Kubwiriza “Abantu b’Ingeri Zose” (NW)
1 Mu gihe duhuye n’abantu b’imico itandukanye cyangwa bari mu madini atandukanye, twibuka ko icyo Yehova ashaka ari uko “abantu b’ingeri zose bakizwa bakagira ubumenyi nyakuri ku bihereranye n’ukuri” (1 Tim 2:4, NW ). Uretse umubare munini w’inkuru z’Ubwami n’udutabo byateguwe mu buryo bwihariye, dufite ibitabo bibiri byiza cyane bishobora gukoreshwa igihe icyo ari cyo cyose kugira ngo bifashe abantu amadini atigishije ukuri ku byerekeye Imana na Kristo.
2 Igitabo L’humanité à la recherche de Dieu cyerekana muri rusange inkomoko y’amadini akomeye ari mu isi, bityo kikaba gishobora kuba ingirakamaro ku bantu aho baba bari hose, kigereranya ibyo bizera n’ibyo Bibiliya yigisha ku bihereranye n’Imana y’ukuri yonyine. Ku rundi ruhande, binyuriye mu gutsindagiriza imibereho ya Yesu Kristo, igitabo Le plus grand homme de tous les temps gishobora gufasha umuntu kumenya Umwana w’Imana neza kurushaho no kumureherezwaho, nk’uko byari bimeze ku bantu benshi bo mu kinyejana cya mbere (Yoh 12:32). Aho bikwiriye, ushobora kwifuza kugerageza gukoresha ibitekerezo bikurikira kugira ngo utange ibyo bitabo tuzatanga ku biciro byihariye nk’uko byatangajwe.
3 Niba utekereza ko byaba bikwiriye guha umuntu igitabo “Le plus grand homme,” ushobora kumubaza uti
◼ “Ni iki kikuza mu bwenge iyo utekereje ku byerekeranye na Yesu Kristo? [Reka asubize.] Abahanga benshi mu byerekeye amateka, bemera ko Yesu ari umuntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose. [Vuga urugero ruri mu ijambo ry’ibanze ry’igitabo Le plus grand homme.] Bibiliya igaragaza ko imibereho ya Yesu yari urugero tugomba kwigana.” Soma muri 1 Petero 2:21 na paragarafu ya mbere ku ipaji ya nyuma y’ijambo ry’ibanze mu gitabo Le plus grand homme. Niba nyir’inzu ashishikajwe no kwiga ibihereranye na Yesu, muhe icyo gitabo. Mbere y’uko mutandukana, soma muri Yohana 17:3, maze umubaze uti “ni gute dushobora kubona ubwo bumenyi buyobora ku buzima bw’iteka?” Kora gahunda ihamye yo gusubira gusura umushyiriye igisubizo.
4 Mu gihe usubiye gusura kugira ngo usobanure ukuntu umuntu yagira ubumenyi butanga ubuzima, ushobora kuvuga ibi bikurikira:
◼ “Nagusezeranyije kuzagaruka kugusura kugira ngo nkwereke ukuntu dushobora kugira ubumenyi buyobora ku buzima bw’iteka.” Mwereke igitabo Ubumenyi, kandi umwereke uko icyigisho kiyoborwa ukoresheje igice cya mbere.
5 Niba wifuza gutanga igitabo “L’humanité à la recherche de Dieu,” ushobora kubaza uti
◼ “Kubera ko hariho amadini menshi cyane muri iki gihe, mbese, waba warigeze kwibaza ukuntu dushobora kumenya idini ryemerwa n’Imana?” Nyuma y’uko agusubiza, rambura igitabo L’humanité à la recherche de Dieu ku ipaji ya 377. Tsindagiriza ingingo ya 7, kandi ubaze nyir’inzu niba yemera ko idini ry’ukuri rigomba gutuma amoko yose y’abantu yunga ubumwe. Reba umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yavuzwe, kandi niba igihe kibikwemerera, ugire icyo uvuga ku zindi ngingo ziri ku rutonde maze utange igitabo. Mu gihe ugiye gutandukana na we, ushobora kumubaza uti “ni gute idini ry’ukuri rigomba kugira ingaruka ku myifatire y’umuntu?” Kora gahunda yo kuzagaruka kumusura kugira ngo usubize icyo kibazo.
6 Mu gihe ugarutse kugira ngo usobonure ukuntu idini ry’ukuri rigira icyo rihindura ku mibereho y’umuntu, ushobora kumubaza uti
◼ “Utekereza ko ari gute idini ryagombye kugira icyo rihindura ku myifatire y’abantu? [Reka asubize.] Kristo yaduhaye ihame twasuzumiraho idini.” Soma amagambo yo muri Matayo 7:17-20 ari ku ipaji ya 12, mu gitabo L’humanité à la recherche de Dieu. Hanyuma, saba nyir’inzu gusoma paragarafu ya 20 ku ipaji ya 13-14. Niba igihe kibikwemerera, gira icyo uvuga kuri paragarafu ya 25-29 ku ipaji ya 16-18. Ibyo bishobora kuyobora ku cyigisho mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba cyangwa mu gitabo Ubumenyi.
7 Uburyo bwo Gutangiza Ibiganiro: Mu gitabo L’humanité à la recherche de Dieu, harimo ubufasha bwinshi bwo kwigisha, bushobora gukoreshwa mu buryo bwo gutangiza ibiganiro ku ncuro ya mbere cyangwa usubiye gusura. Ushobora gutangiza ikiganiro wibariza ikibazo runaka gikwiriye. Urugero, andika ibi bibazo n’imitwe y’ibiganiro hamwe n’amapaji biriho:
“Ibibazo Bikeneye Gusubizwa”—ku ipaji ya 17-18.
“Mbese, Yesu Yari Umuntu wo mu Migani Gusa?”—ku ipaji ya 237.
“Ni Nde Wanditse Bibiliya?”—ku ipaji ya 241.
“Korowani na Bibiliya”—ku ipaji ya 285.
“Ibihamya byerekana ko Bibiliya Ari Inyakuri”—ku ipaji ya 340-341.
“Icyo Abahamya ba Yehova Bizera”—ku ipaji ya 356-357.
“Uburyo bwo kumenya Idini ry’Ukuri”—ku ipaji ya 377.
8 Ushobora kurambura ku ipaji cyangwa amapaji yatoranyijwe mu gitabo L’humanité à la recherche de Dieu maze ugasobanura ingingo murimo muganiraho. Hanyuma, kora gahunda yo gusubira kumusura ubaza ikibazo gifitanye isano n’ibyo mwaganiragaho, gishobora gusubizwa n’agatabo Ni Iki Imana Idusaba cyangwa igitabo Ubumenyi. Ntiwibagirwe gutumira nyir’inzu kugira ngo azifatanye ku Iteraniro ry’Abantu Bose, kandi umusigire urupapuro rukoreshwa mu gutumira niba ruhari.
9 Abantu b’ingeri zose bafite imitima itaryarya, barimo barashaka ukuri ku bihereranye n’Imana na Kristo. Dushobora kubaha ubufasha mu murimo wacu wo gutanga ubuhamya. Bityo rero, nimucyo dukomeze ‘kugoka turwana [kubera ko] twiringiye Imana ihoraho, ni yo mukiza w’abantu bose [“b’ingeri zose,” NW ].’—1 Tim 4:10.