ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/95 p. 4
  • Fasha Abadafite Ukwizera

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Fasha Abadafite Ukwizera
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Ibisa na byo
  • Gufasha Abandi Kugira ngo Baheshe Umuremyi Wacu Icyubahiro
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Yehova Ni Umuremyi Wacu
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Uko twatanga igitabo Icyo Bibiliya yigisha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Uburyo bwatanzwe bwo gutanga ibitabo mu murimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
km 11/95 p. 4

Fasha Abadafite Ukwizera

1 Muri ibi bihe, gushaka kubonwa nk’umuntu w’umuhanga ufite n’amajyambere mu gutekereza, bisigaye ari ibintu bisanzwe. Za filizofiya z’abantu n’ibintu by’ibihimbano byahawe urubuga, mu gihe ibintu by’agaciro by’umwuka bipfobywa. Abantu b’imitima itaryarya bashimishwa n’ibintu bidashidikanywaho bikwiriye kandi by’ukuri, bazemera uburyo bwiza bwo kugenzura igitabo La vie: comment est-elle apparue? Évolution ou création? cyangwa Biblia-Neno la Mungu au la Binadamu? Ibyo bitabo bishobora gufasha abadafite ukwizera (Rom 1:19, 20). Reba neza niba usubira gusura abagaragaje ugushimishwa.

2 Ushobora gutangiza ibiganiro muri ubu buryo:

◼ “Nzi neza ko uzi ko abarimu benshi bashyigikira imyizerere y’uko umuryango wa kimuntu wabayeho ku bw’ubwihindurize. Bigisha ko ikintu cyose cyabayeho ku bw’impanuka gusa. Wowe ubyumva ute? [Mureke asubize.] Ayo magambo ashingiye ku gitekerezo cy’umuntu. Igitekerezo cy’umuntu ni ‘uburyo bwo kugenekereza’ cyangwa ‘ibyo bakeka ariko batasobanura.’ Mu binyejana byinshi abantu bizeraga ko isi yari ishashe; ubu tuzi ko ibyo byari ibihimbano bidafite aho bishingiye. Mbese, ibyo ni ko bimeze no ku bihereranye n’igitekerezo cy’ubwihindurize?” Soma amagambo y’itangiriro ari ku ipaji ya 4, hanyuma kandi munaganire ku murongo wo muri Yesaya 42:⁠5.

3 Ufite Bibiliya yawe mu ntoki, ushobora gutangiza ikiganiro ugira uti:

◼ “Tugarutse kubasura nanone kugira ngo turebere hamwe impamvu icyigisho cya Bibiliya ari ingenzi muri iki gihe. Abantu benshi bafite Bibiliya, ariko bake ni bo bafata umwanya wo kuyisoma. Hari n’abajya batubwira ku mugaragaro ko batemera Bibiliya na mba. Wowe se ubyumva ute? [Reka asubize.] Ikintu kimwe mu bintu bitwemeza ko Bibiliya ari Ijambo ryahumetswe n’Imana, ni isohozwa ry’ubuhanuzi bwayo.” Erekeza ibitekerezo ku mirongo y’Ibyanditswe igaragara muri paragarafu ya 6 ku ipaji ya 234. Mu gitabo Neno la Mungu, rambura ku ngingo iri mu gice cya 9.

4 Iki gitekerezo gishobora kwitabirwa neza:

◼ “Dushobora kubona ubwiza n’igihamya gihebuje cy’ubuhanga mu bintu bidukikije kuri iyi si. Iyi shusho ishimishije y’imirasire y’izuba rirenze, ni urugero rukwiriye.” Erekana amashusho yo ku mapaji ya 12 na 13. Shyiramo ingingo ziri ku mutwe muto uvuga ngo “Quelques sujets de reflexion” (Ingingo zo Gutekerezaho), hanyuma usobanure ukuntu icyo gitabo gitanga ibisubizo bishimishije ku bibazo by’ingenzi bihereranye n’isi yacu.

5 Dushobora kubera abandi imigisha twifashishije ibitabo byacu dutanga kugira ngo tubafashe kubona urufatiro rukwiriye ruhereranye no kwizera Umuremyi wabo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze