Porogaramu Nshya y’Umunsi w’Ikoraniro Ryihariye
1 Kwiga igitabo Yule Mtu Mkuu Aliyepata Kuishi byatumye turushaho kwishimira Yesu Kristo. Mu buryo bukwiriye, porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye ryatangiye muri Nzeri (umwaka ushize) rizatsindagiriza umutwe uvuga ngo “Kugera Ikirenge mu cy’Uwadusigiye Icyitegererezo Gikomeye,” rizadufasha gusobanukirwa mu buryo bwuzuye kurushaho icyo kugera ikirenge mu cye bisobanura.
2 Abantu bose bari muri iryo koraniro bazaterwa inkunga yo kuba abantu barushaho gukurikiza urugero rwa Kristo uko ikigero cy’imyaka baba barimo n’iyo baba bamaze mu kuri yaba ingana kose. Igice kimwe cy’iyo porogaramu kizaha urubyiruko inama zihariye. Kizabaha ibikwiriye byose kugira ngo bashobore guhangana n’imimerere igoranye ifitanye isano n’uburezi, imyidagaduro, n’ibyo kwigwizaho ubutunzi. Hazatangwa za disikuru, ingero z’ibyo abantu babonye, n’ingero z’ibyerekanwa bitsindagiriza uburyo bwo kwirinda amoshya y’isi no kugenda tugera ikirenge mu cya Kristo.—1 Pet 2:21.
3 Abantu bashya bitanze bazaboneraho uburyo bwo kwerekanira mu ruhame ko babaye abigishwa ba Kristo babatizwa. Disikuru ishishikaje ishingiye ku Byanditse ihereranye n’iyo ngingo izabanziriza umubatizo. Abashaka kuzabatizwa ku munsi w’ikoraniro ryihariye bagomba kumenyesha umugenzuzi uhagarariye itorero icyifuzo cyabo hakiri igihe gihagije kugira ngo abone uko akorana n’abasaza gahunda yo gusuzuma ibibazo byagenewe abifuza kubatizwa.
4 Disikuru y’ingenzi ifite umutwe uvuga ngo “Kugera Ikirenge mu cy’Uwadusigiye Icyitegererezo Gikomeye—Ni Iki Bitwerekezaho?” izatangwa n’umuvandimwe w’umushyitsi. Dusabwa gutumira abantu bose bashimishijwe kugira ngo bifatanye muri iyo porogaramu itera inkunga kandi igakomeza ukwizera. Nta mibereho yaruta cyangwa ngo iheshe ingororano kuruta iyo kugera ikirenge mu cy’Uwadusigiye Ikitegererezo Gikomeye, ari we Yesu Kristo.—Mat 19:27-29.