ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp18 No. 1 pp. 12-13
  • 3 Inama zidufasha kwihanganira ibibazo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 3 Inama zidufasha kwihanganira ibibazo
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • INDWARA IDAKIRA
  • AGAHINDA
  • Isengesho ryakugirira akahe kamaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2021
  • Akamaro k’isengesho
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2015
  • Uko bamwe babonye ibisubizo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Jya ubabwira ko ubakunda
    Inkuru z’ibyabaye
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2018
wp18 No. 1 pp. 12-13
Umugore ufite agahinda ari mu irimbi; umugore ugendera mu kagare ateze amatwi ubutumwa bwo muri Bibi

3 Inama zidufasha kwihanganira ibibazo

Hari ibibazo tudashobora kwirinda cyangwa gukemura. Urugero, niba warapfushije uwawe cyangwa ukaba urwaye indwara idakira, nta kundi wabigenza uretse kubyihanganira. Ese Bibiliya yadufasha muri ibyo bibazo?

INDWARA IDAKIRA

Rose yaravuze ati: “Ndwaye indwara mbi ituma mpora ndibwa cyane. Ngenda ndushaho kuremba.” Ikintu cyarushagaho kumuhangayikisha, ni uko atashoboraga kwiga Ijambo ry’Imana no gukora ibindi bikorwa bya gikristo. Ariko yafashijwe n’amagambo ya Yesu ari muri Matayo 19:26, agira ati: “Ku Mana byose birashoboka.” Rose yaravuze ati: “Naje kubona ko hari uburyo bwinshi bwo kwiyigisha. Bitewe n’uko akenshi aba ababara, yatangiye kujya atega amatwi Bibiliya cyangwa ibitabo by’imfashanyigisho zayo byafashwe amajwi.a Yaravuze ati: “Sinzi uko nari kubigenza, iyo ibyo byose biba bitabaho.”

Iyo Rose ananiwe gukora ibyo yakoraga kera, ahumurizwa n’amagambo ari mu 2 Abakorinto 8:12, agira ati: “Iyo mbere na mbere ubushake bwo gutanga buhari, birushaho kwakirwa neza hakurikijwe icyo umuntu afite, hadakurikijwe icyo adafite.” Ayo magambo yibukije Rose ko Imana yishimira ibyo akora kuko akora ibyo ashoboye nubwo afite imbaraga nke.

AGAHINDA

Delphine twigeze kuvuga yagize ati: “Umukobwa wange w’imyaka 18 amaze gupfa, nari mfite agahinda kenshi ku buryo numvaga ibyange birangiye. Numvaga bindenze.” Yahumurijwe n’amagambo ari muri Zaburi 94:19, aho umwanditsi wa zaburi yavuze ati: “Igihe ibitekerezo bimpagarika umutima byambagamo byinshi, ihumure riguturukaho ryatangiye gukuyakuya ubugingo bwanjye.” Yaravuze ati: “Nasenze Yehova kugira ngo amfashe kubona icyo nakora kikamfasha kwihangana.”

Yakoze umurimo w’ubuvoronteri atizigamye. Yigereranyije n’ikaramu y’igiti. Nubwo yavunika, uduce twayo baraduconga tukongera gukoreshwa. Kimwe n’iyo karamu yavunitse, Delphine na we ashobora gufasha abandi nubwo aba afite agahinda. Yaravuze ati: “Naje kubona ko iyo mpumurije abo nigisha Bibiliya nkoresheje amahame ya Bibiliya, ari uburyo Yehova aba akoresheje ngo ampumurize.” Yakoze urutonde rw’abantu bavugwa muri Bibiliya bagize agahinda kenshi. Yaravuze ati: “Nasanze bose barakundaga gusenga. Ntushobora kwihangana udasoma Bibiliya.”

Kwiga Bibiliya nanone byafashije Delphine kwibanda ku gihe kizaza, aho kwibanda ku byahise. Yahumurijwe n’amagambo ari mu Byakozwe 24:15, hagira hati: “Hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.” Ni iki kimwizeza ko umukobwa we azazuka? Yaravuze ati: “Nzabona umwana wange kuko Yehova yarangije gushyiraho itariki azamuzuriraho. Hari igihe njya mubona turi kumwe mu busitani bwacu, nkumva bimeze nk’igihe twabaga turi kumwe akiri muto.”

a Ibyafashwe amajwi biboneka ari byinshi ku rubuga rwa jw.org/rw

Bibiliya ishobora kuduhumuriza mu bihe bikomeye

IMANA IDUFASHA ITE?

Igisubizo Bibiliya itanga kirumvikana. Igira iti: “Yehova aba hafi y’abamwambaza bose; aba hafi y’abamwambaza mu kuri bose. Azahaza ibyifuzo by’abamutinya, kandi azumva ijwi ryo gutabaza kwabo maze abakize” (Zaburi 145:18, 19). Ese kumenya ibyo ntibihumuriza? Imana isubiza ite amasengesho y’abantu bifuza ko ibayobora?

ITANGA IMBARAGA:

Ibibazo bishobora kutunegekaza, bikadutesha umutwe kandi bikaduca intege mu buryo bw’umwuka (Imigani 24:10). Ariko Yehova ‘aha unaniwe imbaraga, kandi udafite intege amwongerera imbaraga nyinshi’ (Yesaya 40:29). Intumwa Pawulo wahuye n’ibibazo byinshi yaravuze ati: “Mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga” (Abafilipi 4:13). Imana yahaye Pawulo umwuka wera agira imbaraga. Nawe ushobora gusaba Imana umwuka wera.—Luka 11:13.

ITANGA UBWENGE:

Wakora iki se mu gihe ukeneye gusobanukirwa uko washyira mu bikorwa inama za Bibiliya? Intumwa Yakobo yaranditse ati: “Niba rero muri mwe hari ubuze ubwenge, nakomeze abusabe Imana kuko iha bose ititangiriye itama, itongeyeho incyuro; kandi azabuhabwa” (Yakobo 1:5). Kugira ngo ubone ibyo usaba mu isengesho, ukwiriye gusoma Bibiliya kandi uga—kurikiza inyigisho zayo (Yakobo 1:23-25). Nubigenza utyo uzibonera ko inama zayo zihuje n’ubwenge.

ITANGA AMAHORO:

Yehova ashobora kudufasha no mu gihe duhangayitse bikabije. Ijambo rye rigira riti: “Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha, ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana, kandi amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose, azarinda imitima yanyu n’ubushobozi bwanyu bwo kwiyumvisha ibintu binyuze kuri Kristo Yesu” (Abafilipi 4:6, 7). Uge usenga Yehova umusaba amahoro.

Byagenda bite se mu gihe ibibazo ufite bidahise bikemuka? Ntukumve ko Imana yakwibagiwe. Nubwo ibibazo bitashira, Imana ishobora kuguha ubutwari n’imbaraga zo kubyihanganira (1 Abakorinto 10:13). Nanone Bibiliya idusezeranya ko mu gihe kizaza ibibazo byacu bizakemuka burundu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze