Gutanga Igitabo Kubaho Iteka mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza
1 Yesu yari umuhanga waminuje mu gutangiza ibiganiro. Yari azi icyo yavuga kugira ngo abantu bashishikarire kumutega amatwi. Igihe kimwe, yatangije ikiganiro n’Umusamariyakazi amusaba amazi yo kunywa. Ibyo byaramushishikaje bitewe n’uko “Abayuda banenaga Abasamariya.” Ikiganiro cyakurikiyeho, cyatumye we ubwe hamwe n’abandi benshi bahinduka baba abizera (Yoh 4:7-9, 41). Dushobora guvana isomo kuri urwo rugero rwe.
2 Mu gihe witegura kujya gutanga igitabo Kubaho Iteka, ibaze uti ‘ni ibihe bintu bihangayikishije cyane abantu bo mu ifasi yacu? Ni iki cyashishikaza ingimbi, umuntu ugeze mu za bukuru, umugabo cyangwa se umugore?’ Ushobora gutegura uburyo butandukanye bwo gutangiza ibiganiro, kandi ugateganya gukoresha uburyo ubona ko bwarushaho guhuza n’imimerere uhasanze.
3 Ubwo kwangirika kw’imibereho y’imiryango guhangayikishije benshi, ushobora kuvuga uti
◼ “Muri iki gihe, imihihibikano y’imibereho ya buri munsi, usanga ihangayikishije cyane imiryango. Ni hehe yavana ubufasha? [Reka asubize.] Bibiliya ishobora kutubera ubufasha nyakuri. [Soma 2 Timoteyo 3:16, 17.] Ibyanditswe bitanga ubuyobozi bw’ingirakamaro bushobora gutuma imiryango irokoka. Reba ibivugwa muri paragarafu ya 3 ku ipaji ya 238 y’iki gitabo kivuga ngo Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo.” Soma paragarafu ya 3, maze umuhe icyo gitabo.
4 Mu gihe waba ukoresha inkuru runaka ivugwa mu karere k’iwanyu, ushobora kuvuga uti
◼ “Mbese, waba wumvise amakuru yavuzwe ku bihereranye [vuga inkuru runaka ihangayikishije abantu bo mu karere k’iwanyu]? Uyitekerezaho iki? [Reka asubize.] Wenda yaba yatumye wibaza aho iyi si igana, si byo se? Bibiliya yahanuye ko bene ibyo bintu byari kuba ari ikimenyetso cy’uko turi mu minsi y’imperuka.” Hanyuma, suzuma ibikubiye mu gitabo Kubaho Iteka, ku mapaji ya 150-3.
5 Abantu benshi bahangayikishijwe n’ukwiyongera k’ubugizi bwa nabi. Ushobora gukoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro bwa mbere buri munsi y’umutwe uvuga ngo “Ubwicanyi/Umutekano” ku ipaji ya 10 y’igitabo “Kutoa Sababu”:
◼ “Turimo turaganira n’abantu ku bihereranye n’ibibazo by’umutekano wabo bwite. Dukikijwe n’ubugizi bwa nabi bwinshi, kandi ibyo bikaba bifite ingaruka ku mibereho yacu. Utekereza ko hakorwa iki kugira ngo abantu, urugero nkawe hamwe nanjye tube twakumva ko dufite umutekano mu gihe tugenda mu mihanda nijoro?” Ushobora gusoma muri Zaburi 37:10, 11, maze ukerekana imigisha izazanwa n’Ubwami bw’Imana, wifashishije igitabo Kubaho Iteka ku mapaji ya 156-8.
6 Niba wanogerwa n’uburyo bworoheje cyane, ushobora gukoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro bumeze nk’ububoneka ahagana hejuru ku ipaji ya 12 y’igitabo “Kutoa Sababu”:
◼ “Turimo turatera abaturanyi bacu inkunga yo gusuzuma iby’igihe kizaza gihebuje Bibiliya iduhishiye. [Soma mu Byahishuwe 21:3, 4.] Mbese, urumva bigushimishije? [Reka asubize.] Igice cya 19 cy’iki gitabo gitsindagiriza indi migisha izahundagazwa ku bantu bumvira bayobowe n’Ubwami bw’Imana.” Hanyuma, umuhe igitabo Kubaho Iteka.
7 Gutegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro bugira ingaruka nziza, bishobora kugufasha kugera ku bantu bafitiye inyota ibyo gukiranuka.—Mat 5:6.