ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/00 p. 1
  • “Ijambo Rivuzwe mu Gihe Gikwiriye”

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • “Ijambo Rivuzwe mu Gihe Gikwiriye”
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ibisa na byo
  • Kuganira mu buryo busanzwe
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Gukoresha neza ibibazo
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Uko wakongera ubuhanga bwo kuganira
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Gutanga Ubuhamya mu Buryo Bworoheje Kandi Bwumvikana Neza Bigira Ingaruka Nziza Cyane
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
km 11/00 p. 1

“Ijambo Rivuzwe mu Gihe Gikwiriye”

1 Mbese, kugeza ku bandi ubutumwa butanga ubuzima ni ikibazo cy’ingorabahizi kuri wowe? Mbese, wumva ko ugomba kuvuga ibintu byimbitse kugira ngo utangaze abaguteze amatwi? Igihe Yesu yoherezaga intumwa ze, yarazibwiye ati “nimugende mwigisha muti ‘[u]bwami bwo mu ijuru buri hafi’ ” (Mat 10:7). Ubwo butumwa ntibwari mu mvugo ihambaye kandi kubugeza ku bandi byari byoroshye. Ibyo ni ko bimeze no muri iki gihe.

2 Akenshi, haba hakenewe amagambo make gusa yo gutangiza ikiganiro. Igihe Filipo yahuraga n’Umunyetiyopiya w’inkone, yaramubajije ati “ibyo usoma ibyo urabyumva” (Ibyak 8:30)? Mbega ikiganiro gihesha ingororano cyaturutse ku “ijambo . . . rivuzwe mu gihe gikwiriye”!—Imig 25:11.

3 Ushobora gukoresha uburyo nk’ubwo bwo gutangiza ibiganiro igihe uri mu murimo. Mu buhe buryo? Binyuriye mu kuba umuntu uzi gushishoza no gutoranya amagambo akwiranye n’imimerere. Ujye ubaza ikibazo kandi utege amatwi igisubizo.

4 Ibibazo Bimwe na Bimwe by’Ifatizo: Kugira ngo utangize ikiganiro, ushobora kugerageza kubaza kimwe muri ibi bibazo bikurikira:

◼ “Mbese, ujya ukoresha Isengesho ry’Umwami (cyangwa Data wa Twese) igihe usenga” (Mat 6:9, 10)? Subira mu gace karyo hanyuma uvuge uti “abantu bamwe bajya bibaza bati ‘ni irihe zina ry’Imana Yesu yavuze ko rigomba kubahwa (cyangwa kwezwa)?’ Abandi na bo bati ‘ni ubuhe Bwami Yesu yavuze ko tugomba gusaba mu isengesho?’ Mbese, waba warabonye ibisubizo bishimishije by’ibyo bibazo?”

◼ “Mbese, hari ubwo waba warigeze kwibaza uti ‘ubuzima buvuze iki?’ ” Garagaza ko bufitanye isano n’ubumenyi ku byerekeye Imana.—Umubw 12:13; Yoh 17:3.

◼ “Mbese, utekereza ko hari igihe urupfu ruzakurwaho burundu?” Koresha Yesaya 25:8 n’Ibyahishuwe 21:4 kugira ngo utange igisubizo cyiringirwa.

◼ “Mbese, haba hari umuti woroheje ku bihereranye n’umuvurungano uri mu isi?” Erekana ko Imana yigisha iti “ukunde mugenzi wawe.”—Mat 22:39.

◼ “Mbese, hari igihe runaka impanuka iturutse mu isanzure ry’ikirere, yazarimbura iyi si yacu?” Mubwire amasezerano Bibiliya itanga y’uko isi izahoraho iteka.—Zab 104:5.

5 Bwiriza ubutumwa bwiza mu buryo bworoheje kandi butaziguye, ukoresheje uburyo bwiza bwo gutangiza ibiganiro. Yehova azaha umugisha imihati ukoresha mu kugeza ku bandi bantu “ijambo” ry’ukuri.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze