ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/97 pp. 5-6
  • Igisha Abandi Ibyo Imana Ibasaba

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Igisha Abandi Ibyo Imana Ibasaba
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Ibisa na byo
  • Uko twakoresha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Iringire Ko Yehova Azakuza [Imbuto]
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Uburyo Bwatanzwe bwo Gutangiza Ibiganiro mu Murimo wo Kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
  • Mbese, Urimo Urakoresha Agatabo Ni Iki Imana Idusaba? Kugira ngo Utangize Ibyigisho?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2002
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
km 4/97 pp. 5-6

Igisha Abandi Ibyo Imana Ibasaba

1 Haracyari abantu benshi dushobora gusanga baravukijwe mu buryo bw’umwuka, “kumva amagambo y’Uwiteka [“Yehova,” NW]” (Amosi 8:11). Mu gihe abantu bamwe bemera ko Imana ibaho, usanga batazi umugambi wayo n’ibyo ibasaba. Bityo rero, tugomba kubigisha ukuri k’Ubwami kurokora ubuzima. Binyuriye mu kuba dufite ibikenewe byose, kandi tukaba twiteguye neza kubwiriza uko tubonye uburyo, dushobora kubona abantu bashaka kwiga ibyo Yehova abasaba.

2 Muri Mata na Gicurasi, tuzaba dufite inomero z’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! asohotse vuba yo gutanga. Ikindi kandi, ku ncuro ya mbere, tuzatanga agatabo gafite umutwe uvuga ngo Ni Iki Imana Idusaba? Amashusho yako ashimishije hamwe n’ibibazo byako bikangura ibitekerezo, bituma ako gatabo kareshya abantu cyane. Ibitekerezo bikurikira, byatanzwe kugira ngo bidufashe gukoresha ibitabo byacu byiza mu buryo bugira ingaruka nziza.

3 Gushaka Abantu: Mu turere dusanga abantu benshi batari mu rugo mu gihe tubasuye ku nzu n’inzu, bigaragara ko gushaka no kuganira n’abantu aho tubasanze hose bigira ingaruka nziza. Umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 1996, waduteye inkunga yo kubwiriza ubutumwa bwiza aho ari ho hose​—ni ukuvuga mu mihanda, mu modoka zitwara abagenzi, no mu busitani, kuri za parikingi, mu mirima, n’ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi. Ku bihereranye no kubwiriza abakozi bo mu biro, umugenzuzi w’akarere yanditse agira ati “byari bishimishije kubona ababwiriza babyitabira neza . . . abantu bakoreraga mu biro batugaragarije ikinyabupfura tutari twiteze, kandi batwakirana igishyuhirane . . . Benshi batugaragarije ugushimira bitewe n’uko twari twakoze imihati ikomeye yo kubagezaho ubutumwa bwa Bibiliya, ndetse no mu biro byabo.” Ni izihe ngaruka wagize mu buryo nk’ubwo, mu gihe wabwirizaga ubutumwa bwiza aho ari ho hose? Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, kimwe n’agatabo Ni Iki Imana Idusaba?, bikwiranye mu buryo bwihariye n’uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kubwiriza, kubera ko byibanda ku ngingo zivuga ibihereranye n’imibereho y’abantu, kandi zigashishikaza ubushobozi bwo gutekereza.

4 Gutangiza Ibiganiro: Ipaji iheruka y’Umurimo Wacu w’Ubwami wo mu Ukwakira 1996, itanga ibisobanuro birambuye ku bihereranye n’ukuntu wategura uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro mu gihe utanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous! Ibyo bitekerezo, bizagira ingaruka nk’iyo mu gihe uzaba utegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro mu gutanga agatabo Ni Iki Imana Idusaba. Ibyo tuvuga bishobora kuba mu magambo ahinnye ku buryo byavugwa mu nteruro nke, cyangwa bikaba mu magambo arambuye bihagije, ku buryo twashyiramo n’igitekerezo gishingiye ku Byanditswe. Ni iby’ingenzi guhitamo mu buryo bwitondewe amagambo yo gutangiza ibiganiro, kubera ko ashobora gutuma uwo muntu muvugana akomeza gutega amatwi cyangwa ntayatege. Bamwe bagize ingaruka nziza binyuriye mu kwifashisha aya magambo abimbura ikiganiro: “nasomye ingingo yanteye inkunga, kandi ndifuza kuyikugezaho nawe.” Cyangwa nanone, ushobora kubyutsa ikibazo gishishikaje kugira ngo utangire kuganira n’uwo muntu.

5 Niba bikwiriye mu karere kanyu, ushobora kugerageza kubaza ibibazo nk’ibi bikurikira, mu gihe uzaba utangiza ibiganiro muri uku kwezi:

◼ “Muri iki, gihe tubona inyandiko z’umwanda zanditse ku nkuta, impapuro zandagaye, n’ibyuka bihumanya. Bizasaba iki kugira ngo isi isukurwe kandi ibe ahantu heza ho guturwa?” Reka asubize, maze usobanure ko ufite amakuru atwizeza ukuntu isi yose izahinduka ubusitani, n’igihe bizabera. Mugezeho ibitekerezo bifututse, umurongo w’Ibyanditswe mugufi, hanyuma umwereke ishusho nziza yo mu igazeti isohotse vuba, kandi uyimuhe kugira ngo ayisome. Vuga ko abantu benshi bishimira gusoma inyandiko zacu batanga impano, tukaba twishimira kuzikoresha mu murimo wacu ukorerwa ku isi hose. Mbere yo kurangiza ikiganiro, gerageza gushyiraho gahunda yo kuzagikomeza ubutaha.

◼ “Mbese, utekereza ko Imana yari ifite umugambi w’uko twabaho tugoswe n’ibibazo nk’ibyo duhanganye na byo muri iki gihe?” Nyuma y’uko uwo muntu asubiza, ushobora kuvuga uti “birashoboka ko waba umenyereye isengesho Yesu yigishije abigishwa be gusenga, basaba ko Ubwami bw’Imana buza. Mbese, wigeze utekereza icyo Ubwami bw’Imana ari cyo mu by’ukuri?” Rambura ku isomo rya 6 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?, maze usome ibibazo bibazwa mu ntangiriro y’iryo somo. Hanyuma, mu gihe usoma paragarafu ya 1, garagaza igisubizo cy’ikibazo cya mbere. Sobanura ko ibibazo bisigaye na byo bisubizwa mu buryo buhinnye nk’ubwo. Tanga ako gatabo, kandi umusabe ko mwazongera kubonana kugira ngo umugezeho byinshi bihereranye n’Ubwami.

◼ “Abantu benshi bashyira mu gaciro, batangiye kubona ko amadini y’isi ari yo nyirabayazana w’ibibazo by’abantu aho kubikemura. Ubitekerezaho iki?” Nyuma yo kumva igitekerezo cy’uwo muntu, gira icyo umwereka muri imwe mu magazeti mashya, gishobora kubyutsa ugushimishwa kwe ku bihereranye no gutsindwa kw’idini ry’ikinyoma, cyangwa ku bihereranye no kugwa kwaryo kwegereje. Mubaze niba yakwishimira kuzayisoma. Mwibwirane, maze umusabe ko mwazongera guhura kugira ngo umusobanurire ukuntu idini ry’ukuri ritigeze ritetereza abantu.

◼ “Kubera ingorane nyinshi ziri mu mibereho yo mu muryango muri iki gihe, waba waribajije ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango?” Reka asubize, hanyuma usobanure ko muri Bibiliya, Imana ihishura ibanga nyakuri ryo kugira ibyishimo mu muryango. Wenda ushobora gusoma muri Yesaya 48:17. Hanyuma, rambura ku isomo rya 8 mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?, maze werekeze kuri imwe mu mirongo ya Bibiliya yavuzwe, itanga ubuyobozi bwiringirwa bugenewe buri wese ugize umuryango. Soma urutonde rw’ibibazo biri ku ntangiriro y’isomo. Baza uwo umuntu niba yifuza gusoma ibisubizo. Niba abyifuza, muhe ako gatabo ku mafaranga asanzwe agatangwaho. Musabe ko wazagaruka ikindi gihe, kugira ngo umugezeho mu buryo bwagutse, ubuyobozi bw’ingirakamaro bukubiye muri Bibiliya, ku bihereranye n’imibereho y’ibyishimo mu muryango.

6 Umugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Werurwe 1997, waduteye inkunga yo gushira amanga kugira ngo dusubire gusura. Watanze inama yo gukoresha agatabo Ni Iki Imana Idusaba? kugira ngo dutangize ibyigisho bya Bibiliya, niba bitabaye ku ncuro ya mbere, bibe mu gihe dusubiye gusura. Icyo abantu bakeneye cyane ni ukwiga ibyo Imana ibasaba, hanyuma bakabikora (Kolo 1:9, 10). Tuzatuma abandi bungukirwa cyane muri Mata no muri Gicurasi, nidushobora gutangira kubigisha ibyo tuzi ku bihereranye n’ibyo Yehova abasaba birebana n’ubuzima.​—1 Kor 9:23.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze