Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!—Amagazeti Avuga Ukuri
1 Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse ku itariki ya 1 Nzeri 1994, ku ipaji ya 9, yatwibukije ko amagazeti yacu asohora “ingingo ziza mu gihe gikwiriye, zikaba zaragiye zibanda ku byo abantu bakeneye by’ukuri.” Turashaka gukwirakwiza ayo magazeti ahantu hose. Mu mezi ya Nzeri n’Ukwakira, amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! ni yo azatangwa.
2 Umurimo wo ku nzu n’inzu utuma tubona uburyo bwiza cyane bwo gutanga ayo magazeti. Gutanga ubuhamya bufatiweho mu buryo bugira ingaruka nziza, hamwe no gusubira gusura, na byo bituma ayo magazeti atangwa buri gihe. Nanone, gutanga ubuhamya mu mihanda no mu mazu acururizwamo ari mu ifasi yacu, na bwo ni uburyo bugira ingaruka nziza mu kongera amagazeti atangwa.
3 Ingingo zo Kuganirwaho: Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse ku itariki ya 1 Mata (mu Gifaransa) ikubiyemo ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Isi Nziza Cyane—Mbese, Ni Inzozi Gusa?” n’uvuga ngo “Isi Nziza Cyane—Iregereje!” Nta gushidikanya ko ibyo bihuje n’intego y’iyo gazeti yo gutangaza Ubwami bw’Imana. Ingingo ya kabiri irangiza igaragaza ukuntu paradizo ihoraho iteka ryose izabaho rwose mu gihe cy’ubutegetsi bwa Kristo Yesu.—Luka 23:43.
4 Ikibazo kibaza ngo “Ni Hehe Ushobora Kubona Ubuyobozi Bwiringirwa?” ni cyo cyasuzumwe mu igazeti yasohotse ku itariki ya 15 Mata (mu Gifaransa). Amagazeti yasohotse muri Gicurasi yasesenguye kurushaho iyo nkuru muri iyi ngingo ifite umutwe uvuga ngo “Mbese, Idini Rihaza Ukwifuza Kwawe?” n’uvuga ngo “Kuki Ukwiriye Gusoma Bibiliya?” Twagombye gushobora gutangiza abantu ibiganiro mu buryo bworoheje ku bihereranye n’izo ngingo ziza mu gihe gikwiriye.
5 Kurushaho Gutanga Amagazeti Menshi: Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yasohotse ku itariki ya 1 Nzeri yatanze inama ku bihereranye n’uburyo bune bwo kurushaho gutanga amagazeti menshi. Twatewe inkunga (1) yo kuba dusobanukiwe ku bihereranye n’amagazeti. Igihe tuyasoma, twagombye gutekereza ku ngingo zishobora kurushaho gushishikaza abantu bo mu ifasi yacu. Nanone kandi, niba buri gihe tuba twitwaje amagazeti, tuzashobora kuyaha abo dukorana, abaturanyi, abarimu, abo twigana, cyangwa abagura ibintu mu maduka.
6 Twibukijwe (2) gukoresha uburyo bworoheje bwo gutangiza ibiganiro. Hitamo igitekerezo kimwe gishimishije maze ukivuge mu magambo make. Nuramuka ushoboye gusigira nyir’inzu igazeti, yo ubwayo ishobora “kubwira” uwo muntu mwahuye, cyangwa abandi baba muri urwo rugo.
7 Ikindi kintu gikenewe ni (3) uguhuza n’imimerere [uhuye na yo]. Ni byiza kuba umuntu yazirikana ingingo zinyuranye zo kuganiraho—imwe ku rubyiruko, indi ku bagabo, n’ikindi gitekerezo kireba abagore.
8 Icya nyuma, tugomba (4) kwishyiriraho intego bwite yo gutanga amagazeti. N’ubwo itorero ridashobora gushyiraho umubare runaka w’amagazeti agomba gutangwa na buri wese, dushobora buri umwe umwe kwishyiriraho intego yacu ya bwite. Ibyo bishobora gutuma turushaho kugira umwete mu gutanga amagazeti. Turamutse dutumije umubare runaka w’amagazeti tubona buri gihe, wenda ibyo bishobora gutuma dutanga amagazeti menshi kurushaho.
9 Turifuza ko abandi na bo bamenya iby’Ubwami bw’Imana. Nimucyo rero tubonere inyungu mu buryo bwuzuye mu bufasha bwiza butangwa n’amagazeti dukwirakwiza ubutumwa bw’Ubwami.—Mat 10:7.