ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w17 Ugushyingo pp. 18-19
  • “Urebana impuhwe azabona imigisha”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Urebana impuhwe azabona imigisha”
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Ibisa na byo
  • “Umurimo wo kubaka urakomeye”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Jya ugaragaza ko wishimira umuco wa Yehova wo kugira ubuntu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Ibibasagutse biziba icyuho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2012
  • Yehova aha imigisha myinshi abafite umutima ukunze
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2014
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
w17 Ugushyingo pp. 18-19
Hana ajyana Samweli ku ihema ry’ibonaniro

“Urebana impuhwe azabona imigisha”

KUVA kera, ibitambo byari ingenzi muri gahunda yo gusenga Yehova. Abisirayeli batangaga ibitambo by’amatungo, kandi birazwi ko Abakristo na bo batamba “igitambo cy’ishimwe.” Icyakora, hari ibindi bitambo Imana yishimira cyane (Heb 13:15, 16). Ibyo bitambo bihesha ibyishimo n’imigisha nk’uko ingero zikurikira zibigaragaza.

Umuja wa Yehova wabayeho kera witwaga Hana, yifuzaga cyane umwana w’umuhungu, ariko yari yarabuze urubyaro. Yasenze Yehova amusezeranya ko nabyara umuhungu, yari ‘kumwegurira Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe’ (1 Sam 1:10, 11). Nyuma y’igihe, Hana yarasamye, maze abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli. Samweli amaze gucuka, Hana yamujyanye mu ihema ry’ibonaniro nk’uko yari yarabisezeranyije. Yehova yahaye Hana imigisha kubera ko yatanze atizigamye. Yamushumbushije abandi bana batanu, kandi Samweli yabaye umuhanuzi n’umwanditsi wa Bibiliya.—1 Sam 2:21.

Kimwe na Hana na Samweli, Abakristo bo muri iki gihe na bo bakoresha ubuzima bwabo bakorera Umuremyi wabo. Yesu yadusezeranyije ko Yehova azatwitura ibintu byose twigomwa kugira ngo tumusenge.—Mar 10:28-30.

Hari Umukristokazi wo mu kinyejana cya mbere witwaga Dorukasi wari uzwiho ko “yakoraga ibikorwa byinshi byiza kandi agafasha abakene.” Ibyo bikorwa byari ibitambo yatambaga afasha abandi. Ikibabaje ariko, “yararwaye maze arapfa,” abagize itorero bashengurwa n’agahinda. Igihe abigishwa bamenyaga ko Petero yari muri ako karere, bamutumyeho ngo aze. Tekereza ukuntu bishimye cyane igihe Petero yazaga akazura Dorukasi! Icyo ni cyo gitangaza cya mbere intumwa zakoze (Ibyak 9:36-41). Imana ntiyari yaribagiwe ibitambo Dorukasi yatambaga (Heb 6:10). Urugero yadusigiye rwo kugira ubuntu, rwanditswe mu Ijambo ry’Imana kugira ngo tuge turwigana.

Intumwa Pawulo na we yatanze urugero rwiza, atanga igihe ke atizigamye kandi yita ku bandi. Yandikiye Abakristo b’i Korinto ati: “Ku rwanjye ruhande, nakwemera rwose gutanga ibyo mfite byose no kwitanga jyewe wese ku bw’ubugingo bwanyu” (2 Kor 12:15). Pawulo yari azi ko kwitangira abandi bidatuma unyurwa gusa, ahubwo ko nanone bituma Yehova akwemera akaguha imigisha, kandi ibyo ni byo by’ingenzi cyane.—Ibyak 20:24, 35.

Yehova arishima cyane iyo dukoresheje igihe cyacu n’imbaraga zacu tugateza imbere inyungu z’Ubwami, kandi tugafasha bagenzi bacu. Ariko se hari ikindi twakora tugashyigikira umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami? Kirahari rwose! Uretse imirimo dukora tubitewe n’urukundo, dushobora no guhesha Imana ikuzo dutanga impano ku bushake. Izo mpano zikoreshwa mu kugeza umurimo wo kubwiriza hirya no hino ku isi, binyuze mu gushyigikira abamisiyonari n’abandi bari mu murimo w’igihe cyose wihariye. Nanone izo mpano zikoreshwa mu gutegura inyandiko na za videwo no kuzihindura mu ndimi zitandukanye, no kubaka Amazu y’Ubwami mashya. Dushobora kwiringira tudashidikanya ko umuntu “urebana impuhwe azabona imigisha.” Ik’ingenzi kurushaho, iyo duhaye Yehova ibintu byacu by’agaciro tuba tumuhesha ikuzo.—Imig 3:9; 22:9.

Uko bamwe bahitamo gutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose

Kimwe no mu gihe k’intumwa Pawulo, muri iki gihe hari abantu benshi ‘bagira icyo bashyira ku ruhande,’ cyangwa bakagena amafaranga bashyira mu gasanduku k’impano, kaba kanditseho ngo “Umurimo ukorerwa ku isi hose” (1 Kor 16:2). Buri kwezi, amatorero yohereza izo mpano ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova. Ushobora no guhita woherereza impano umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova mu gihugu utuyemo. Kugira ngo umenye izina ry’umuryango Abahamya ba Yehova bakoresha mu gihugu utuyemo, baza ku biro by’ishami. Ushobora kubona aderesi z’ibiro by’ishami ku rubuga rwa www.jw.org/rw. Impano ushobora guhita wohereza ni izi zikurikira:

IMPANO ZITANZWE BURUNDU

  • Umuntu yohereza amafaranga kuri konti y’umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova akoresheje interineti, cyangwa ikarita ya banki. Ku biro by’amashami bimwe na bimwe, ibyo bishobora no gukorerwa ku rubuga rwa jw.org cyangwa ku rundi rubuga rwagenwe.

  • Impano z’amafaranga, ibintu by’umurimbo bikozwe mu mabuye y’agaciro cyangwa ibindi bintu by’agaciro. Izo mpano zigomba guherekezwa n’urwandiko rusobanura ko zitanzwe burundu.

IMPANO ZIDATANZWE BURUNDU

  • Umuntu atanga amafaranga ariko akaba ashobora kuyasubizwa mu gihe abyifuje.

  • Ayo mafaranga aherekezwa n’urwandiko ruvuga ko adatanzwe burundu.

UBUNDI BURYO BWO GUSHYIGIKIRA UMURIMO

Uretse impano z’amafaranga n’ibintu by’agaciro, hari ubundi buryo bwo gushyigikira umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Ubwo buryo bwagaragajwe hasi aha. Turagusaba kubanza kubaza ku biro by’ishami, kugira ngo bagufashe kumenya uburyo bukoreshwa mu gihugu cyanyu. Kubera ko amategeko y’ibihugu n’arebana n’iby’imisoro atandukanye, ni iby’ingenzi ko ubanza kugisha inama impuguke mu by’imisoro no mu by’amategeko, mbere yo guhitamo uburyo wakoresha.

Ubwishingizi n’amafaranga yo kugoboka umuntu mu za bukuru: Umuntu asobanura ko umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova ari wo uzahabwa amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima bwe, konti z’umuntu zigenewe kuzamugoboka mu za bukuru, cyangwa ay’ikiruhuko k’iza bukuru.

Konti zo muri banki: Konti zo muri banki zandikwaho ko umuntu naramuka apfuye zizahabwa umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, hakurikijwe ibisabwa na banki izo konti zirimo.

Inguzanyo zunguka n’imigabane: Amafaranga yatanzweho inguzanyo zunguka n’imigabane, byegurirwa umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova nk’impano zitanzwe burundu, cyangwa hagakorwa amasezerano yanditse y’uko uwo muryango ari wo uzabisigarana mu gihe umuntu apfuye.

Imitungo itimukanwa: Imitungo itimukanwa umuntu ashobora kugurisha, ayegurira umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova, cyangwa yaba ari isambu atuyemo, agasigarana aho azakomeza gutura igihe azaba akiriho.

Impapuro z’umurage n’umutungo ubikijwe: Umuntu ashobora kuraga umuryango ukoreshwa n’Abahamya ba Yehova imitungo cyangwa amafaranga, binyuze ku nyandiko y’umurage yemewe n’amategeko, cyangwa akaba yagena ko uwo muryango wahabwa umutungo wabikijwe. Ibyo bishobora gutuma uwo muntu asonerwa imisoro imwe n’imwe.

Ubwo buryo butandukanye bwo gushyigikira umurimo busaba ko utanga izo mpano abanza kubitekerezaho. Hateguwe agatabo kanditswe mu rurimi rw’Icyongereza n’Icyesipanyoli, kugira ngo gafashe abantu bifuza gushyigikira umurimo ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose (kitwa Charitable Planning to Benefit Kingdom Service Worldwide). Ako gatabo gasobanura uburyo bunyuranye umuntu yatangamo impano akiriho, cyangwa uko yatanga umutungo we ho umurage, ukazakoreshwa atakiriho. Ibivugwa muri ako gatabo bishobora kudahuza n’imimerere y’iwanyu bitewe n’amategeko agenga imisoro cyangwa andi mategeko yo mu gihugu ubamo. Abantu benshi bakoresheje ubwo buryo bwo gutanga impano, bityo bashyigikira ibikorwa byo mu rwego rw’idini n’iby’ubutabazi bikorwa n’Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi, kandi ibyo byatumye basonerwa imisoro. Niba kaboneka mu gihugu ubamo, ushobora kugasaba umwanditsi w’itorero ryanyu.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, jya ku rubuga rwa www.jw.org/rw, ukande ahanditse ngo “Gutanga impano zo gushyigikira umurimo ukorerwa ku isi hose,” ahagana hasi ku ipaji iyo ari yo yose kuri urwo rubuga, cyangwa ubaze ku biro by’ishami.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze