Amakuru ya Gitewokarasi
Cambodge: Ku itariki ya 8 Gashyantare 1993, twabonye urupapuro rwa Leta ruduha uburenganzira bwo gukora umurimo wacu ku mugaragaro kandi rwemerera abamisiyonari kwinjira mu gihugu. Dufite ibyishimo byo kubona nyuma y’imyaka isaga 25, ubutumwa bwiza bwongera kubwirizwa ku mugaragaro muri Cambodge.
Chypre: Uretse ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 1.462 kwagezweho muri Werurwe, ishami ryatanze na raporo y’ukwiyongera gushya kw’amasaha, gusubira gusura, n’ibyigisho bya Bibiliya
Liberia: Muri Werurwe, abavandimwe bashoboye kugira Ikoraniro ryabo ry’Intara “Abatanga Umucyo” mu isambu ya Sosayiti iri iruhande rw’ibiro by’ishami. Abateranye bageze ku 2.711, na ho ababatijwe ni 78.
Philippines: Ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 115.044 kwagezweho muri Werurwe.
Ubuyapani: Ukwiyongera kwabo gushya kw’ababwiriza muri Werurwe kwari 177.591.