ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/98 p. 1
  • Tugomba Gusubira Gusura Kenshi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tugomba Gusubira Gusura Kenshi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Dukomeze kubwiriza iby’Ubwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • “Twakoze Umurimo mu Ifasi Yacu Incuro Nyinshi!”
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Kuki Dukomeza Gusubirayo?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
  • Impamvu dusubirayo kenshi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 12/98 p. 1

Tugomba Gusubira Gusura Kenshi

1 Mbese, igihe umuntu yakubwiraga ibihereranye n’ubutumwa bwiza ku ncuro ya mbere, waba warabyitabiriye neza? Niba atari ko byagenze, ugomba gushimira kuba Abahamya ba Yehova baragiye bagaruka kugusura kenshi, kugeza ubwo amaherezo waje kwemera kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Birakwiriye ko ubizirikana igihe ukora umurimo mu ifasi wahawe uyisubiramo kenshi.

2 Imibereho y’abantu ihora ihindagurika. Bahangana n’ibibazo bishyashya cyangwa indi mimerere, bumva ibintu bibaho bigahungabanya umuryango w’abantu cyangwa isi yose, bagerwaho n’ibibazo bitewe n’imimerere y’iby’ubukungu bwifashe nabi, bakagerwaho n’indwara cyangwa bagapfusha umwe mu bagize umuryango wabo. Ibyo bintu bishobora gutuma bashaka kumenya impamvu ituma habaho iyo mibabaro yose. Tugomba kumenya neza ibintu bishengura imitima y’abantu, maze tukabafashisha ubutumwa buhumuriza.

3 Uwo Ni Umurimo w’Ubutabazi: Tekereza ku bakozi baba barimo batabara igihe habaye impanuka kamere. N’ubwo bamwe baba bashakira mu gace kabonekamo abarokotse bake, ntibacika intege ngo babireke bitewe n’uko abakozi bagenzi babo babonye aho abarokotse benshi bari. Igikorwa cyacu cy’ubutabazi ntikirarangira. Buri mwaka, hagenda haboneka abantu babarirwa mu bihumbi amagana bashaka kurokoka ‘umubabaro mwinshi.’​—Ibyah 7:9, 14.

4 “Umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa” (Rom 10:13-15, NW). Ayo magambo yagombye kumvisha buri wese muri twe ko agomba gukomeza gukora umurimo wo kubwiriza. Uhereye igihe ifasi yacu yatangiye kubwirizwamo ubwa mbere, abana barakuze none ubu ni bakuru bihagije ku buryo bashobora bo ubwabo kwitekerereza babigiranye ubwitonzi, ibihereranye n’igihe cyabo kizaza hamwe n’intego y’ubuzima. Nta buryo dufite bwo kumenya uzagera aho akumva (Umubw 11:6). Abantu benshi bahoze baturwanya, bageze aho bemera ukuri. Umurimo wacu si uwo gucira abantu urubanza, ahubwo ni uwo gukomeza kubaha uburyo bwo kumva no kubohorwa bakavanwa muri iyi si ishaje. Nk’uko abigishwa ba mbere ba Yesu babigenje, tugomba ‘gusanga’ abantu ubutarambirwa, maze tukagerageza kubashishikariza gushimishwa n’ubutumwa bw’Ubwami.​—Mat 10:6, 7.

5 Kuba irembo rijyana mu murimo wo kubwiriza rigifunguye, bigaragaza ko Yehova afite imbabazi (2 Pet 3:9). Uko dutuma abandi bashobora gutega amatwi ubutumwa kenshi, ni nako tuba tugaragaza urukundo rw’Imana, kandi muri ubwo buryo tukaba tuyisingiza.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze