisha inama impuguke mu by’imisoro no mu by’amategeko, mbere yo guhitamo uburyo bwiza watangamo impano.

Ubwishingizi: Ushaka gutanga izo mpano agaragaza ko umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova ari wo uzahabwa amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima bwe cyangwa ay’ikiruhuko cy’iza bukuru.

Konti zo muri banki: Konti zo muri banki, impapuro zabikirijweho amafaranga, cyangwa konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu gihe cy’iza bukuru, zandikwaho ko zeguriwe umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, cyangwa zikandikwaho ko uwo muntu naramuka apfuye zizahabwa uwo muryango hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Inguzanyo zunguka n’imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka ndetse n’imigabane, byegurirwa umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova nk’impano zitanzwe burundu, cyangwa hagakorwa amasezerano yanditse y’uko uwo muryango ari wo uzabisigarana mu gihe umuntu apfuye.

Imitungo itimukanwa: Imitungo itimukanwa umuntu ashobora kugurisha, ayegurira umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, cyangwa yaba ari isambu atuyemo, agasigarana aho azakomeza gutura igihe azaba akiriho.

Impano za buri mwaka: Umuntu aha umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova inyungu z’amafaranga cyangwa imigabane bya buri mwaka. Utanga izo mpano buri mwaka ahabwa amafaranga yumvikanyweho yo kumutunga igihe cyose akiriho. Utanze impano ashobora kugabanyirizwa imisoro ku nyungu zo muri uwo mwaka.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova imitungo cyangwa amafaranga, binyuze ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko uwo muryango wahabwa umutungo wabikijwe binyuze ku masezerano yakozwe. Ibyo bishobora gutuma uwo muntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Ubwo buryo butandukanye bwo gushyigikira umurimo busaba ko utanga izo mpano abanza kubitekerezaho. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’icyongereza n’icyesipanyoli, kugira ngo gafashe abantu bifuza gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose, binyuriye mu buryo runaka bwo gutanga impano (kitwa Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide). Ako gatabo kandikiwe gutanga ibisobanuro ku buryo bunyuranye umuntu ashobora gutangamo impano mu gihe akiriho, cyangwa uko yatanga umutungo we ho umurage, ukazakoreshwa atakiriho. Ibivugwa muri ako gatabo bishobora kudahuza n’imimerere y’iwanyu bitewe n’amategeko arebana n’iby’imisoro cyangwa andi mategeko yo mu gihugu cyanyu. Ku bw’ibyo, nyuma yo gusoma ako gatabo wagombye kuganira n’abajyanama bawe mu by’amategeko n’imisoro. Abantu benshi bakoresheje ubwo buryo bwo gutanga impano, bityo bashyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Niba kaboneka mu gihugu cyanyu, ushobora kugasaba umwanditsi w’itorero ryanyu.

Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera, wabariza ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova bigenzura umurimo mu gihugu cyanyu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze